Ninde wo kugenzura itangazamakuru mu Rwanda? Leta cyangwa ryo ubwaryo?
Kumenya uzazamura ubushobozi bw’itangazamakuru n’uzajya arigenzura ni ikibazo abakora uyu mwuga na Leta batavugaho rumwe
Mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel, kuri uyu wa mbere ni bwo hatangiye inama nyungurana bitekerezo ngarukamwaka ku nshuro ya gatatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru hagamijwe iterambere ryaryo mu Rwanda’.
Muri iyi nama yafunguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi, inzobere mu mwuga w’itangazamakuru zaturutse imahanda itandukanye haba muri Afurika n’i Burayi, abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bakaba bari kurebera hamwe uburyo itangazamakuru mu Rwanda ryakubakwa.
Impaka zizagibwa muri iyi minsi 2, zikazagenda zigaruka ku mirongo migari 4 ; inzira zakoreshwa mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, no ku menya uburyo bwakoreshwa mu Rwanda, uburyo bwo kwigenzura ku binyamakuru n’inzira byakorwamo, ahazava ubushobozi bw’ibinyamakuru,uruhare rwa Guverinoma n’uko hakorwa ikigega cyo gufasha itangazamakuru, ikindi kikaba ari ukumenya uzajya ufasha ibikorwa byo kugenzura itangazmakuru.
Mu gice cya mbere cy’iyi nama abayirimo bamaze umwanya munini bungurana ibitekerezo ku kijyanye n’igenzura ry’ibitangazamakuru. Iki kibazo kikaba kitavugwaho rumwe, aho Leta yumva ko hashyirwaho urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru cyangwa se ibinyamakuru byo ubwabyo bikigenzura (auto-regulation).
Aha ariko inzobere mu itangazamakuru zikaba zifite imyumvire idahuye, kuko hari abumva itangazamakuru ry’u Rwanda ryo ubwaryo rigeze ku rwego rwo kuba ryakwigenzura, abandi bakumva habanza kubaka ubumenyi bw’abanyamakuru mu gihe abandi bumva habanza kureba amikoro y’ibitangazamakuru ubwabyo biri mu Rwanda.
Imwe mu nzobere za tumiwe akaba n’umwalimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Dr. Cristopher Kayumba, ngo ku bwe abona ko ibyo kugenzura itangazamakuru bigoye kubyumva kimwe ati : « Umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutekereza, agasangiza ibitekerezo bye abantu. Ninde ushobora gushira amakenga abazaba bakuriye ako kanama kagenzura, umuntu yamenya kazaba gakorera nde ? »
Ku bwa Innocent Muhonzi inzobere yaturutse mu Burundi ngo niyumva uko kugenzura itangazamaku bitarimo Leta byaba bimeze. Yagize ati : « Ntewe amakenga n’impamvu Leta yikura mu bijyanye no kugenzura ibinyamakuru.».
Ikindi kintu kizagarukwaho ni uburyo Leta ishaka guhindura icyari ikigo cy’itangazamakuru ORINFOR.
Ubwo yagarukaga ku mpungenge zagaragajwe Minisitiri Musoni Protais ushinzwe ibikorwa bya Leta wari mu bari bafite ijambo muri iyo nama akaba yagerageje kugaragaza uko ibivugwa bizakorwa bikanyura bose.
Minisitiri Musoni Protais ati : «Ikigo kizasimbura ORINFOR kizaba gifite ubuyobozi bwigenga ».
Iyi nama yateguwe n’inamankuru y’igihugu y’itangazamakuru ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye nk’urwego rw’umuryango w’abibubye UNDP, urwego rw’abikorera mu Rwanda n’ibitangazamakuru bitandukanye, ikazakomeza ku munsi w’ejo.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
3 Comments
itangazamakuru rigomba gukorwa n’abantu bazi icyo bakora,aricyo cyo kubera abaturage aho batari,ikindi bakabagezaho ibyo bakeneye kumenya atari ugupfa kwandika ibibonetse byose kugirango ikinyamakuru kige ku isoko bibonere amafaranga;leta rero igomba kugenzura ko iryo tangazamakuru ritangiza abaturage mubyo ribagezaho,kuko byaragaragaye ko rishobora koreka igihugu ahantu habi,ibyo bikaba ari umwihariko ku rwanda kubera ibyo twabonye ryadukoreye akaba ari nayo mpanvu tugomba kurikora no kurigenzura by’umwihariko nk’urwanda
Icy’ingenzi ni ugushyiraho imirongo ngenderwaho mu buryo bukurikije amategeko y’igihugu, ndetse na mpuza mahanga.
Noneho uburenzeho yitwaje itangaza makuru, akabiregerwa n’uwo ariwe wese wumva ko yabangamiwe mu buryo bwangiza umuntu( la personne ).
hariho ikintu abanyamakuru biyunvamo kitari ubumuntu ndetse no gukunda igihugu baba bagomba gushyira imbere y’inyungu izo arizo zose,aha ni igihe usanga umunyamakuru yanditse asebanya,cyangwa abeshya,bihanywa n’amategeko,ariko yahamagazwa mu butabera ugasanga ya miryango yigize akaga itangiye gusakuza,kandi bigaragara ko ibyo uwo munyamakuru yarengereye amategeko ariko bagenzi be ntibabigaragaze mu binyamakuru bitandukanye n’icyo cyanditse ibidakwiye,ibyo bikaba bigomba kurangira abanyamakuru bakamenya ko umwuga wabo utabarutisha amategeko ndetse ko kandi atari igikangisho