Imibare yakoreshejwe mu kwerekana iterambere ry’abaturage mu Rwanda mu mwaka wa 2011 mu nzego zitandukanye ngo ntijyanye n’igihe. Ibi bikaba bitangazwa na leta y’u Rwanda ndetse na Aurelien Agbenonci, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda unahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’Abaturage. Aurelien Agbenonci, akurikije icyegeranyo kigaragaza iterambere ry’abaturage mu nzego zitandukanye cyashyizwe ahagaragara kuwa 02 […]Irambuye
Ikirezi Group ifatanyije na Tigo Rwanda muri iyi week end ishize batangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bahereye mu rutuye mu ntara y’Amajyepfo. Iyi gahunda yatangiriye muri stade ya Muhanga yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo muri ako karere rwaje kumva ubutumwa bwatangirwaga aho. Tigo nayo muri gahunda kumenyakanisha gahunda ya Tigo Cash ikaba yarafashaga abantu […]Irambuye
Wamugabo wiyemerera kwica abantu 77 mu gihugu cya Norvege muri Nyakanaga uyu mwaka, bwa mbere yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wambere. Anders Behring Breivik yambaye isuti (suit) yirabura, yagejejwe imbere y’urukiko n’itangazamakuru I Oslo kuva yafatwa tariki 22 Nyakanga. Abantu begera kuri 30 barokotse igitero cye n’imiryango yabo bari baje kumva uru rubanza, ubwo yinjizwaga, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo ku kicaro gikuru cya Polisi y’igihugu harangiye inama ya 5 ya Polisi yahuje Minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fadzil Harererimana n’abakuru ba polisi y’igihugu mu nzego zitanduknye kugera kubakuriye polisi ku rwego rw’akarere mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rwa polisi mu iterambere ry’igihugu. Iyi nama ikaba […]Irambuye
Umworozi wo muri Africa y’epfo kuwa gatandatu yishwe n’imvubu yiyororeye kuva mu myaka itanu ishize, nyakwigendera akaba yajyaga ayita ‘umuhungu we’ dore ko nta kana asize. Iyi mvubu, ya Marius Els w’imyaka 41, yamwishe ibanje kumurumagura irangije imukururira mu mugezi yakundaga kuba irimo ari naho umurambo wa nyakwigendera wabonywe kuwa gatandatu mu cyaro muri Africa […]Irambuye
Ibi byimba babyita mu ririmi rw’icyongereza “myoma” cyangwa” uterine Fibroid” bikaba bikurira mu mikaya(muscles) za nyababyeyi.bikaba bitandukanye ingano ndetse bibamo ubwoko butatu bitewe naho byafashe muri nyababyeyi: Ese ni ibihe bimenyetso byakuburira ko ufite ibyo bibyimba: Kubabara mugice kiri munsi y’umukondo(pelvic region) Imihango myinshi kandi imara igihe(Very heavy and prolonged menstrual periods) Kubyimba inda ushobora […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu President Kagame yari i Abu Dhabi mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu (United Arab Emirated) aho yeretswe uburyo umujyi wa Masdar uri gukoresha ingufu mu buryo bugezweho butangiza ikirere. President Kagame yatemberejwe mu mujyi wa Madsar agezwa no muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Masdar, muri uru ruzinduko President Kagame n’abamuhereje basobanurirwaga gahunda n’impamvu […]Irambuye
Umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Uganda, wanamenyekanye muri aka karere kubera indirimbo yitwa SITAMINA, nyuma yo kwifatanya na Dream boys mu kumurika Album yabo ISANO, azahite ajya I Muhanga gushimisha abo mu majyepfo. Kuwa gatanu tariki 18 nibwo abakunzi ba Dream Boys bazabona uyu Eddy Kenzo I Kigali, abo mu majyepfo nabo akazabataramira bukeye […]Irambuye
Minisiteri y’ubuzima yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ibitaro bya Apollo biri I Delhi mu gihugu cy’Ubuhinde ajyanye no kubaka ibitaro mu Rwanda bizajya byakira abarwayi bafite uburwayi bwanze gukira bakunze koherezwa hanze, mu rwego rwo kuborohereza. Ibyo bitaro bikazajya byakira n’abandi barwayi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bikaba byaratangajwe na Dr. K. Hari Prasad, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Apollo ku […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu nijoro, abakurikiranaga igitaramo umuhanzikazi Beyoncé Knowless yakoranaga na Jimmy Fallon batunguwe no kubona inda atwite itakigaragara. Beyoncé yagaragaye kuri ‘scene’ na Jimmy Fallon ariko inda atwite y’amezi atandatu itagaragara nabusa. Byatumye benshi bongera gukeka ko koko yaba yarabeshye ko atwite nkuko byigeze kuvugwa mu minsi yashize ariko Beyoncé ubwe akabinyomoza. Icyatunguranye […]Irambuye