Raoul Shungu yasinye mu ikipe ya AS V Club
Kuri uyu wa mbere nibwo Raoul Jean Pierre Shungu yashyize amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AS V Club y’I Kinshasa muri DRCongo.
Raoul Shungu wamenyekanye muri Rayon Sport mu Rwanda, yari amaze iminsi ari umutoza St Eloi Lupopo y’i Lubumbashi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Congo.
President wa AS V Club Gabriel Amisi yatangarije digital congo ko bazanye umutoza mwiza bizeye, kandi ufite inararibonye mu mupira wa Congo n’uwo muri aka karere.
Kuba umutoza wa V Club kuri Raoul byari bimaze iminsi bivugwa, dore ko uwatozaga iyi kipe, umunya Irlande Chris O’Longhlin amasezerano ye atongerewe ndetse yamaze no kuva muri Congo yigira muri Africa y’epfo.
Raoul Shungu wigeze kuba Umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda afite impamyabushobozi ya FIFA, yavukiye i Bukavu, aho yakiniye ikipe ya Union Bilombe, aza gutoza amakipe atandukanye mu Rwanda nka Espoir na Rayon Sport, i Burundi, Tanzania no muri Seychelles.
I Kinshasa, Raoul Shungu ntabwo akunzwe cyane, bamwe mu bakunzi b’umupira waho bamwita ko ari Umunyarwanda, ibi akaba yarigeze kubitangariza itangazamakuru mu Rwanda muri Nyakanga 2009.
Yagize ati: “Birangora cyane mu burengerazuba bwa Congo igihugu cyanjye, iyo ndiyo banyita umunyarwanda, naza hano bakanyita umucongoman”
Muri V Club akaba asabwa kugeza iyi kipe kure hashoboka mu mikino y’amakipe ya Africa, ndetse by’umwihariko mu marushanwa ya , Linafoot, Epfkin na Coupe du Congo.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM