Irak: Abantu 10 bakomerekeye i Mossoul

Abantu  10 bakomerekeye mu mirwano  ahitwa Mossoul! Kuri uyu wa mbere   Abantu 10  nibo  bakomerekeye mu mirwano mu gace kitwa   Mossoul muri Iraki , imirwano ikaba yabaye hagati  y’ingabo zicunga umutekano muri iki gihugu  n’ abigaragambyaga batifuzako ingabo z’  Amerika   zava ku butaka bw’iki gihugu nkuko bitangazwa n’ abahamya babibonye ndetse n’ abaganga. Ingabo zirinda […]Irambuye

Moubarak mu bitaro bya gisirikare

Moubarak agiye koherezwa mu bitaro bya gisirikare! Caire –Umushinjacyaha mukuru wo mu gihugu cya misiri Abdel Maguid Mahmoud, yasabye ko uwari perezida w’iki gihugu ko yaba yoherejwe  mu bitaro bya gisirikare mbere y’uko ibitaro bya gereza  bya ahitwa  Tora byaba nabyo birimo  byitegura kumwakira. Nkuko bitangazwa N’ibirontaramakuru Xinhuanet dukesha, iyi nkuru uyu mucamanza arasaba minisitiri […]Irambuye

Musha: Ikibazo cy’isoko rya Kawa

Musha: Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  bafite ikibazo cy’aho kugemura Kawa Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  iherereye mu kagari ka Kinama umurenge wa Musha akarere ka Gisagara  barinubira kuba ngo batakigemura kawa yabo nk’uko bisanzwe biturutse ku bibazo uruganda rusanzwe ruyibagurira rwagize bikaba bibatera igihombo gikomeye. Bamwe muri abo banyamuryango bavuganye n’ Umuseke .com batangaje […]Irambuye

Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010!

Rusizi: Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010 yemera gitari!! Muri ino minsi y’ibiruhuko bya Pasika, Umuseke .com waganiriye na Nyampinga w’akarere ka Rusizi 2010, agira icyo avuga, kuri gahunda afite mu minsi iri imbere. Ubusanzwe Kamanyana Salima afite imyaka 19, yavukiye mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi, arangiza amashuri abanza mu ishuli ry’abayislamu […]Irambuye

Kuwa 25 Mata umunsi wo kurwanya Malaria

Uyu munsi tariki ya 25/04, ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya Kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi, u Rwanda rwifatanya n’amahanga ku munsi wo kurwanya malariya, uyu munsi ukaba watangiye kwizihizwa mu gihugu cy’u Rwanda kuva mu 2007. Kuri iyi tariki ya 25 mata  nibwo uwo munsi wizihizwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka tugenekereje mu kinyarwanda igira […]Irambuye

Nshobora kongera gutoza Rayon Sport

Raoul  SHUNGU ati :”Nshobora kongera gutoza Rayon Sport ” Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Mbabane Thierry Francis/ Umuseke.com “Nzi benshi batanafite icyo bazi k’umupira w’Afurika ariko bafatwa nk’abami  kubera ko gusa ari ABAZUNGU nkaho igishashagirana cyose ari zahabu!”   Photo: Raoul Jean Pièrre SHUNGU wahoze ari umutoza wa Rayon Sport Raoul Jean Pièrre SHUNGU yateye […]Irambuye

FDU Inkingi yitandukanije na CNR Intwali

RNC  (Rwanda National Congres) nyirabayazana Kuva RNC yatangira  kugirana  imishyikirano  y’umwihariko  na  FDU  i  Buruseli, urunturuntu rwatangiye kuvuka hagati yaya mashyaka, kugeza aho kuri uyu wa mbere CNR –Intwali itangarije ku mugaragaro ko yitandukanije na FDU-inkingi, bikaba biri kuvugwa ko RNC rishobora kuba ariryo ribyihishe inyuma. CNR-intwari (ubundi ryitwaga Partenariat-Intwari) imaze gusuzuma imyitwarire y’iriya mitwe […]Irambuye

BENJAMIN A.P.P akorera muzika muri Inde

Umuhanzi BENJAMIN aka A.P.P akorera muzika mu buhinde BENJAMIN aka A.P.P ni umuhanzi w’umunyarwanda akaba na Producer mu Buhinde aho ari ku mpamvu z’amasomo. Yavuye ino mu Rwanda atangiye kumenyekana, nk’abandi bahanzi bavuye mu Rwanda bagera hanze tukababura, twibajije niba na Benjamin nawe yaba agikora Muzika turamuhamagara. UM– USEKE.COM: ushobora kwibwira aba batakuzi? A.P.P: nitwa […]Irambuye

Bye Bye Vacance i Muhanga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 i Muhanga  muri ORION CLUB habereye igitaramo cyo gusezera abanyeshuri barangije ibiruhuko. Iki gitaramo kikaba cyari kirimo abahanzi nka JAY POLLY (TUFF GANG), DREAM BOYZ na UNCLE AUSTIN. Nubwo  iyo concert byari byateganijwe ko itangira saa kumi n’ebyiri ndetse abahanzi bari bahagereye  igihe ndatse n’abategura concert bari babikoreye […]Irambuye

Jean Marie na Victor basanze U-17

Abasore babiri Jean Marie na Victor ubu bageze muri Camp y’u Rwanda. Abasore bahageze saa cyenda n’igice baje bonyine baturutse i Brussels cyane ko ari na hafi byabasabye amasaha 4 muri Metro. Baganira n’abanyamakuru barangaje ko bishimye kandi bategereje kureba niba babona amahirwe yo gusanga bagenzi babo umutoza aramutse abahisemo. Aba basore bombi bumva Ikinyarwanda […]Irambuye

en_USEnglish