Imibonano mpuzabitsina idasanzwe irica

Imibonano mpuzabitsina idasazwe ishobora kwica! Itsinda ry’abashakashatsi b’abanyamerika ba Tufts Medical Center y’i Boston na   Harvard berekana ko imibonano mpuzabitsina ishobora kwica uyikoze mu gihe ayikoze atameze neza. Babyerekana bakurikije isano iri hagati y’ibikorwa by’ingufu cyangwa mpuzabitsina bya buri gihe n’indwara z’umutima. Bahereye ku bushakashatsi bwari busanzwe buriho, kubijyanye n’ibikorwa bya buri munsi bisaba ingufu […]Irambuye

Bonfils na Mugabo bageze muri U 17

Kuri uyu wa gatatu ni mugoroba nibwo abasore MUGABO na BONFILS bageze ku bandi basore b’intarumikwa bagize ikipe y’u Rwanda. Aba basore bakaba bazanywe n’umutoza Tardy  wagiye kubifatira i Paris muri centre. Nyuma yo kuhagera, igishimishije cyane ni ukuntu abandi bakinnyi babakiranye urugwiro n’ubwuzu bwinshi cyane. Photo: Mugabo na Bonfils bakiriwe n’urugwiro rwinshi n’abagenzi babo […]Irambuye

Yesu ati: “Birarangiye”

Icyo nzineza rwose ntashidikanya nuko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Yesu Kirisitu. Abafilipi1:6 Birashimishije kuba  ijambo rya nyuma Yesu yavuze ari ku musaraba yaragize ati: ”birarangiye” byumvikanyeko koko birangiye. Ariko nizerako atari ijambo yapfuye kuvuga kugirango agire icyo asiga avuze ahubwo ni ijambo ryo kwizera. Hano yabwiraga se wo […]Irambuye

Nigeria: abantu 33 baguye mu mirwano

Abantu 33 nibo bahitanywe n’ imirwano mu mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria ibi bibaye nyuma  yo gutangazako perezida Goodluck Jonathan  ariwe watsinze amatora ya perezida muri iki gihugu. Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa mbere hagati y’abashyigikiye uwahataniga kuba perezida w’iki gihugu Muhammadu Buhari, n’ abo ku ruhande rushyigikiye Jonathan, aho bavugako aya matora  nta […]Irambuye

Amakuru ku bajenosideri bahunze u Rwanda

AMWE MU MAKURU AVUGWA KU BAKOZE GENOCIDE BAGAHUNGIRA HANZE Y’U RWANDA Kuri  uyu wa mbere urukiko  rw’ ubujurire  rwa  Paris  mu  gihugu  cy’  Ubufaransa  rwafashe umwanzuro  wo  kurekura   Capt  Simbikangwa  Pascal  mu  buroko . Uyu  Simbikangwa   Pascal  umwe mu bari bagize ikitwaga  Escadron  de la  Mort  yafatiwe  mu  birwa  bya  Mayottes  mu mwaka  w’  2008 […]Irambuye

Amahungurwa y’abarimu i Kigoma na Maraba

Abarimu baturuka mu mirenge ya Kigoma na Maraba ho mukarere ka Huye basoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyarunyinya aho bahugurwaga ku buryo bwo kunoza imyigishirize yabo bamenya gutegura amasomo. Nshimyumuremyi Bertin, umwe mu barimu bahugurwaga avuga ko ngo ahanini mu myigishirize yabo uruhare runini rwari rwa mwalimu mu gihe rugomba kuba urw’umunyeshuri. […]Irambuye

Rihanna yabuze umukunzi

yimye urukundo Justin Bieber Icyamamare muri muzika uzwi ku zina rya Rihanna ubu ngo yaba afite ikibazo cyo kubona umukunzi. Ibi akaba ari nyirubwite wabitangarije umunyamakuru Ryan Seacrest mu kiganiro baherutse kugirana kigaca mu kiganiro gikunzwe cyane muri Leta z’unze ubumwe z’amerika bita « «Good morning America » Nyuma yaho Rihanna atandukaniye na Matt Kemp ubu ari […]Irambuye

Rwanda U 17 yatsinze La valloin 2-0

Abasore bashya mw’ikipe Benedata Janvier na Kakira Suleiman nibo babitsinze ibitego by’u Rwanda mu mukino utari woroshye na gato. Ikipe ya Levalloin ikomeye ku rwego rw’ingufu  (phyisique) yagerageje kwataka cyane u Rwanda ariko ibangamirwa cyane n’imyugariro (defence) ya Emmery Bayisenge  na faustin Usengimana bitwaye neza cyane muri uyu mukino. Ni umukino warebwe n’abantu batari benshi […]Irambuye

Dr.Sezibera R. yatorewe kuyobora EAC

Kuri uyu wa kabiri nibwo Dr Richard Sezibera, wari minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba n’inama y’abakuru b’ibihugu 5 ibera i Dar es Salam muri Tanzania. Dr Sezibera w’imyaka 47 y’amavuko, abaye umunyamabanga mukuru wa 4 w’uwo muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba.Mbere y’iri torwa rye yakoreye igihugu imirimo inyuranye, nko kuba Ambassador […]Irambuye

Mourinho afite amayeri atangaje!

Iyo havuzwe ruhago, usanga umutoza Mourinho aza mbere cyane dore yuko atangaza bose bityo itangazamakuru rimucungira hafi ku buryo haba mbere y’umukino cyangwa nyuma havugwa byinshi kubera imyitwarire yihariye mu kazi ke . Ubu rero ikivugwa kandi nuko atari ubwa mbere agenza atyo. Turibuka umupira ukomeye hagati ya Real Madrid na Barcelona wabaye kuwa gatandatu […]Irambuye

en_USEnglish