Kuva kuwa kabiri umugezi uherereye mu gace ka Aractic ahitwa Norilsk mu Burusiya wahindutse umutuku w’amaraso, abantu bahise batangira gusakaza amashusho yawo bayasakaza kuri Internet. Abayobozi n’abahanga ubu bari kugerageza gushaka impamvu yatumye uyu mugezi usa utya n nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’Uburusiya RIA. Biracyekwa ko aya mazi yari urubogobogo yahinduye ibara kubera ibintu biri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Reading the Past, Writing the Future”. Umuryango wa Rwanda Reads hamwe n’ikigo cy’uburezi REB bakoze igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi. Umuyobozi wungirije w’kigo cy’uburezi REB uyu munsi yavuze ko umuco wo gusoma mu Rwanda uri kugenda uzamuka kubera ko ibyo […]Irambuye
*Abahinzi ngo babe baretse gutera imbuto imvura *Imvura iri kugwa ubu ngo ni 1L/m², iyi ngo ntisomya ubutaka Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itaganyagihe bwabwiye abanyamakuru ko bukurikije ibipimo bufite bigaragara ko imvura izagwa muri uyu muhindo izaba nke mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali ugereranyije n’ubushize gusa ngo mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ho izaba […]Irambuye
*Gereza ya Muhanga irimo abana 66 *Irimo kandi abagore barindwi batwite *Gereza zose mu Rwanda ngo zirimo abana bagera ku 166 Mu rugendo Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Jeanne Chantal Ujeneza yakoreye kuri Gereza ya Muhanga atangaza ko abana bafite imyaka itatu y’amavuko kuzamura bagiye gushyikirizwa imiryango bakomokamo. Muri uru ruzinduko Komiseri Mukuru […]Irambuye
Sonia Rolland tariki 19 Nzeri umuryango Maïsha Africa yashinze uzaba wujuje imyaka 15 ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu Rwanda. yaganiriye na JeuneAfrique ayibwira ibyo yagezeho n’ibyo ateganya, anayibwira ibyo abona kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere. Uyu mufaransakazi niwe wabaye Miss France wa 70 mu mwaka wa 2000, niwe Miss France wa mbere wabayeho akomoka […]Irambuye
Yohani Munyampundu ucumbitse mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga avuga ko yafashwe n’indwara atazi afite imyaka itatu gusa y’amavuko, ubu abantu baramuhunga avuga ko nta kirengera afite. Munyampundu ntazi se cyangwa nyina kuko yakuze atabasanga, ubu afite imyaka 25 ariko wakwibwira ko ari nk’umusaza wagwingiye kubera imibereho mibi n’iyi ndwara ituma […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho agiye kwitabira inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika. Iyi nama iraza kuba iyobowe na Perezida John Pombe Magufuli ubu uyoboye uyu muryango. Biteganyijwe ko iyi nama […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri hatangajwe amakuru ko abaganga batatu bo ku bitaro bya Gitwe batawe muri yombi bashinjwa uburangare mu rupfu rw’uruhinja rwavukaga ku itariki 05 Nzeri 2016. Aba baganga bavuga ko batafunzwe ahubwo Police yabajyanye bakabazwa kuri uru rupfu ubundi bagataha, kuri uyu wa gatatu uko ari batatu bari mu kazi kabo. Iby’urupfu […]Irambuye
Inzu y’urubyiruko bafite yitwa “Coin de Jeune” ngo nta kintu ibamariye kuko itabaha amahirwe yo kwagura impano zabo cyangwa amakuru ahagije yatuma impano zabo zikura. Bibasaba urugendo rw’isaha imwe mu kiyaga cya Kivu kugira bajye i Kamembe ahari ibibuga, ahari television zifite chaines mpuzamahanga, ahari Internet n’ibindi byatuma impano zabo zikura, naho ubu ngo zipfa […]Irambuye
Umukobwa w’umunyamerika akiri muto yahigiye kuzajya mu gipolisi ngo azafate umugabo mwenewabo wamusambanyaga akiri agakobwa k’imyaka umunani gusa. Ibi yaje kubigeraho uko yabyifuzaga. Ikinyamakuru DailyBeast baganiriye cyahaye uyu mukobwa izina rya Hannah, mu gihe cy’imyaka ine yari yaragizwe imbata y’ubusambanyi na mwenewabo wari umugabo. Uyu mukobwa ubu w’imyaka 25 mu myaka micye ishize yinjiye mu […]Irambuye