Digiqole ad

Joseph Bideri umuyobozi wa Newtimes yahaswe ibibazo na Police

Joseph Bideri, umuyobozi w’ikinyamakuru The New Times akaba n’umwanditsi mukuru wacyo kuir uyu wambere yahamagawe na Police y’igihugu ngo agire ibyo abazwa, akaba atafunzwe nkuko byemejwe na  Spt Theos Badege

Joseph Bideri
Joseph Bideri

Joseph Bideri ku munsi wejo akaba yaririwe ahatwa ibibazoku bijyanye n’inshingano ze n’ibyo ashinzwe maze kumugoroba ataha murugo iwe nkuko bisanzwe.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda  Spt Theos Badege akaba yanyomoje amakuru yansitswe na AfroAmerika Network ko uyu mugabo yatawe muri yombi.

Bideri wigeze kuba umuyobozi mukuru wa ORINFOR,  mu kwezi kwa cumi umwaka ushize yahungiye muri Canada (aho afite ubwenegihugu) nyuma yo gushinjwa gukoresha nabi ububasha yari afite no  gucunga nabi umutungo mu kigo yari ayoboye, nyamara ariko yahise agaruka mu gihugu nyuma y’ukwezi kumwe gusa.

Nyuma yo gusezererwa mu kigo cya ORINFOR yari ayoboye, Joseph Bideri yaje kugirwa umukuru w’ikinyamakuru The Newtimes ndetse akibera umwanditsi mukuru kugeza none.

Tubajije umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda impamvu y’ihamagazwa rya Bideri, yadutangarije ko kuri iki kiciro batahita batangaza impamvu z’ihamagazwa rye nibyo yabazwaga. Ashimangira gusa ko ari ibijyanye n’inshingano ze.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • yazize ko yashakaga ko ruswa ivugwa muru energy ijya ahabona.

  • INSHINGANO Z’UMUYOBOZI SE ZISIGAYE ZIKURIKIRANWA NA POLICE. NARI NZI KO POLICE IKURIKIRANA ABANYABYAHA !!

    • Turebe neza hatazazamo ingérance! Wa mugani polisi ibyivangamo ite? None se Bideri nta boss agira areportingaho? Polisi yacu nayo izamera nka ya sazi yasimbutse ikiterera mu mata

      • Ndabona uwo mugabo koko yarazize ibyanditwe mu kinyamakuru cye. Ntabwo byunvikana ukuntu urugomero rwacungwa kariya kageini.

        Ntibyunvikana kandi ukuntu ndetse rwaba rwarahenze bigeze hariya. Biragaragara ko amahera yakoreshejwe yashoboraga gukora byinshi birenze. haranukamo kunyereza umutongo. Tubitege amaso

  • NIBA UYU BIDERI ARI UMUHUNGU W’UMUTWARE BIGERI WATWARAGA HANO MU KINYAGA ; ISE YARI MU BANTU BANGAGA AKARENGANE. TURAMWIBUKA MU GIHE ABANYAKINYAGA BARI BASUMBIRIJWE N’IKIBOKO CY’ABAPOLISI B’ABAKONGOMANI MU GIHE HACUKURWAGA IKIBUGA CY’INDEGE CYA KAMEMBE. WE NA CHEFU RWAGATARAKA BARATURENGEYE MAZE ABAPOLISI TUBAVUZA AMAHIRI BATAHA IWABO BATAREBA INYUMA.

  • Ariko rero ibi ni akumiro, The New Times ubwayo yanditse ko yaraye muri gereza ko n’ umuvugizi w’ igipolisi abyemeza none ngo ntiyafunzwe. Turafata ibyande tureke ibyande. Polisi isigaye irebwa se na gestion y’ ibigo nk’ aho bitagira ba nyirabyo? hari ikibyihishe i nyuma

  • abasomyi natwe tujye twitondera gusubiza gupinga ibyo tutazi neza,none se guhatwa ibibazo bivuze kwemezwa ku ngufu ibyo akekwaho?reka MUTWE Police igenda ireba hose ntukagire ikibazo uramutse ubajijwe ibyo wita ko biri mu nshingano zawe.

  • niyihangane nta kundi

  • Karibu mubigarasha rero.. Gusa niwitonda ugasobanura neza ibyo ubazwa ndumva ntacyo bari bugutware.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish