Digiqole ad

Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe

 Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe

Nyarugenge – Louis Kayijuka n’umugore we Sarah Nyabenda mu ijoro rishyira kuwa kabiri bagiye ku bitaro bya Muhima umugore ari kunda atwite impanga nk’uko bari babisuzumwe mbere, amaze kubyara bamuhaye umwana umwe, kugeza ubu ntibarerekwa undi, nubwo bo bavuga ko ngo umuganga yababwiye ko yapfuye.

Kayijuka uvuga ko bagiye kubyara biteguye abana babiri bakabona umwe gusa
Kayijuka uvuga ko bagiye kubyara biteguye abana babiri bakabona umwe gusa

Uyu muryango wo mu mudugudu wa Akabahizi mu kagari ka Nyenyeri Umurenge wa Gitega bagiye kubyarira kuri ibi bitaro bazi neza ko batwite umuhungu n’umukobwa.

Kayijuka avuga umugore we yabyaye abazwe kuko yari amerewe nabi, ariko ngo bagwa mu kantu babonye babahaye umwana umwe w’umuhungu.

Kayijuka yabwiye Umuseke ko babajije umuganga aho undi mwana w’umukobwa ari akababwira ko yapfuye, gusa ntibahawe uwo mwana ngo bamushyingure.

Kugeza ubu ngo uyu mwana w’umuhungu babyaye ntibaramwita izina kugeza bamenye neza ibya mushiki we bari biteguye.

Dr Ntwali Ndizeye uyobora ibitaro bya Muhima yabwiye Umuseke ko adashobora gutangaza amakuru ku murwayi we atari we ubisabye ngo abanje (umurwayi) kumusinyira ‘consent’ye. Akavuga ko ibyo umugabo w’uyu mugore avuga bitareba icyo kintu , ngo we nka muganga agomba kurengera amakuru y’umurwayi we.

Impapuro babasuzumiyeho mu kwezi kwa kane bari babwiwe ko batwite umuhungu n'umukobwa
Impapuro babasuzumiyeho mu kwezi kwa kane bari babwiwe ko batwite umuhungu n’umukobwa

Impapuro zo kwa muganga kuri Clinique Medicale Aurore aho uyu mugore yasuzumiwe tariki 20 Mata 2017 zanditseho ko uyu mubyeyi yari atwite; umuhungu n’umukobwa, kandi yashoboraga kubyara tariki 19 Nyakanga 2017.

Umuyobozi w’iri vuriro wasuzumye uyu mugore avuga ko ibyanditse ku mpapuro yatanze ari byo yabonaga icyo gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Mujye mutubwira abaganga dufite mu Rwanda aho bigiye ndavuga aho baherewe diplôme byadufasha kujya twirinda bamwe.

    • ikibazo si aho bigiye. Nta muntu utibeshya kandi muganga si Imana. Uwahana umuntu wese wibeshye nta wasigara. ikingenzi wamenye ibitaro akorera naho ibya diplome bishinzwe urugaga rw’abaganga.

  • ahubwo kuki yafpuye ntibamuhe umurambo?nibatabona umurambo baraba bamwibye.

    • Nange niko mbibona. Wasanga hari abari bakeneye agakobwa bakoranye dilu na muganga none akaba yisanze muri rwaserera!

  • Rimwe na rimwe mu bitaro byigenga niyo mpamvu bemerera umugabo akinjira iyo ashiritse ubwoba mu cyumba babagiramo kugira ngo ibibazo nkibyo byirindwe kuko abantu benshi si ko ari abizerwa mu mwuga bashobora gukoreramo amanyanga nkayo. N’ibitaro bya leta bagombye kwemera ababishoboye bakabikora kuko ntibyumvikana nupfuye umurambo uhabwa ba nyirawe none bo barahebye.

  • Nukuvuga ko yaratwite impanga ntakwibeshya kwabayemo!!! Ahubwo nibabereke koko uwo murambo wu mwana!!! Cyangwa bamwibye, byaba ari ubugome burenze

  • Ese ubundi uwo mugabo we babage umugore we adahari ni mugabo ki? kwa muganga bemera ko umwana yapfuye, niberekane umurambo bitihise, Police ifate ibyo bisambo. human trafficking yageze mu Rwanda, karabaye. mu Buhinde biba abana cyane bakabagurisha muri ubwo buryo. Byaba biteye agahinda n’isoni uwo mwana yagurishijwe.

  • Umwuga w’ubuganga ugira amategeko atomoye neza rwose, none se iyo umwana avutse yapfuye baramuhisha? Uyu muganga yize he? Bamuhate ibibazo kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish