USA: Rick Perry mu kwiyimamaza yakoze agakosa kamwicira campagne

Rick Perry ubu uyobora Leta ya Texas arashaka kwiyimamaza kuyobora America agendeye ku itike yaba republicain. Kuri uyu wa 9/11 hateguwe ikiganiro kuri televiziyo ya CNBC cyahuje abashaka kwiyamamariza kuzahagararira ishyaka ryabo, aha niho yakoreye agakosa katumye benshi bamwibazaho. Mu gihe yarabajijwe icyo azakora ngo agabanye amafaranga leta ikoresha ,Perry yasubije ko afite icyifuzo cyo […]Irambuye

Italie: Silvio Berlusconi nawe yeguye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu Silvio Berlusconi yeguye ku  mwanya wa Ministre w’intebe w’Ubutariyani, yagiyeho inshuro zigera kuri ushatu kuva mu 1994. Ubwegure bwagejejejwe mu ngoro ya Quirinal maze bwemezwa na Perezida w’igihugu cy’Ubutaliyani Giorgio Napolitano, nk’uko  itangazo ryaturutse muri guverinoma ribivuga. Police yahanganye bikomeye n’imbaga yabari bategereje ukwegura kwe imbere y’ingoro ya […]Irambuye

Pome yaba irinda umubiri gufatwa n’indwara z’umutima

Ibi byavuye mubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Florida(USA),aho abagore bagera ku 160 bakoreweho ubwo bushakashatsi,bafataga garama 75 z’imbuto za pome (Apple) ku munsi. Nyuma y’umwaka bafashwe amaraso yabo barayapima basanga abafashe ka pome baragabanyijeho 14% ibinure byitwa total cholesterol mu rurimi rw’icyongereza,ibinure byitwa LDL Cholesterol(ibi bituma umutima wagira ikibazo iyo ari byinshi) byaragabanutseho 23% naho […]Irambuye

Ubuholandi buri hafi kujya buburanisha ibyaha bya Genocide

Nyuma y’uko uwari Ministre w’Ubutabera w’Ubuholandi ashyikirije Inteko ishinga amategeko yaho umushinga wo kuvugurura itegeko rikurikirana abanyamahanga bakoze ibyaha kera bakahahungira, Inteko ikawemeza, bitegerejwe ko mu minsi ya vuba Senat y’Ubuholandi iwemeza maze Ubuholandi bugatangira gukurikirana abo banyamahanga barimo n’abakekwaho Genocide yo mu Rwanda. Kuri ubu, itegeko rikurikirana abanyamahanga bari mu Ubuholandi ku byaha bakoreye […]Irambuye

France: Umugore yishe umwana yibyariye akoresheje icyuma

Ahitwa Brest mu Ubufaransa, kuri uyu wa gatanu ahagana saa munani z’ijoro umugore yarakangutse yica umwana we w’imyaka 6, akomeretsa mukuru we mu buryo bukomeye akoresheje. Uyu mugore ubu ucumbikiwe mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mumutwe akaba ngo yarakangutse agafata icyuma agajombagura mu muhogo umwana we muto w’imyaka 6 n’igice witwa Maëlan kugeza apfuye. Umugabo […]Irambuye

China: Yahanishije abana babiri gukubitana inshyi 150

Abana babiri biga mu mashuri abanza bategetswe n’umwarimu wabo gukubita inshyi zirenga 150 nk’igihano cyo kuba bakererewe kugera ku modoka ibajyana ku masomo. Ibi byabereye ahitwa Guangzhou, aho aba bana ngo bari bakererewe kugera aho imodoka ibakura,  bityo abandi bakabategereza ariko umwarimu akabaca icyo kiru cyo guhondagurana. Ibyago by’uyu mwarimu ni uko amashusho (video) y’iminota […]Irambuye

Amavubi yanganyije 1-1 na Red Sea boys (Erithrea)

Kuri uyu wa gatanu nibwa kuri Cicero Stadium I Asmara ikipe ya Red Sea boys ya Erithrea yari yakiriye ikipe y’u Rwanda Amavubi, umukino waje kurangira aya makipe anganyije 1-1. Mu gice cya mbere ku munota wa 33 nibwo ikipe Erithrea yabonye igitego cyayo, cyaje kwishyurwa ku munota wa 71 na Elias Uzamukunda bita Baby […]Irambuye

“Nta kibazo nagiranye na Jimmy Gatete” Umutoza w’Amavubi Micho

Muri Cecafa y’amakipe yabereye mu Rwanda muri  Gicurasi 2010 byavuzwe ko Jimmy Gatete atakinishwaga n’umutoza Micho Milutin watozaga St George icyo gihe kuko bari bafitanye ibibazo. Uyu mutoza kuri uyu wa gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru akaba yarabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’Amavubi. Micho yavuze ko […]Irambuye

Kitoko yaba ari gutereta umurundikazi wiga muri Uganda

Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda Kitoko Bibarwa Patrick yaba ari kubyumva kimwe n’umukobwa w’umurundikazi witwa Bugingo Sarah wiga I Kampala muri Uganda. Kitoko uyu, muri iyi minsi akunda kwerekeza i Kampala gukora umuziki we aho bita kwa “Washington”, gusa ariko ubu yaba atakijyanwa na kamwe gusa kuko n’uyu mwari bawubanye nkuko amakuru atugeraho abyemeza. […]Irambuye

“Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo atunge abahungiye muri Milles Collines”

Aya ni amagambo yatangajwe na Katrina Lantos umukuru w’akanama ko gutanga igihembo cya Lantos Foundation, avuga ko Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo abantu 1 200 bari muri Milles Collines babashe kubona ibyo kurya mu gihe bari barahahungiye. Katrina Lantos Swett, umukobwa mukuru wa Thomas Peter Lantos witiriwe iki gihembo, yavuze ko igitutu bamwe mu barokokeye […]Irambuye

en_USEnglish