Huye – Kubangurira inka ku kimasa ngo ni uburyo budatanga umusaruro ugereranyije no gutera intanga, urugaga rw’abavuzi b’amatungo bateguye amahugurwa y’aba baganga agamije kubahugura kurushaho ibikorwa byo gutera intanga kuko ari bwo butanga umusaruro ukenewe ugereranyije n’umusaruro ukomoka ku matungo u Rwanda rukeneye. Gutera intanga inka ngo ni uburyo bwizewe kandi budafite uburwayi kuko haterwa […]Irambuye
Anatalie Mukampazimpaka w’imyaka ubu 54, ni umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikiramariya i Kibeho guhera mu 1981, we niho akiba n’ubu ngo kuko Bikiramariya yamusabye kuhaguma agahora asengera isi, avuga ko n’ubu Bikiramariya akimubonekera gusa nanoneho akaza mu nzozi, ubutumwa amuha ngo bushingiye kubwo yatanze n’ubundi bwa mbere ababonekera we na bagenzi be. Mukamazimpaka […]Irambuye
Itsinda ry’Abahinde 46 biganjemo ab’ukwemera Gatolika baturutse i Mumbai baza mu Rwanda baje gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, bahasuye kuri iki cyumweru. Nyuma yo gusura bavuze ko ibyo babonye bitangaje koko kandi ko babona ari amahirwe ku banyarwanda kuba bafite ahantu nk’aha. Kibeho izwi cyane ku isi kubera abakobwa batatu (Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yaganiriye n’itorero ry’abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri za kaminuza zitandukanye maze abaganirira ko ikigamijwe mu itorero ari ukubibutsa ikiranga abanyarwanda, aho bakomoka n’umuco wabo maze bakabishingiraho bateza imbere igihugu cyabo mu buryo bunyuranye. Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda ari ruto koko ariko Abanyarwanda badatekereza ibito, ahubwo batekereza […]Irambuye
Umutingito wumvikanye ku isaa 14h27 kuri uyu wa gatandatu mu bice binyuranye by’u Rwanda no mu bice bimwe bya Africa y’Iburasirazuba, hamwe na hamwe mu Rwanda hari abo wagiriye nabi urabasenyera, gusa nta muntu kugeza ubu biramenyekana ko yaba yahasize ubuzima. Mu bice by’iburasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe waturikije uruhombo rutanga amazi mu mirenge […]Irambuye
*Minisitiri w’Intebe yavuze impamvu batesa imihigo *Abahiga imihigo mito cyane babona amanota macye *Abayobozi bapiganira kwaka ruswa rwiyemezamirimo, uyu nawe bikamunanira Mu muhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2015/2016 yeshejwe no guhiga imihigo mishya ya 2016/17, uturere twaje inyuma mu kwesa imihigo twanenzwe cyane na Minisitiri w’Intebe wagiye agaragaraza zimwe mu mpamvu zo kwitwara nabi […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Bwishyura akagari ka Gitarama umudugudu wa Kivomo umusore w’imyaka 20 uzwi ku izina rya Mutabazi w’imyaka 20 yagiranye ikibazo n’umugabo w’imyaka 35 witwa Ngororuwanga Philppe bararwana. Abaturanyi babo bavuga ko uyu musore yatemye n’umuhoro uyu Ngororuwanga ku ijosi no mu mutwe agakomereka bikomeye, uyu mugabo yaje gupfa ageze kwa […]Irambuye
*Kubabuza kuzana ibicuruzwa mu Rwanda ni igihombo kuri bo *Amasoko ya Gatunda no mu Iviiro baremaga ku bwinshi ubu ni mbarwa *Abarundi n’Abanyarwanda hano bahanye inka n’abageni none ubu basurana bikandagira *Abanyarwanda nabo hari icyo babuze Umunyamakuru w’Umuseke ku wa mbere no ku wa gatatu w’iki cyumweru yaganiriye n’Abarundi bacye bari baje mu masoko yo […]Irambuye
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye
Ikigo cyakira abana bato bavanywe ku mihanda kiri i Gitagata mu karere ka Bugesera abana benshi bakirimo ngo ni ababa baravuye iwabo bakajya mu mihanda kubera amakimbirane mu ngo. Mu mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo niko gafite abana benshi muri iki kigo,53, Nyarugenge 42 naho Kicukiro batanu. Ikibazo cy’abana bo ku mihanda by’umwihariko abakiri […]Irambuye