Month: <span>July 2017</span>

Ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyafrika

Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu. Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam uzwi nka Akon yashimiye u Rwanda […]Irambuye

Rwamagana bo bifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

*Nyakariro barifuza ikoranabuhanga Nyakariro, Karenge, nzige na Muyumbu barifuza umuhanda wa kabirimbo ubahuza n’umugi wa Kigali kuko ngo umusaruro wabo ugera i Kigali bibagoye kandi bakaba ari ikigega cy’umugi. Ibi ni bimwe mubyo babwiye Umuseke bategereje kuri Perezida uzatorwa. Iyi mirenge yo mu karere ka Rwamagana yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto, ndetse n’ikawa cyane muri […]Irambuye

Gicumbi: Ngo aho batangiye gufashwa na ‘Word Vision’ imibereho yarahindutse

Abatuye mu mirenge ya Mukarange, Kaniga, Rushaki, Bwisigye na Shangasha yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko mu myaka 17 bamaze bakorana n’Umuryango w’Abanyamerika witwa ‘Word Vision’ hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo. Bavuga ko hari benshi bubakiwe inzu, abahawe inka, abigishijwe kwihangira imirimo babinyujije mu masomo y’imyuva, abandi bagafashwa kwishyurirwa abana babo amashuri. Nikobahoze […]Irambuye

Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda bazasifura imikino ya CAF

Imikino yo guhatanira itike ya CHAN2018 irakomeje. Abasifuzi b’abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel bahawe kuyobora umukino uzahuza Sudani n’u Burundi i Khartoum. Mu mpera z’iki cyumweru hazakinwa imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN2018’ izabera muri Kenya. U Rwanda ruzahura na Tanzania kuri stade Regional ya […]Irambuye

Umujyi wa Ethiopia ‘Harar’ ufatwa nka Mecca ya Africa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubumenyi n’umuco rimaze  igihe rishyize umujyi wa Harar wo muri Ethiopia ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi. Uyu mujyi abahanga bawufata nk’ihuriro ry’umuco wa Kisilamu na Kinyafrica ku buryo bawita Mecca y’Africa. Umunyamakuru wa BBC witwa Emmanuel Igunza yazengurutse uyu mujyi wa Harar asanga koko ufite umwihariko mu mateka yawo […]Irambuye

i Nyamyumba na Nengo, Mpayimana yabuze abaza kumwumva

Kuri uyu wa kane mu gitondo kandida Perezida Philippe Mpayimana yiyamamarizaga mu bice by’iburengerazuba, mu murenge wa Nyamyumba yahageze asanga ategerejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ariko ntiyahatinda kuko hari abantu mbarwa. Yavuye aha Nyamyumba ahamaze umwanya muto, ahita yerekeza mu murenge wa Gisenyi ku kibuga cya Nengo naho ahasanga Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gusa waje kumwakira. Aha […]Irambuye

A. Misigaro uba muri USA ubu uri mu Rwanda agiye

Nyuma yo kwitabira igitaramo cy’itsinda Beauty For Ashes, umuhanzi Adrien Misigaro uba muri USA ubu uri mu Rwanda yateguye igitaramo yise ‘Ntacyo Nzaba Live Concert’ azamurikiramo album iriho indirimbo yagiye aririmbana n’abahanzi batandukanye barimo Meddy na The Ben. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Adrien Misigaro yavuze ko imyiteguro y’igitaramo igeze kure, anasezeranya […]Irambuye

Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe

Nyarugenge – Louis Kayijuka n’umugore we Sarah Nyabenda mu ijoro rishyira kuwa kabiri bagiye ku bitaro bya Muhima umugore ari kunda atwite impanga nk’uko bari babisuzumwe mbere, amaze kubyara bamuhaye umwana umwe, kugeza ubu ntibarerekwa undi, nubwo bo bavuga ko ngo umuganga yababwiye ko yapfuye. Uyu muryango wo mu mudugudu wa Akabahizi mu kagari ka […]Irambuye

Episode 167: Birabaye, Nelson asezeranye kubana na Brendah akaramata

MWARAMUTSE! Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga. Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD. Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza. Murakoze ======================================   Brown-“Ndakumva Bro! Humura rwose ntabwo ndi […]Irambuye

Umunyemari Mwitende wahamwe no kuriganya Leta M. 430 akajurira yakatiwe

Ubujurire bwa Mwitende Ladislas, umunyemari uregwa kuriganya Leta asaga miliyoni 430, kuri uyu wa Kane bwateshejwe agaciro akatirwa gufungwa imyaka 7 n’Urukiko Rukuru. Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuyobozi mukuru wa Sosiyete icuruza inyongeramusaruro Top Services Ltd Mwitende Ladislas rutegeka ko afungwa imyaka irindwi no kwishyura MINAGRI miliyoni zisaga 430. Mwitende Ladislas yari yajuririye mu […]Irambuye

en_USEnglish