Digiqole ad

Nshobora kongera gutoza Rayon Sport

Raoul  SHUNGU ati :”Nshobora kongera gutoza Rayon Sport

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Mbabane Thierry Francis/ Umuseke.com

“Nzi benshi batanafite icyo bazi k’umupira w’Afurika ariko bafatwa nk’abami  kubera ko gusa ari ABAZUNGU nkaho igishashagirana cyose ari zahabu!”

 

Photo: Raoul Jean Pièrre SHUNGU wahoze ari umutoza wa Rayon Sport

Raoul Jean Pièrre SHUNGU yateye ruhago ari rutahizamu (ku 9 cyangwa 10), gusa  ntiyakinnye mu makipe menshi; FC KIVU, FC BILOMBE, FC BANDE ROUGE i Bukavu  niyo yonyine yakiniye ushobora gusanga muri CV ye; gusa ntibyamubujije  guhamagarwa kabiri muri “les Léopards du Congo” ikipe y’igihugu cy’amvuko y’uyu

mugabo, ufite impamya bushobozi y’ikirenga mu gutoza umupira w’amaguru. Amateka ye ni maremare ndetse akaba amaze kumuhesha intebe  y’icyubahiro muri aka karere haba muri CONGO-Kinshasa igihugu ke cy’amavuko, mu Rwanda aho yashatse, muri Tanzaniya ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye yagiye akoreramo akahatwara ibikombe.

Umuseke.com wegereye uyu mutoza ugirango usobanukirwe kuri byinshi bitandukanye  bigenda byiyandika mu mateka ye, cyane cyane ku ikipe ya Rayon Sport akomeje gufatwamo nk’umucunguzi kuri benshi, ndetse n’akari murori kihishe inyuma yo kutabyumva kimwe n’umutoza Tucak Blanko bikamuviramo gukubitaho urugi ku ikipe y’igihugu AMAVUBI; ese yaba ateganya iki mu ndoto ze ku birebana n’aka karere ka CECAFA.

MBABANE Thierry Francis (MTF): Muri uku gushakishwa n’amakipe menshi, mwari mutegerejwe i Kigali kuva kuya 1/12/2010 ariko amaso ahera mu kirere; ni iki kitagenze neza hagati yanyu na Rayon Sport?

Raoul NSHUNGU (RS) : ni byo koko nari mfite amakipe menshi anshaka muri RDC, Congo Brazza,Tanzania, Angola n’ahandi. Sinigeze mpakanira Rayon Sport; gusa kandi sinahawe umwanya uhagije wo kubitekerezaho nkurikije ahanini uko byagendekeye ubwo nyiherukamo. K’ubwange u Rwanda ruza imbere, kuko nkunda iki

gihugu, ariko byari ngombwa ko mbona gihamya (garantie), mbere y’uko nzinga utwange nkagaruka mu Rwanda. Byansabaga guhitamo abakinnyi b’imena muri shampiyona ya RDC nazana nabo mu Rwanda, bakazakina ubutaha [muri shampiyona itaha]. icyahagaritse imishyikirano ni uko abayobozi ba Rayon Sport bari batangiye kubonana n’abandi bakagira ibyo bapfundika; nahise numva ko batakinkeneye ndetse niyo mpamvu batigeze banyoherereza n’iyo tike… [yavugwaga mu bitangazamakuru bitandukanye]

 

MTF : Ese haba hakiri ibyo gutunganya hagati yanyu na Rayon Sport birebana n’amafaranga? Ese ubundi za manza zigeze  hehe?

 

RS : Nibyo koko haracyari ibibazo byo gukemura hagati yanjye na Rayon Sport. icyo ni ikibazo cyagombye kuba cyarakemutse iyo abayobozi b’icyo gihe baza kunyubaha. Banyandurije izina ndetse bantesha agaciro kubera ibinyoma byabo n’ibindi… ndi umukirisitu kandi ndi ikiremwa cyera, nzi no kubabarira! hashize iminsi narabababariye, ariko ku birebana n’amafaranga [bamfitiye] ikirego kiri muri FIFA ishobora gufata icyemezo igihe icyo ari cyo cyose.

 

MTF : N’izihe ngamba mufite mu ikipe ya FC Sanit Eloi Lupopo, ni n’iyihe ntwaro muzitwaza muri urwo rugendo?

RS : Reka mbere ya byose mbanze ngusobanurire inshingano zanjye mu ikipe ya FC Saint ELOI LUPOPO. Nshingiye k’uburyo ikipe nasanze ihagaze, nahisemo gukora akazi k’ubujyanama, bityo nshingwa akazi ka tekiniki “Directeur  Technique”. Ntanga inama, yaba k’umutoza mukuru w’umuserbe [Lazard Milosevic] ndetse n’abatoza b’amakipe y’ingimbi n’abana. Yewe, bijya bimbaho rimwe na rimwe ko nanjye ntegura ikipe, cyane iyo yitegura umukino simusiga kandi w’agaciro. Naho ubundi nzagerageza gutanga inama zizamura urwego iyi kipe iriho igaragaza mu marushanwa atandukanye yitabira.

MTF : Iyo mwitegereje musanga koko akarere ka CECAFA gakinirwamo umupira? Ese ni he hashyirwa ingufu?

RS : Umupira urahari. Igipfa ni imiyoborere. Hakenewe imitegurire y’agaciro kugirango amarushanwa ajye ku rwego ruhebuje. Birakenewe kandi ko iyi mikino yagera mu ngimbi no mu bana kugirango ejo ha CECAFA hazire umuze.

MTF : Mwageze hirya no hino muri aka karere, erega kandi muri n’abatoza bashakishwa n’amakipe y’ibigugu nka Vita Club, FC SE Lupopo, Rayon Sport, Young Africa ndetse n’andi ntarondoye; mushingira ku ki muguhitamo iyo  mwerekezamo?

RS : Ku bayobozi bazi icyo gukora, ku ikipe ifite umurongo ngederwaho uhamye kandi ikora neza, ariko by’umwihariko ku ntego yimirije imbere.

MTF : Nk’intyoza muri uyu mwuga, mukaba munazi neza umupira wo muri aka karere, ni iyihe ndoto mufite? Ni iki gishobora kuyikoma imbere?

RS : Indoto nkuru yerekeranye na “professionalisme” n’iterambere ry’umupira muri aka karere, umuntu yavuga ko igihe ari iki ngo [aka karere] kigaragaze, cyane ko ingufu nyinshi ziri gukoreshwa kugirango kongere kibone mu bihangange nyuma y’igihe kirekire gihise cy’impfa busa, umuntu atirengagije uburyo amakipe y’ibihugu atagaragaye mu marushanwa makuru nk’irya afurika ry’ibihugu (CAN) cyangwa iry’isi 2010.

Ibibazo bikomeye biherereye ku nkunga “sponsoring”, gutegura amakipe ku gihe, ndetse n’ibibazo by’ibikorwa remezo mu guteza imbere ingimbi. Nkeka ko aka karere kakagombye kuba  kagaragaza ibiruta ibyo tubona ubu.

MTF : Twabonye muva mu ikipe y’igihugu AMAVUBI bitubera urujijo! Ese n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabateye ibibazo ….cyangwa umutoza Blanco Tucak?

RS : Ntago ari ishyirahamwe! yewe, si n’ugushaka k’umutoza Tucak… ibyange byari birenze urugero, kubera urwikekwe rwatewe ahanini n’abantu bagiye kujujura mu matwi y’umutoza Tucak, agakeka ko ngambiriye kumuhambiriza. ni nayo mpamvu y’ibanze yatumye atandeka ngo nisanzure mu kazi kanjye, nyamara kandi nari bumufashe gukomeza gutsinda. Ubu noneho azi ukuri kuko adahwema kubimbwira kandi abyicuzanya agahinda kenshi.

MTF : Mwifashishije ikipe yabashije kugera ku kiciro cya nyuma cyo gushakisha itike yo kujya muri CAN ANGOLA 2010; mwumva byari kugerwaho? ese  ubona bizanashobokera iyi kipe AMAVUBI agenderaho uyu munsi m’urugendo irimo rwa 2012?

RS : Nemeza nivuye inyuma ko twashoboraga kujyana AMAVUBI muri CAN ANGOLA 2010, iyo mpabwa gusa ikizere cyagererwa ku mashyi. kandi ntekereza ko u Rwanda rushobora gukatisha itike ya 2012. Gusa umwaku wacu ni uko turi abirabura. Nyamara aba bazungu ubona bakunzwe cyane n’abayobozi bacu, si ko bose ari abatoza (sélectionneurs ou entraineurs) beza! Nzi benshi batanafite icyo bazi k’umupira w’afurika ariko bafatwa nk’abami kubera ko gusa ari ABAZUNGU nkaho igishashagirana cyose ari zahabu! Nibyo koko hari abatoza baturuka iburayi bashoboye, ariko badashobora kugira icyo bageraho muri Afurika kuko umupira waho ari ibindi bindi!

MTF : Mubona ari ikihe kibazo gituma ikipe y’igihugu AMAVUBI ari ntacyo  yagezeho mu myaka itandatu ishize? Ese haba hari umuti muyifitiye kuri ubu?

RS : Mbere ya byose ni ukugira abakinnyi bahoraho ntaguhuzagurika, ndetse “staff technique” ikaba ishoboye kandi isobanukiwe neza n’u Rwanda ndetse n’imiterere y’umupira uhakinirwa; akazi k’igihe kirekire, gahuza imitekereze n’ikerekezo cy’igihugu bigashingira ku makipe y’ingimbi ndetse n’abana ariko kandi no ku ma “clubs”. Erega u Rwanda rwo ruri kunzira nziza! igisigaye ni ugushikama kuri bariya basore bakiri bato nabonye, naho ubundi ndahamya ko ibyiza biri imbere.

MTF : ku bakunzi bawe bakomeje kwizera ko ejo cyangwa ejo bundi bazakubona ku ntebe y’umutoza wa Rayon Sport; buriya ntibakabije kurota?

RS : cyangwa se bakabya inzozi! byose birashoboka mu buzima. nshobora kongera  kwicara ku ntebe y’umutoza wa Rayon Sport nkuko nakwicara ku y’iyindi kipe nyarwanda.

MTF : Ni ibihe bihe biremereye wanyuzemo nk’umutoza w’umupira w’amaguru?

RS : Ibihe byo n’ibyinshi sinabivuga ngo mbirangize; ariko reka nkubwiremo ibintu bine gusa:

1993 i Kigali, ubwo twari tumaze gukuramo ikipe ituruka muri Soudan El Hilal mu gikombe cya CAF, habuze gato ngo dukine kimwe cya kabiri cy’icyo gikombe [iyo gihe yari umutoza wa Rayon Sport icyo gihe]

1998 i Zanzbar (Tanzanie), ubwo twatwaraga igikombe cya CECAFA n’ikipe ya Rayon Sport, kandi ari nabwo bwari ubwa mbere tukitabiriye; na none umwaka ukurikiyeho, 1999 i Kampala (Uganda), ubwo twatwaraga igikombe cya CECAFA ntoza ikipe ya Young African yo muri Tanzanie.

2006 i Rio de Janiero ndetse na Sao Paulo (Brésil) ubwo nahabwaga impamyabushobozi y’ikirenga yo gutoza “licence A” inyemerera  gutoza ikipe iyo ariyo yose ( ikipe y’igihugu, “clubs”, ibigo by’igisha umupira w’amaguru abakiri bato – “centres de Formation”)

2010 i Kinshasa ubwo nabashaga guhesha ikipe ya AS Vita Club igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka igera kuri 7 itaha amara masa, ndetse kandi ari nawo mwaka nari ngitangira kuyitoza.

MTF : ijambo rya nyuma ndaribaharira maze muriture abakunzi banyu

RS : ndishimira ukuntu nashyigikiwe n’abakunzi batabarika mfite mu Rwanda. Baba aba “Rayon” cyangwa se iyo baba bafana yose (nzi ko bahari mu gihugu cyose), ndagira nti “murakoze”, mufite impamvu zifite ishingiro mu kunshyigikira. Ndabakangurira gushyigikira abayobozi b’igihugu cyanyu. Bakeneye ibitekerezo, n’ubundi bushobozi mu by’ubukungu bibaturutseho mwese.

Iyi si ni ntoya cyane ku buryo rimwe dushobora guhura namwe bafana bo mu Rwanda!

 

MBABANE  Thierry Francis
U
museke.com

1 Comment

  • yagarutse se tukareba ko ikipe yacu yakongera igatera imbere, dore rwose yari igeze aharindimuka. ubundi erega raoul ari mu bantu bajya bashobora rayon.

Comments are closed.

en_USEnglish