Digiqole ad

FDU Inkingi yitandukanije na CNR Intwali

RNC  (Rwanda National Congres) nyirabayazana

Kuva RNC yatangira  kugirana  imishyikirano  y’umwihariko  na  FDU  i  Buruseli, urunturuntu rwatangiye kuvuka hagati yaya mashyaka, kugeza aho kuri uyu wa mbere CNR –Intwali itangarije ku mugaragaro ko yitandukanije na FDU-inkingi, bikaba biri kuvugwa ko RNC rishobora kuba ariryo ribyihishe inyuma.

CNR-intwari (ubundi ryitwaga Partenariat-Intwari) imaze gusuzuma imyitwarire y’iriya mitwe yombi uko ari ibiri (RNC na FDU), yahise isohora itangazo ryagaragaye ku rubuga rwa veritasinfo.fr, rivuga ko bitandukanije ku mugaragaro, na FDU-inkingi ndetse na RNC, mbere y’uko FDU nayo ivuga ko yitandukanyije na CNR-Intwari, iyobowe na Gen BEM Habyarimana, Bimwe byashyizwe ahagaragara bibateye kwitandukanya nabo, hagaragara mo ingingo uri busome hasi

Ubufatanye bw’aya mashyaka ngo ntibwateye kabiri nkuko  amakuru dukesha umwe mu bari I Bruxelles ukurikiranira hafi aya mashyaka yemeza ko ikibyihishe inyuma ari uko CNR-intwari yari yaragiranye amasezerano y’ubufatanye na FDU-inkingi ikabihisha RNC(Rwanda National Congres), nyuma yaho CNR-intwari yongereye kugirana amasezerano na RNC, bemeranwa ku ngingo nyinshi zirimo no gufasha umutwe wa FDLR, byakomeje gusakuzwa ko RNC yaba ishaka kuyikina umutwe, wo kugusha CNR mu mutego w’intambara itateguye.

RNC ni umutwe wa politiki bivugwa ko ubarizwamo Paul Rusesabagina, Theogene Rudasingwa, Gerard Gahima n’abandi, ukaba kandi ngo waba ukorana bya hafi na Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa.  Uwo mutwe ukaba wari wagiranye amasezerano na CNR Intwari mu mubonano bagiranye mu Kuboza 2010. Nyuma y’ayo masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu cyo bise “gusenyera umugozi umwe hagamijwe gukuraho ubutegetsi bw’i Kigali”, CNR Intwari yatangaje ko ishyigikiye umutwe wa FDLR.

Zimwe mu ngingo zikurikira nizo ngo zatumye FDU na RNC byitandukanya na CNR:

1. Ikibazo cya Jenoside

Nkuko ngo bari babyemeranyijwe ho mu Manama yabo yaherukaga, imitwe yose yari yahuriye ku nyito imwe ya Jenoside, ariyo bise ngo ni Jenoside  Nyarwanda, bemeza ko arinaryo zina ryemejwe na Loni(UN) ngo kuko ariyo  ihuriweho na bose.

Nyuma  FDU-inkingi na RNC byaje guhindura aya masezerano, byo byemera ko hagati yabo bazajya bakoresha ijambo rizwi kandi ryemewe n’itegeko nshinga ryo mu Rwanda, ariryo “Jenoside yakorewe abatutsi”.  Kuva rero CNR-intwari ibyumvise, yahise ivuga ko aya mashyaka ayisuzugura cyane ku buryo yanze gukurikiza inama bagiranye. CNR-intwari kandi yongera ho ko aya mashyaka imvugo yayo ntaho itandukaniye n’iyubutegetsi bwa Kigali, kandi bari bumvikanye ko bitandukanyije nabwo.

2. Ku byerekeye uruhare rwa ba Mpatsibihugu muri jenoside nyarwanda

Bagikora amanama, bemeranyaga ko amahanga yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Gusa ngo mu minsi ishize RNC na FDU-inkingi bahakanye iki cyemezo bafashe cy’uko amahanga yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, nkuko byari byarashyizwe ahagaragara na CNR-intwari mu nyandiko yageneye imiryango myinshi ikorera ku isi. Abayobozi ba CNR-intwari ngo ntibumva impamvu FDU na RNC bisubiye.

3. Kubyerekeye FDLR

Kukibazo cya FDLR, impande zombi ntizakivuze ho rumwe, kuko ngo haba haragaragaye mo ikibazo cy’amoko.  Mbere yo gutandukana, bavuye mu nama I Buruseli, bari bemeranijwe ko bagiye gugfasha FDLR, mu buryo bw’ibitekerezo, n’amafaranga, nkuko byari byaragaragajwe mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryo kuwa 10 Mata 20011, bari baherutse gushyira ahagaragar. Ingingo nyamukuru batemeranwaho n’uyumunsi ni uko CNR-itwari yemeza ko FDLR irwanira ukwishyira ukizana kw’abahutu gusa.

CNR-intwari yaba ngo yararebye ibibyose bibatandukanyije, ihitamo kwitandukanya n’aya mashyaka FDU na RNC kuko ngo batashobora kwihanganira imikorere yayo yivuguruza kenshi mubyo bumvikanye.

Aha twabibutsa ko itangazo rya CNR-intwari ryamagana imikoranire yayo na FDU-inkingi ndetse na RNC, nkuko tubisomaku rubuga rwa interineti rwitwa veritasinfo.fr, rinafitiwe kopi n’Umuseke.com, ryashyizwe ho umukono na Gakwaya Rwaka Theobald (Tel.603 294 6035) Umuvugizi wa CNR-Intwari.

 

J. Leonard M.
Umuseke.com/Bruxelles

13 Comments

  • Aba bagabo se bivuguruza umunsi kuwundi aho hari icyo bamarira abanyarwanda koko? ubuse uyobewe ko amahanga yagize uruhare muri genocide ninde? ese Minisitiri wintebe wububirigi asaba imbabazi yazisabiraga iki? salkoz se we responsabilite international avuga yo ntizwi? ese iyo abantu bihandagaza bakemera gufasha FDRL bazi neza ibyo yasize ikore murwanda bakarenga ngo bemera Genocide yakorewe abatutsi buriya baba bajijisha nde? bagiye bamenya ko nta mufatangwe wera imbuto ziribwa. ngaho nivashwane tuzaba tureba gusa bajye bamenya ko abanyarwanda twamenye aho twavuye kandi ko tuzi aho tujya. harya ngo “UMWANZI W’UMWANZI WAWE ABA ARI INSHUTI YAWE” NZABANDORA DA…..

  • ukagirango bapfuye ibintu bizima byageza abanyarwanda ku iterambere!kuba nta kintu baharanira kigaragara biztuma nabo ubwabo ntacyo bimarira nkanswe kukimarira abanyarwanda.

  • Bazahora mu kwihuza no gukora amanama adatomoye gusa!

  • UBUNDI SE ABANTU BIHUZA NTAKIBAHUZA!!! BURYA GAHUNDA YOSE ITAGAMIJE ICYIZA NTA MUGISHA UYIBONEKAMO KDI NTA MUGISHA NTA GISHOBOKA. IYO NI YA MANA Y’ABANYARWANDA IKITURINZE UMUBISHA. NIBAKOMEZE BARYANE TWIYUBAKIRE IGIHUGU

  • Ariko se mwatuza maze mugatunganirwa, mukava muri ayo manjwe murimo koko!U Rwanda ruhagaze neza muri byose kandi turakomeza kunoza intambwe y’iterambere. Mu Lingala baravuga ngo:”Ngombe eningisaka mokila, mokila eningisaka ngombe te” bisobanuye ngo:”Inka izunguza umurizo ariko ntabwo umurizo wazunguza inka”!!Mumeze rero nk’umurizo utashobora kuzunguza inka, murabihakana se!?! Ahaaaa.

    • Karorero,Wowe ndakwemeye kabisa! Uzi kureba kure kandi ubabwije ukuri, bitonde haba iburyo cg ibumoso, imbere cg inyuma, hasi cg hejuru harakomeye! Muzaca he se ko mugowe!

  • Hi!

    Njye ikibazo sinkifite kuri abo bose bafite indoto yo guhindura u Rwanda umuyonga! Ahubwo mbabazwa n’ababajya inyuma! Ibaze nk’ababa mu Rwanda indani bashyigikiye biriya bigarasha kandi intambara bashoza iri mwe izaheraho bigaramiye iyo bari! Ubwo se ni bwenge ki?!!!!

  • Ariko imbwa ziragwira koko, umuntu nka Nyamwasa wari wizewe, bagahendahenda akanga akaba rubebe!!!

    Ngo atabaye ariwe uba Perezida, ahubwo u Rwanda rugashya tu! Kare kose kuki atari wowe batoye ngo unayobore urugamba? Barinze kujya gukura Kagame iyo yarari USA uri hehe????? Ubonye ibintu bimaze gucamo uti ni njye ntawundi! Inda nini yishe ukuze! Ay’ubusa ariko tu, ibyo mukora bishobora kuzabagaruka, ntabwo abanyarwanda beshyi bagihumirije nk’uko mubikeka.

    • Parfait, harya Kagame yabaye perezida ate? Ntiyabanje gufunga Bizimungu watumye yinjira u Rwanda? None ngo Nyamwasa yashatse kuba perezida, bibaye byo se ikibi kibirimo ni ikihe? Ni byo nta munyarwanda ugihumirije, umubeshya aramuzi kandi si Nyamwasa.

  • ariko ko mufana mugakabya ra mwagiye mureba kure ahaaa

    • URWISHIGISHIYE ARARUSOMA, NIBARUSHOZE BAZI UKO BAZARURWANA

  • Abo mwibwira ko barimo babatega amatwi ubu, barababeshya kuko nta hantu hezaa nk’iwanyu, nimukomeze muhaharabike uko mwishakiye muzageraho muhifuze bitazaborohera kuhagaruka, kuko uko bucya nuko bwira murarushaho gucumurira abanyarwanda mubabeshyera ibitarigeze biba. mwashaka n’inyungu zanyu bwite ntimwazishaka neza mudasebeje abana b’urwanda. Ikinsetsa rero nuko muruharabika mwarangiza ngo nimwe mugiye kuzana impinduka bya waapi.
    Nukuri ndarambaraye noneho, uwakwibaza koko yasanga aba bantu birirwa barwanya

    Leta Ya Perezida Kagame, bataracanganyikiwe burundu koko.

    Bahunze bafite ibyo bahunze- Gupinga gahunda za leta, kurya amafaranga y’abanyarwanda,kwigwizaho umutungo bitwaje imyanya bafite muri guverinoma, n’ibindi byinshi cyane. Nimukorere iyo politiki yanyu aho mubanyamahanga bashobora kuzabafasha gutsinda intambara idafite intumbero, abanyarwanda bazi aho bagejejwe na politiki mbi, bazi ubu aho bageze mukwiteza imbere , noneho rero nimureke kubitambika kuko bazi aho bashaka kwigeza nta muvundo

    Give Rwandese a break, they have a lot to do

  • Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho

    Koko se, abantu biyita intellectuals, les politiciens qualifie dans tous les rumeurs, mansonge n’ibindi bibibyinshi, koko nibo abanyarwanda batezeho amakiriro.

    Ntawigeze abatakira, ahubwo murashakira ibibazo aho bitari.Ese iyo muvuga ngo tuje kubakiza, mwabanje mukikiza ibizinga mufite imbere y’abanyarwanda

    Burya umunyarwanda yaravuze ngo gusara n’ugushishikara, bitangira buhorobuhoro, Osama Bin Laden yishe abantu batari bake, interahamwe nazo ntizishe bake cyakora iminsi yazo irimo iragenda iba imbarwa nkiya Osama-Bazafatwa bafungwe, barahemutse bahanwe rero nta kintu kizima bagaragaje ahubwo ipfunwe ry’amanyanga bakoreye isi niyo atuma babeshyabeshya abanyamahanga baharabika igihugu cyababyaye kikabaha ibyo nubu bagenderaho.

Comments are closed.

en_USEnglish