Moubarak mu bitaro bya gisirikare
Moubarak agiye koherezwa mu bitaro bya gisirikare!
Caire –Umushinjacyaha mukuru wo mu gihugu cya misiri Abdel Maguid Mahmoud, yasabye ko uwari perezida w’iki gihugu ko yaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare mbere y’uko ibitaro bya gereza bya ahitwa Tora byaba nabyo birimo byitegura kumwakira.
Nkuko bitangazwa N’ibirontaramakuru Xinhuanet dukesha, iyi nkuru uyu mucamanza arasaba minisitiri w’ umutekano w’imbere mu gihugu kwihutisha vuba, gutunganya no gushyira ibyangombwa byose byo mu bitaro bikenewe muri gereza ya Tora, nkuko byatangajwe n’ umuvugizi we , Adel el-Said, ibi akaba kandi bikaba byanatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo muri Misiri MENA.
Ibi bivuzwe nyuma y’uko ibiro by’umucamanza mukuru biboneye ko raporo y’ umuganga wemewe n’ amategeko agaragarije ko ubuzimwa bw’uwari perezida Moubarak bushobora kudatera impungenge aho agomba noneho gushyikirizwa iyi gereza ya Tora. Gusa ngo ibi byafata ukwezi kugirango iyi gereza ishyirwemo ibyangobwa byo mu buvuzi bikenewe.
Uyu muperezida Moubarak weguye ku ku butegetsi akaba yarajyanywe mu bitaro by’ i Charm el-Cheikh nyuma yuko afashwe n’indwara y’umutima ubwo yarimo abazwa ibyo yakoze hari kuya 12 Mata 2011, hari umunsi umwe mbere y’uko umushinjacyaha yiteguraga kumushyira mu buroko mu gihe kingana n’ iminsi 15. Nyuma yaho kuwa gatanu umushinjacyaha akaba yarongereye igihe cyo kumufunga kingana n’ iminsi 15.
Gusa amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byandikirwa byandikirwa muri Misiri bikavugako uwunirije perezida ngo yaba yarasabye inama nkuru y’igisirikare ko yagumishwa mu bitaro i Charm el-Cheikh. Ariko ntibyagira icyo bitanga
Perezida Moubarak akaba yaratanze ubutegetsi ku nama nkuru y’igisirikare hari kuya 11 Gashyantare nyuma y imyigaragambyo n’imvurururu bifatiye umurego muri Misiri.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com