Digiqole ad

Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010!

Rusizi: Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010 yemera gitari!!

Muri ino minsi y’ibiruhuko bya Pasika, Umuseke .com waganiriye na Nyampinga w’akarere ka Rusizi 2010, agira icyo avuga, kuri gahunda afite mu minsi iri imbere.

Ubusanzwe Kamanyana Salima afite imyaka 19, yavukiye mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi, arangiza amashuri abanza mu ishuli ry’abayislamu riherereye ku Kamashangi  mu murenge wa Kamembe, Tronc commun yayize mu ishuri Groupe Scolaire des Parents ku Itaba mu karere ka Huye, ubu ageze mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Kabuga High School, aho akurikirana icungamari.

Photo: Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010

Twamusanze aho yari ari mu biruhuko, atubwira ko yitegura gukora ibikorwa by’urukundo ariko ngo amikoro ntayo. Yagize ati << Ibintu nakora byo ni byinshi, cyane cyane kwita ku bana bo mu muhanda, ariko ubushobozi bwanjye ni buke! Numva ngize icyo mbona n’abafasha kubona ubwisungane mu kwivuza, no kubafasha gusubira ku intebe y’ishuri. >>

Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010
Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010

Yatubwiye ko atabonye umwanya uhagije wo gushaka abaterankunga, nk’uko abandi ba Miss bakunda kubigenza, impamvu ni uko akimara kwimikwa nka nyampinga, yahise asubira ku ishuri. Tubibutse ko aya matora ya Miss Rusizi yabaye mu mpera z’umwaka wa 2010.

Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010
Kamanyana Salima Miss Rusizi 2010

Kugirango ibyo ateganya azabigereho, azabanza guhura n’urubyiruko , rwo mu murenge we, baganire barebere hamwe uko bakwishakamo imbaraga nk’urubyiruko. Mu bikorwa amaze gukora kuva yatorwa, yasuye abana barwariye kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe, aho yabagejeho imfashanyo y’ibiribwa igizwe n’imigati, isukari, ifu y’igikoma, amasabune, ibisuguti na bonbons! Nyuma yo gusura ibyumba birwariyemo abo bana babarirwaga hagati ya 25 na 30, Iki gikorwa cyashimwe n’abaganga bo muri ibyo bitaro, ndetse n’ababyeyi b’abo bana.

Kamanyana Salima yanatubwiyeko yaganiriye n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Rusizi icyo gihe, Bwana SINDAYIHEBA Fabien amubwira ko ibikorwa arimo akora, ndetse n’ibyo ategura ari byiza, amwemerera ko azamufasha, cyane cyane mu gukura abana mu muhanda w’umujyi wa Kamembe.

Kugeza ubu uyu nyampinga nta yandi marushanwa aritabira, ariko ngo narangiza kwiga azatangira kwitabira ibintu bya Model. Twamubajije undi mu Miss wo mu Rwanda bakunda kuganira, atubwira miss KIST Nshuti Clarisse. Ubusanzwe ikintu akunda cyane  mu buzima bwe, ngo ni musaza we, akurikira kuko abantu bamubwira ko uwo musaza we asa na se, ibyo bigatuma yibuka se! Hanyuma y’ibyo rero ngo yemera gitari!!

Nubwo azi gucurangaho gato, ariko ngo n’iyo ayirebaho gusa, agira akanyamuneza!! Mubyo kurya yemera igitoki, n’amashaza! Naho umuhanzi umushimisha ni Massamba Intore! Iyo abonye akanya areba no kuri ruhago, yemera APR FC na Chelsea FC.

NDICUNGUYE Didier
Umuseke .com

20 Comments

  • uwo mu miss naho babuze ndagapfa , nimubi no kucyumweru kabisa

  • Yewe aba Miss bubu na gahoma munwa ko mbona ntana mu shyukirwa se ra?

    • niba uri ikiremba se nabyo abizire, uzage kwa muganga bagufashe, uwo mwana ntago ari umuvuzi wibiremba

  • Wimuca intege, ubu uwakureba yakwiruka. Urabona se abaye iki? Komera rata, Uwakumpa akampa na ka Bahati nakwifatira. Nahita nkwigisha kwifotoza, nta bwenge bubamo ni ukwimaringa gusa tu ubundi abantu bagashika.Haaa ureze agatuza ukamenya gutera intambwe ubundi ugaseka , yaayaaa byacamo da? Namenye naho wiga nzakwishakira uwampa ka number kawe gusa. Nyamara ndakomeje aka kana ntacyo kabaye ntimugace abantu intege afite n’umutima mwiza wo gufasha abana. Courage mwana.

    • nuko rata, dore:0722098756.ni nakatigo uzitware neza gusa.caurage guy.

  • Mbega miss mwokabyaramwe!!!!
    wamuhemba ibishishwa n’ukuri.
    ariko ubu mwabuze aba miss koko?
    uwo cyokora yaba miss wa congo nabwo bamubereye.

    • wasanga wowe uvuga gutyo usa nimpyisi,

  • u guyz hav to learn how to respect people!!uyu mwari w`i rwanda yakoze iki gituma yiturwa amagambo mabi nkaya?abamutoye mubagize injiji?please watch your mouths and especially your comments.keep it up miss,do what you have to do.respect

  • ariko kuki abantu batemera barabona uyu umukobwa ari mubi koko byongeye akaba aturuka iyo yose nge namwikundiye ariko bihangane bareke kumusebya ntacyo abaye tujye twiyubaha

  • uwo mwana nimwiza impamvu muvuga ibyo byose nuko yenda ataba i kigali ariko ntacyo abaye defout n’amaguru naho ubundi mu maso ntaho ahuriye na miss Rwand Bahati bampitishijemo nahitamo uyu wa Rusizi courage rata ntiwite kubyo bavuga.

  • ni mwiza kdi arya Grace, aba nya kgli muba mwapinze, rata uri mwiza rekana na ba rezi b’ i kgl, courage

  • nyamara muramutukira ubusa nonese mwagirango miss wa karere ase nuwigihugu?
    bikubitiyeho nakarere aturukamo nihogoza
    ahubwo kandi nibitekerezo bye ndumva aribyiza uri umwana mwiza rata

  • uri mwiza rata courage bihorere bariya bagusebya ahubwo ibyo bitekerezo byawe bikomeze hanyuma abantu bazarushaho kugukunda.. ariko wa mugani uzige kwifotoza tuu.. ubutaha kdi ntukofotoreze ahantu hamwe buri gihe.. biragara ko wagenda ugahindura imyenda ugahagarar muri pause imwe buri gihe.. nibura se jya una mwenyura aba miss bagomba guhora baseka..

  • Yewe ba miss basigaye bariho.ni dange ndagapfa mbega utuguru.ba miss mujye mwiyubaha ngo musigaye munakuramo amada .abo bana muzababazwa ngo murashinyika mwifotoza

  • Dudu uvuze ukuri ngo basigaye bazikuramo rata.

  • u guys, niba mutiyubashye basi mwakubashye abanyarwanda en general? How can some human being yajya kurubuga nkuru atukana aka kageni? Vraiment u need to learn how to treat a human being! Aho kumu couraja muramutuka? She is a very wise girl than u guys! And even she come, its not very far, and its in Rwanda, i like her very well, uwumumpaho umufasha! Peace to u all specially 2 miss Rusizi!

  • courage miss!u are beautiful!keep your ideas up!

  • she is beautif, but i dont know if its her idea to post her pic on da internet. Did she say dat she like paparazzi? If pos u can remove da topic, weve seen! Thx

  • jye ndabona ntacyo abaye kuko bitewe naho aturuka ca va? none mubona bahati usa nkagasimba aruta uyu mwana wo mucyaro utajya yimakiya? rata bravo ntacyo ubaye

  • jye ndabona ntacyo abaye gusa bajye berekana igice cye cyo hejuru gusa naho hasi wapi ndakabaroga!!!

Comments are closed.

en_USEnglish