Bye Bye Vacance i Muhanga
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 i Muhanga muri ORION CLUB habereye igitaramo cyo gusezera abanyeshuri barangije ibiruhuko.
Iki gitaramo kikaba cyari kirimo abahanzi nka JAY POLLY (TUFF GANG), DREAM BOYZ na UNCLE AUSTIN.
Nubwo iyo concert byari byateganijwe ko itangira saa kumi n’ebyiri ndetse abahanzi bari bahagereye igihe ndatse n’abategura concert bari babikoreye igihe gusa haje kuvuka ikibazo cye EWASA (ibura ry’umuriro w’amashanyarazi) maze bitinza itangira rya concert ku bucyo abo yariri yateguriwe aribo abanyeshuri basa nkabo batayibonye kuko yabaye bwije batashye.
Nyuma ya underground habanje UNCLE AUSTIN, JAY POLLY, ahamagara DREAM BOYZ muri Mpamiriza Ukuri.
Hano kandi haragaragara ifoto y’umukobwa ugaragara mu ndirimbo BELLA ( dore ko ubu izina azwiho ari Bella) Ahagararanye na Muyoboke bareba performance ya Dream Boyz.
M. Plaisir
Umuseke.com