Digiqole ad

BENJAMIN A.P.P akorera muzika muri Inde

Umuhanzi BENJAMIN aka A.P.P akorera muzika mu buhinde

BENJAMIN aka A.P.P ni umuhanzi w’umunyarwanda akaba na Producer mu Buhinde aho ari ku mpamvu z’amasomo. Yavuye ino mu Rwanda atangiye kumenyekana, nk’abandi bahanzi bavuye mu Rwanda bagera hanze tukababura, twibajije niba na Benjamin nawe yaba agikora Muzika turamuhamagara.

UM– USEKE.COM: ushobora kwibwira aba batakuzi?

A.P.P: nitwa Benjamin ariko muri muzika nkora banyita A.P.P izina nahawe na President w’urubyiruko wa Restauration Church cassabonita. Kuko mu rugo banyitaga Paster hanyuma inshuti zo zikanyita Apotre , noneho muri ministry ya H.F.F.I bakanyita profet ubwo rero njye byose mbishyira  mw’izina rimwe A.P.P . Ubundi nkaba nzi no gucurangisha ibyuma bya muzika byinshi ariko byumwihariko icyo nkoresha cyane ni  Ingoma (Battery)

UM– USEKE.COM:  Ibijyanye ni ubuhanzi bwawe waba warabitangiye ryari?

Nabitangiye mu 1999 aho ninjiye mw’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ry’i Kigali ryitwa AZAF (zion temple)

UM– USEKE.COM: Ubungubu uri gukora gute ubuhanzi bwawe ?

A.P.P: Aha ndi mu buhinde muri leta ya KARNATAKA Umugi wa BANGALORE. Ndiho ndagerageza gukomeza kuzamura impano yanjye.

UM– USEKE.COM: hari agafoto tubona kuri facebook yawe uri kumwe na MEDDY ushobora kutubwira byinshi kuri yo?

A.P.P: iyo photo n’iyakera tukiri muri group imwe yitwaga Yakin music ariko byaje kuba ngombwa ko idakomeza bamwe tujya kwiga nawe akomeza umuziki ku giti cye. Ako n’agafoto ka concert yambere twakoze.

UM– USEKE.COM: ko abo mwatangiranye bavuye muri Gospel wowe ubivugaho iki? ese nawe urabiteganya?

A.P.P: hahahaha…. hari njye icyo ntekereza sinzi niba ariko n’abandi babibona ariko kuririmba burya biba birimo ibice bibiri cyangwa bitatu.  Icyambere ushobora kuririmba kubera ko ari impano. Icyakabiri ushobora kuririmba kuko ari umuhamagaro. Icyagatatu ushobora no kuririmba kubera ko ari impano n’umuhamagaro byose hamwe.

Ndibwira ko umuhanzi wese icyo yagakoze ari ugukora ibihangano byubaka abandi. Ndacyari umukristo kandi nzahora ndiwe ariko kuririmba byo ndunva ntazareka kuririmbira Imana cyane cyane ko ntarumva uwaririmbiye Shitani.

UM– USEKE.COM: Waba umaze gukora indirimbo zingahe se kugeza ubu? wazikoreye muyihe studio?

A.P.P: Maze gukora indirimbo 4 ariko muri uku kwa gatandatu ndakora izindi esheshatu ndetse n’amashusho yazo aho bita Pondicheri kuko ariho nzaba ndi kurangiriza indirimbo z’abahanzi b’inaha mfite ndi kubatunganyiriza.

UM– USEKE.COM: None se ubikorera he? Ukora production imeze ite?

Studio nzikoreramo niyo nanjye nkoramo yiitwa SATMA KHAN STUDIO ariko izindi zo nzajya kuzikorera muri studio y’umuhinde uba Pondicheri kugira ngo mbonereho ndangize n’izabandi.

Yampayinka!! sha production nkora inaha ni  modern song kubera ko inaha nta ba Producer bazi gukora ibyo benshi bahari. Ikindi usanga dukorera abanyamahanga benshi kubera ko aribo baba baririmba ibiri hanze y’umuco w’abahinde.  Nk’ubu ndi kurangiza Album y’umukobwa wo muri Espagne bita Ev.Ananya.

 

BENJAMIN IRUHANDE YA MEDDY ACURANGA GUITAR
BENJAMIN IRUHANDE YA MEDDY ACURANGA GUITAR

UM– USEKE.COM: Ese ukurikirana umuziki wo murwanda? ninde muhanzi wemera ? ninde wumva waha Salax awards best male na best female?

A.P.P: Yego .. mu bahanzi nemera, ubundi yari Meddy ariko ndabona atagikoma, mu basigaye nemera  Mani martin mu bakobwa ni Princesse Pricila. Mu ba Gospel nemera NYAMITARI hanyuma GABY mu bakobwa.

UM– USEKE.COM: Ni ubuhe butumwa waha abahanzi nyarwanda na bafana bumuziki nyarwanda?

A.P.P: Ubutumwa naha abahanzi nyarwanda mbere na mbere nabashimira pe kuko bageze kure ariko nababwira ngo na none nibongere bige uburyo bwo kuzana ikintu gishya muri musika bakora. Ntibagakore ibisa ikindi bite ku mashusho y’indirimbo zabo cyane kuburyo ibyo baririmba n’amashusho aba ari ibintu byuzuzanya

UM– USEKE.COM: urakoze ibihe byiza Mr A.P.P

A.P.P: Murakoze! Imana ihe umugisha Umuseke.com

N. Oscar

Umuseke.com


2 Comments

  • best teen artist LIL G

  • best teen artist LIL G

Comments are closed.

en_USEnglish