Irak: Abantu 10 bakomerekeye i Mossoul
Abantu 10 bakomerekeye mu mirwano ahitwa Mossoul!
Kuri uyu wa mbere Abantu 10 nibo bakomerekeye mu mirwano mu gace kitwa Mossoul muri Iraki , imirwano ikaba yabaye hagati y’ingabo zicunga umutekano muri iki gihugu n’ abigaragambyaga batifuzako ingabo z’ Amerika zava ku butaka bw’iki gihugu nkuko bitangazwa n’ abahamya babibonye ndetse n’ abaganga.
Ingabo zirinda umutekano zikaba zakoresheje imbunda zirasa amazi aho zarasaga mu kirere kugirango zitangire abo bigaragambyaga bageraga ku bihumbi 3.000 bifuzaga kugira aho bahurira bose kandi hamwe .
Umwe mu makuru aturuka mu bitaro biherereye i Mossoul mu banganga b’ ibitaro bagize bati : “twakiriye abantu10 bakomeretse , harimo abapolisi. Ibikomere byabo byatewe n’ amabuye ndetse n’ inkoni.
Jenerali Hassan Karim Khoudaïr, akaba na komanda w’ingabo wo mu ntara ya Ninive, yemeje ko ingabo zirinda umutekano zitigeze zirasa ku bigaragambyaga.
Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa mbere Jenerali Hassan akaba yagize ati :”ahubwo twe dufite abapolisi benshi bakomeretse bakaba batewe ibyuma n’inkota zari zitwajwe n’ abigaragambya “,
Yongeyeho agira ati : “twakiriye amabwiriza aturuka kwa minisitiri w’intebe wa Irak Nouri al Maliki atwihanagiriza bidasubirwaho ngo twe kurasa ku bigaragambya. Ibikomere byabo byatewe n’ amabuye yajugunywaga kuri bo bayateraterana “.
Kuri iki cyumweru kandi abantu basaga 5.000 bakaba nabo barigaragambije mu mujyi munini uherereye mu majyaruguru ya Irak, aho basabaga kubahiriza ingengabihe isaba Abanyamerika bari ku butaka bwabo gusubira mu gihugu cyabo nkuko biteganijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Kuwa gatandatu, abashyigikiye umwe mubihayimana ( l’imam )uturuka mu bwoko bwa Abashiyite Moktada al Sadr nabo bakaba barigaragambije mu murwa mukuru Bagdad, aho bavugaga ko biteguye kurwana inkundura niba igisirikare cy’ Abanyamerika kidasubiye iwabo nkuko biteganijwe .
Kuwa kane ushize, abarenga 5.000 nabo bakaba barigagaragambije mu gace ka Bassorah, kari mu majyepho aka gace kakaba gakungahaye kuri peteroli aho baburiraga Abanyamerika kujya iwabo mu maguru mashya.
Mu rugendo aherutsemo mu murwa mukuru Bagdad hari kuri uyu wa gatanu, uyobora ingabo zo mu mazi (amiral) Mike Mullen, akaba n’umugaba w ‘ingabo z’Abanyamerika akaba yaratangaje ko guverinoma y’ abanya Iraki itigeze isaba itariki nyakuri yo gutahukana igisirikare cy’ Abanyamerika kiri ku butaka bwa Irak.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com