Digiqole ad

Jean Marie na Victor basanze U-17

Abasore babiri Jean Marie na Victor ubu bageze muri Camp y’u Rwanda. Abasore bahageze saa cyenda n’igice baje bonyine baturutse i Brussels cyane ko ari na hafi byabasabye amasaha 4 muri Metro.

Baganira n’abanyamakuru barangaje ko bishimye kandi bategereje kureba niba babona amahirwe yo gusanga bagenzi babo umutoza aramutse abahisemo. Aba basore bombi bumva Ikinyarwanda ariko kuvuga bakavuga muri Gifaransa. Jean Marie we aragerageze akanasubiza, naho Victor we arumva gusa Ikinyarwanda.

Photo: Abasore babiri Jean Marie na Victor

Kuri icyi cyumweru habaye ikiruhuko umunsi wose nyuma yaho abasore bakinnye umukino na Auxerre, umutoza Tardy yarabaretse bararuhuka ubu imyitozo yongeye kuri uyu wa mbere mugitondo.

Twarakomeza kubakurikiranira amakuru yose yerekereanye n’ikipe y’u Rwanda.

Umuseke.com

3 Comments

  • Y a pas de metro entre France et Belgique.

    • amakuru afitiwe gihamya wana

  • Welcom basore muri abantu b’abagabo cyane kandi nizeye ko muzagira icyo mwongera mu ikipe nicyo tubategerejeho!!

Comments are closed.

en_USEnglish