Digiqole ad

Moubarak mu bitaro bya gisirikare

Moubarak agiye koherezwa mu bitaro bya gisirikare!

Caire –Umushinjacyaha mukuru wo mu gihugu cya misiri Abdel Maguid Mahmoud, yasabye ko uwari perezida w’iki gihugu ko yaba yoherejwe  mu bitaro bya gisirikare mbere y’uko ibitaro bya gereza  bya ahitwa  Tora byaba nabyo birimo  byitegura kumwakira.

Nkuko bitangazwa N’ibirontaramakuru Xinhuanet dukesha, iyi nkuru uyu mucamanza arasaba minisitiri w’ umutekano w’imbere mu gihugu kwihutisha vuba, gutunganya no gushyira  ibyangombwa byose byo mu bitaro bikenewe muri gereza ya Tora, nkuko byatangajwe n’ umuvugizi we , Adel el-Said, ibi akaba kandi bikaba byanatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo muri Misiri MENA.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko ibiro by’umucamanza mukuru biboneye ko raporo y’ umuganga wemewe n’ amategeko agaragarije ko  ubuzimwa bw’uwari  perezida Moubarak bushobora kudatera impungenge aho agomba noneho gushyikirizwa  iyi gereza ya  Tora. Gusa ngo ibi byafata ukwezi kugirango iyi gereza ishyirwemo ibyangobwa byo mu buvuzi bikenewe.

Uyu muperezida Moubarak weguye ku  ku butegetsi akaba yarajyanywe  mu bitaro by’ i Charm el-Cheikh nyuma yuko afashwe n’indwara y’umutima ubwo yarimo abazwa ibyo yakoze hari kuya  12 Mata 2011, hari umunsi umwe mbere y’uko umushinjacyaha yiteguraga kumushyira mu buroko mu gihe kingana n’ iminsi 15. Nyuma yaho  kuwa gatanu umushinjacyaha akaba yarongereye igihe cyo kumufunga kingana n’ iminsi 15.

Gusa amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byandikirwa byandikirwa muri Misiri bikavugako  uwunirije perezida  ngo yaba yarasabye inama nkuru y’igisirikare ko yagumishwa mu bitaro  i Charm el-Cheikh. Ariko ntibyagira icyo bitanga

Perezida  Moubarak akaba yaratanze ubutegetsi ku nama nkuru  y’igisirikare hari kuya  11 Gashyantare nyuma y imyigaragambyo n’imvurururu bifatiye umurego  muri Misiri.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish