Kuwa 25 Mata umunsi wo kurwanya Malaria
Uyu munsi tariki ya 25/04, ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya
Kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi, u Rwanda rwifatanya n’amahanga ku munsi wo kurwanya malariya, uyu munsi ukaba watangiye kwizihizwa mu gihugu cy’u Rwanda kuva mu 2007. Kuri iyi tariki ya 25 mata nibwo uwo munsi wizihizwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka tugenekereje mu kinyarwanda igira iti : “ibikorwa bifatika nibyo bitanga umusaruro mu kurwanya malariya” mu gifaransa akaba « Réaliser le progrès et mesurer l’impact» mu cyongerezaho ni « Achieving Progress and impact ».
Iyi ntego ikaba yaragenwe mu rwego rwo kugaragaza ko ibikorwa bifatika n’ingamba zihamye bigikewe mu kurandura malariya burundu, nk’uko binateganywa mu ntego z’ikinyagihumbi. Nkuko bigaragara mu butumwa Umunyamabanga mukuru w’Abibumbye yavuze kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya, Bwana Ban Ki Moon yemeza ko kurwanya malariya ari nk’urufunguzo rw’amajyambere, bikaba binagaragazwa mu ku ntego z’ikinyagihumbi.
Yemeza ko kuba malariya ari indwara yibasira abagore n’abana, ari imbogamizi ikomeye ku buzima bwabo, bikaba bikwiye ko irwanywa nta kujenjeka kugira ngo abagore n’abana, nabo batera imbere, uburenganzira bwabo bwo kuramba bwubahirizwe.
Ban KI Moon arakangurira ibihugu na za leta kuvanaho inzitizi zose zibangamira ingamba zashyizweho ku rwego mpuzamahanga, zigamije guhashya malariya.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) mu mwaka wa 2007, watoranyije u Rwanda ku rwego rw’Afrika kuba arirwo rwizihirizwamo uwo munsi. Mu Rwanda muri uyu mwaka nta bikorwa byateguwe kuri iyi tariki bitewe na gahunda yatangijwe mu gihugu yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12.
Gusa ntibibujije ko hari ibikorwa byagezweho mu kurwanya malariya mu Rwanda bigikomeje. Nkuko Dr Karema Corine uyobora gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya muri RBC/ TRAC PLUS yabitangarije ikinyamakuru Imvaho Nshya, avuga ko ibyagezweho bigikomeza kongerwa ari nayo mu mpamvu mu ntangiriro z’impeshyi (mu gihe cy’umukamuko) hagati y’amezi ya Kamena-Nyakanga, mu gihe imibu iba itangiye kuba myinshi, hateganywa ubukangurambaga buzibanda cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko ariho hakiboneka abarwayi ba malariya kurusha mu bindi bice by’igihugu.
Yakomeje avugako bazatanga ubutumwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, bakongera imbaraga mu gukomeza gutera umuti wica imibu mu mazu, hanashishikarizwa abantu kuryama mu nzitiramubu no gusukura hafi y’aho batuye, hirindwa ibizenga amazi arekamo. Tukaba twabibutsako Malariya yagabanutseho 54% mu Rwanda, aho ,mu myaka itanu ishize uhereye mu 2005 kugeza 2010 ibyago malariya yatezaga byagabanutseho 70% naho impfu zayo zigabanukaho 60%. Abanyarwanda malariya yibasiraga baragabanutse, bava kuri miliyoni 1,7 basigara ari ibihumbi 660 gusa; mu gihe abahitanwaga na yo bavuye ku bantu 1445 bakagera ku 670 ku mwaka, bivuze ko yagabanutseho 54% cyane ko kuva mu
mwaka wa 2005 hamaze gutangwa inzitiramubu zirenga miliyoni 9, inyinshi muri zo zigera kuri miliyoni 6,1 zikaba zaratanzwe mu 2009.Intego akaba ari ukuyicogoza kugeza ubwo izasigara itari imbogamizi ikomeye ku gihugu.
Dr Karema agira ati: “Gahunda yo gutera umuti mu nzu igiye kuzajya ikorwa kabiri mu mwaka, aho kuba rimwe nk’uko byari bisanzwe, kuko byagaragaye ko umuti wica imibi uterwa mu nzu, umara amezi 5 ufasha mu kurwanya imibu”. Yakomeje kandi agira ati: “U Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu bituranye, mu rwego rwo guhuriza hamwe ingufu n’ubushobozi, kuko u Rwanda rwonyine rutarandura malariya burundu, mu gihe mu baturanyi ikibasira abahatuye ”.
Patrick Kanyamibwa
Umuseke.com