Inzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda ikora gute?
Inzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda(National Herbarium) Ni inzu yagenewe kubika ibimera bitandukanye bibarizwa mu Rwanda kugira ngo abantu babyifashishe mu bushakashatsi bunyuranye kandi n’ibyaba byarazimiye cyangwa byarangiritse byongere guterwa bivuye mu byabitswe muri iyi nzu.
Iyi nzu ndangamurage y’ibimera by’u Rwanda iri mu karere ka Huye mu kigo cy’ubushakashatsi ku bumenyi n’ibyikoranabuhanga IRST ibitse ibimera birenga 3600 bigize u Rwanda.
MINANI vedaste, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi ku ubumenyi n’ ibyikoranabuhanga IRST,unakuriye iyi nzu aganira n’Umuseke.com yawutangarije ko mu buryo babikamo ibimera,biba bifite ubushobozi bwo kumara imyaka irenga 200 bitangiritse kandi bikaba byanakwimurirwa ahandi bikororoka mu gihe byaba byarahacitse.
Bumwe mu buryo MINANI vedaste yagaragarije Umuseke.com ni ubwo kubika ibimera mu mafaride cyangwa ibitabo binini bigashyirwa mu tubati dukoze mu byuma.
Muri ubu buryo babibikamo,banakurikiza imiryango ibimera bibarizawamo ndetse n’ubwoko bwabyo, mbese nk’uko babika ibitabo mu nzu zabigenewe, kuburyo ushaka ikimera ahita akibona kuburyo bworoshye.
Ubu buryo bwo kubibika bukorwa nyuma yo kubyumisha bakoresheje impapuro za bugenewe.
Icyakora MINANI avuga ko uburyo bwo kubika mu mafaride no mu tubati ibimera byabanje kumishwa bidashoboka ku bimera byose.
Ibi bigaterwa n’uko ibimera nabyo biba bitandukanye mu miterere.Ibidashoboka ko byumishwa bibikwa mu macupa yabugenewe bakoresheje ibisukika birimo alcool. Ibi bimera ngo biba birimo amazi menshi kuburyo bidashoboka ko byakumishwa.
Ubu buryo ni ubwo babikamo bimwe mu bimera bashyira mu kintu kimeze nk’ibahasha,nabyo kubera uburyo biteye.Ibi birimo ibyitwa insharankimpa,bikunze kumera ku biti,ku rutare no hasi.
Ubu buryo bwose bukoreshwa mu kubika ibimera by’igihugu, usanga binakorerwa ubusitani kuburyo n’ushaka kubitera ashobora kubona ingemwe zabyo,akanasobanurirwa uburyo biterwa no kubifata neza.
Photos Ngenzi T
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
7 Comments
ubu bubiko ni bwiza cyane kuko buzatuma bimwe mu bimera bigenda bikendera mu rwanda bishobora kongera kuboneka mu bidukikije.
Uyu musaza yitwa Ruffo Christophe Kilanga ni umuhanga cyane mubintu bijyanye na Identification des plantes ntanakimwe atazi ni umushakashatsi muri IRST yavuye Tanzanie Mologoro. Imana imuhe umugisha
I would like to thank my supervisor,Mr Ruffo Christophe Kilanga (IRST) , for the patient guidance, encouragement,…..God bless u
@ Kanyandekwe Jean Paul,
komera Muvandimwe…
Niko mfite akabazo, yenda ushobora kunsubiza. Iriya “Herbarium Nyarwanda” yashyizwe kuri Internet.
Je veux dire, s’il existe déjà sous forme digitale???
Merci de votre compréhension.
Toujours à vous, Ingabire-Ubazineza
Hi Ingabire, uko bimeze bagerageje gushiraho gusa amazina y’ibimera byose bafite kugirango ukeneye Identification ajyeyo physical azi neza ko icyo kimera kibarizwa muri herbarium.Murakoze
@ Kanyandekwe,
murakoze cyane. Kandi umenye ko kiriya gikorwa ngishyigikiye kabisa….
Hari ibintu byinshi “Herbarium = Ikigega k’ibiterwa” kizadufashamwo. Ingero ni ibyo bita “Diversity”, “Plant breeding” cyangwa “Medicinal plants”…
Kuko nkeka ko wize kandi ukaba ukora muri ubwo buhanga, ndagushimiye kandi ndagushima. Komera komerezaho….
Uwawe Ingabire-Ubazineza
Mwaturangira website twasangaho iyi herbarium, ku buryo natwe twatanga ibitekerezo. Nari narihebye nzi ko ibimera byacu bigiye gushira biducika ariko iki gikorwa kiranshimishije
Comments are closed.