Digiqole ad

Abunganira Ingabire Victoire bafite impungenge ku bamushinja mu rubanza

Kuri uyu wa kabiri mu rubanza rukomeje kuburanishwamo Ingabire Victoire, abamwunganira, Maitre Ian Eduard na Maitre Gashabana Gatera bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge ku bagabo bari gushinja Ingabire Victoire.

Vital UWUMUREMYI na bagenzi be bashinja Ingabire Victoire
Vital UWUMUREMYI na bagenzi be bashinja Ingabire Victoire/Foto Rubangura D.

Babajije umwe mu bamushinja, Vital UWUMUREMYI ku gihe yafatiwe, maze uyu Vital abatangariza ko yatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo tariki 14 Ukwakira 2010 saa moya za mugitondo.

Maitre Eduard wunganira Ingabire we akavuga ko uyu mugabo ari inshuro ya gatatu avuga adahuza n’itariki y’ifatwa rye mu gushinja umukiriya we, kuko ubundi ngo yavuze ko yafashwe tariki 13 Ukwakira 2010.

Maitre Gashabana we mu rubanza yavuze ko ifatwa rya Vital UWUMUREMYI ari umukino, abacamanza bamusaba kubisobanura, maze Maitre Gashabana avuga ko bariya bagabo bareganwa na Ingabire bakemera icyaha bakanamushinja bishakira amaramuko.

Aba bagabo bunganira Ingabire bavuga ko bafite impungenge ko Vital Uwumuremyi we yari yarafashwe muri “OPERATION UMOJA WETU” akajyanwa mu kigo cya Mutobo kimwe n’abandi.

Abajyanywe muri iki kigo bakaba barababariwe ibyaha bakoreye mu mashyamba ya Congo ku Rwanda bakanasubizwa mu buzima busanzwe, ariko Vital we uyu munsi akaba yishinja ibyo byaha akanabishinja Ingabire Victoire nkuko Maitre Gashabana yabivuze.

Ifatwa rya Ingabire Victoire ariko, ngo rishingiye kandi kuri e mail yandikiranaga na Vital Uwumuremyi, Ingabire yariyise Gisaro Joiyeuse.

Aha ngo yandikiranaga na Vital ku bijyanye n’inkunga yatera FDLR no ku bijyanye no gutera za grenade mu mujyi wa Kigali. Ibi byose abunganira Ingabire bakavuga ko atari byo bahereye ku mateka n’ibivugwa na Vital Uwumuremyi.

Muri uru rubanza, abacamanza bategereje gutangira kwifashisha ibimenyetso byaturutse mu Ubuholandi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ibi bimenyetso ngo byoherejwe mu rurimi rw’ikidage bityo hagiye kubanza gukorwa imirimo yo kubishyira mu rurimi rumwe mu zikoreshwa mu Rwanda nkuko byatangajwe n’umushijacyaha mukuru Alain Mukurarinda

Ibyo bimenyetso bigizwe n’impampuro 600 ariko bikaba bitari buhagarike urubanza kuko ruzakomeza ejo kuwa gatatu kuva saa mbili za mugitondo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • aba bunganira ingabire nta kindi bagomba gukora uretse guhakana ibyo abamushinja bavuga,niko kazi kabo bahemberwa nta kindi,ariko ntibibuza ko bakanira abagome urubakwiye,kabone niyo haba hari amashusho cyangwa yarafatiwe mu cyuho,aba avocat barabihakana.

  • Ndumva wowe warangije kumwemeza icyaha nkaho mwafatanyije ahubwo njyewe nakugira inama yo kujya gufatanya na bariya basirikari kumushinja kugira murebe ko hari akantu mwazakuramo naho kubivugira aha ntibigera ku bacamanza

    • erega nta munyarwanda utashinja ingabire kuko ibyo yakoze ntawe utarabyunvaga,kandi ntawe bitagizeho ingaruka mbi.agomba gukanirwa urumukwiye ubwishongozi budashinga bukamushiramo

  • ariko se Butare wowe uzi ko Ruhumuriza abeshya hari umuntu utazi ibyo Ingabire yakoze cg yavuze akigera mu Rwanda yenda iyo umubwira uti ntugacire abandi urubanza kuko hari ababishinzwe naho ngo nage gufatanya nabo uvuze nabi cyane nubwo mwaba muziranye ntiwabuza abantu kuvugaibyo babonye cg bumvise

  • Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Niba ibyo muvuga aribyo mwese ukuri kwanyu kuzagaragazwa n’ubutabera.

    So you can wait!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish