Digiqole ad

Musha: Ikibazo cy’isoko rya Kawa

Musha: Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  bafite ikibazo cy’aho kugemura Kawa

Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  iherereye mu kagari ka Kinama umurenge wa Musha akarere ka Gisagara  barinubira kuba ngo batakigemura kawa yabo nk’uko bisanzwe biturutse ku bibazo uruganda rusanzwe ruyibagurira rwagize bikaba bibatera igihombo gikomeye.

Bamwe muri abo banyamuryango bavuganye n’ Umuseke .com batangaje ko ubu batakigemura kawa yabo kuko ngo n’iyo bari baragemuye irimo kwangirikira ku ruganda ngo ahubwo iyeze barayisya bakareba ahandi bayigemura n’ubwo ngo bayitangira amafaranga make ku yo uruganda rwabahaga

Nzabahimana Jean Chrisostom avuga ko igihe cyose habayeho ikibazo nyuma y’uko kawa igera ku ruganda ngo uruganda ari rwo rwakagombye kwirengera icyo gihombo ati : “Jyewe iyo kawa nayigejeje aha, mba numva ko ari iyabo; ubwo rero niba ibapfanye si ikibazo kiba kindeba ni bo bagombye kubyirengera”.

Habimana Francois umukozi ushinzwe ubuziranenge bwa kawa muri uru ruganda avuga ko iyo ikawa inyagiwe cyangwa ntitunganirizwe ku gihe ubuziranenge bwayo bwangirika kuko harimo izishobora kubora cyangwa zigatora uruhumbu ngo bikaba bisaba kurindira ko akazuba kava bakayanika maze bagatoramo iyaboze .

Nzindukiyimana Joseph,umuyobozi w’uru ruganda avuga ko ngo ikibazo cyabayeho ari uko moteri urwo ruganda rukoresha yapfuye gusa ariko ngo abaka yizeza abanyamuryango ko ikibazo kigiye gukemuka kuko ngo bavuganye n’abaterankunga b’uruganda babemerera ko bagiye kubashakira indi mashine izajya itunganya kawa nyishyi kuruta iyo bari basanganywe.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

en_USEnglish