“Abanyarwanda baturiye Nyamulagira birinde ingaruka ziruka ryayo” MIDIMAR
Ikigo gishinzwe iby’ibirunga “L’Observatoire volcanique de Goma” gifite icyicaro i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), kiratangaza ko iruka ry’ikirunga cya Nyamuragira nta ngaruka zikomeye rizagira ku buzima bw’abantu ndetse n’ibinyabuzima.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo rivuga ko iki kirunga nta bukana kirukana kuko ngo ibizamuka muri icyo kirunga bidatemba ndetse ngo nta n’imitingito ikomeye biri guteza.
Ikigo L’Observatoire Volcanique de Goma gikomeza gitangaza ko kizakomeza gukurikiranira hafi ibijyane n’iruka ry’iki kirunga ku buryo hagize impinduka zibaho cyabitangaza mbere abaturiye ako gace bakitegura uburyo bwo kwirinda ingaruka byabagiraho.
Gusa nk’uko iki kigo kibivuga ngo , abaturage begereye kariya gace ku ruhande rw’u Rwanda na Congo bagomba kwirinda kuko hatabura ingaruka ziterwa n’iruka ry’ikirunga, nko guhumana kw’ikirere kubera imyotsi izamuka mu gihe ikirunga kiruka.
Ministeri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MIDIMAR, iratangaza ko izakomeza gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iruka ry’icyo kirunga, ikayamenyesha abanyarwanda ndetse ikabagira n’inama z’uburyo bakwitwara.
Nk’uko Nsengiyumva Jean Baptiste, Ukuriye ishami ry’ubushakashatsi ubukangurambaga n’inyigisho muri MIDIMAR abivuga, ngo abaturage baturiye agace kiriya kirunga giherereyemo, muri iki gihe bagomba gukaza isuku, by’umwihariko abakoresha amazi y’i Kivu, bakabanza kuyateka, gupfundikira neza ibikoresho byose byo mu rugo igihe cyose bitari gukoreshwa gufunga inzugi n’amadirishya cyane cyane aharebana n’aho umuyaga uturuka, gukunguta (gukunkumura) ibiryamirwa mbere yo kuryama kugira ngo iryo vu rivemo, kurinda abana kuko iryo vu (riba ririmo gaz carbonique) rigira ingaruka ku myanya y’ubuhumekero ndetse no ku maso, gukunguta ubwatsi bw’amatungo mbere yo kuyagaburira.
Ni ku ncuro ya Gatatu mu myaka irindwi iki kirunga cya Nyamulagira kirutse. Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu kwezi kwa mbere umwaka ushize; iki gihe kikaba cyarangije bikomeye hegitari zigera kuri 11 muri pariki y’ibirunga.
Mu myaka ya 2004 na 2006, ubwo Nyamulagira yarukaga , iki kirunga cyahise gishyirwa ku mwanya wa mbere mu birunga biba bigishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose ku mugabane wa Afurika
Nyamulagira na Nyiragongo nibyo birunga bibiri bigishobora kuruka mu bindi byose hamwe bigera ku munani bigize uruhererekane rw’ibirunga byo muri aka gace.
Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM
3 Comments
amaherezo n’ibindi birunga biraruka kuko uburyo bimeze ndabona bifite iseseme!
kamuhanda,musanze.
ibi birunga bifite iseseme nyinshi, ndabona hatangira gahunda yo gushakisha amakamyo ya Aspririne, na za multivitamine bakamena muri biriya birunga hakiri kare..n’aho ubundi…..
nyamulagira ntabwoba yakagombye gutera, kabutindi ni nyiragongo
Comments are closed.