
Umukobwa yagiye mu gipolisi ngo azafate uwamusambanyaga akiri muto

Uyu mukobwa utaratangajwe umwirondoro n’ubu ni umupolisi muri Leta ya Texas
Umukobwa w’umunyamerika akiri muto yahigiye kuzajya mu gipolisi ngo azafate umugabo mwenewabo wamusambanyaga akiri agakobwa k’imyaka umunani gusa. Ibi yaje kubigeraho uko yabyifuzaga.

Ikinyamakuru DailyBeast baganiriye cyahaye uyu mukobwa izina rya Hannah, mu gihe cy’imyaka ine yari yaragizwe imbata y’ubusambanyi na mwenewabo wari umugabo.
Uyu mukobwa ubu w’imyaka 25 mu myaka micye ishize yinjiye mu gipolisi, nta yindi ntego uretse guta muri yombi uyu wamwangizaga akiri umwana.
Umunsi umwe mu 2014, Hannah yinjiye mu biro by’umukuriye muri Leta ya Texas amubwira amateka ye ababaje, anamubwira ko yinjiye mu gipolisi ngo azafate uyu mugabo witwa Erlis Chaisson akagezwa mu butabera, anasobanurira umuyobozi we uko yapanze gahunda yo kuzamufata.
Muri Nzeri 2004, Hannah yahaye ‘rendez-vous’ uyu mugabo wamwangizaga ari muto ngo ‘baganire’ maze mu guhura kwabo Hannah atangira amubaza impamvu yamuhemukiraga akiri muto.
Umugabo ntiyicujije, ahubwo yashimangiye ibikorwa bye bibi, amubwira ko yagombaga kubikora kuko yumbaga abishaka kandi abikunze, ndetse aravuga ko nubwo Hannah yari umwana muto nawe yari abyishimiye.
Undi amubwira ko we yari mukuru kandi atari akwiye kubimushoramo ari umwana mu gihe cy’imyaka ine yose, umugabo ahatiriza gusubiramo ko ibyo yakoraga nubwo byari bibi ariko yabaga abikunze. Ndetse inshuro esheshatu (6) zose ashimangira ibyo yakoreye Hannah akiri umwana imbere ye ari umukobwa mukuru.
Erlis Chaisson mbere y’uko atangira kwangiza Hannah mu 1990 yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine muri Leta ya Louisiana kubera gusambanya abana bato, mu 1994 afunguwe nibwo yadukiriye Hannah wari mwenewabo afite imyaka umunani, amukorera ibikorwa by’ubusambanyi kugeza agize 12.
Uyu mugabo ngo yasambanyaga utwana duto tw’udukobwa twageza igihe cy’ubwangavu agahita atureka.
Iyi nshuro ntiyayirokotse…
Mu 2014 ubwo yariho aganira na Hannah, ntabwo yari aziko uyu mupolisi yiteguye, yambaye akuma gafata amajwi n’amashusho ku kenda k’imbere (soutien-gorge) maze ibimenyetso simusiga biba birabonetse.
Ubutabera bwahereye ku cyaha yakoze mbere akagihanirwa yasohoka akongera.
Mu kwezi gushize nibwo urubanza rwe rwashojwe, Erlis Chaisson yakatiwe gufungwa imyaka asigaje y’ubuzima bwe, ubutabera gusa bwamusigiyemo ko ashobora gusaba ko yarekurwa by’agateganyo nibura amaze muri gereza imyaka 42.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kbsa twese duharanire kugera kunego twiyemeje.
Comments are closed.