Month: <span>July 2017</span>

Gatsibo hatashywe umuyoboro uzaha amazi ingo 33 200

Uyu munsi, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi meza uzayageza ku miryango 33 200 y’aha muri Gatsibo no muri Rwamagana. Ni umuyobozi w’ibirometero bigera kuri 18 ufite amavomero 27. Abawuhawe basabwe kuwubungabunga. Laurence Uwitonze wo mu murenge wa Remera mu kagari ka Butiruka yabwiye Umuseke koi we abana bakoreshaga amasaha […]Irambuye

Habineza yabwiye ab’i Muhanga ko agiye gusubiza igifaransa agaciro

Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku mugoroba w’uyu wa kane yiyamamarije mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko ururimi rw’igifaransa rugiye kujya ku rwego rumwe n’icyongereza. Mu Murenge wa Nyarusange Habineza Frank yahageze saa kumi yibanze kuri za gahunda zitandukanye avuga ko […]Irambuye

Muhanga: Ibiyobyabwenge bya Miliyoni zirenga 10 byangijwe

Kuri uyu wa Kane Polisi ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo no kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Kanyanga, Urumogi ndetse n’izindi nzoga z’inkorano byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10. Hashize amezi atanu  inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cy’isaka ku baturage bacuruza bene ibi ibiyobyabwenge. Abaturage bitabiriye […]Irambuye

FPR yabahaye umukandida utari mushya, musanzwe muziranye, turizerana-Kagame i Nyamirambo

Nyamirambo- Kandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ko atari mushya kuri bo. Ati “…Tumaranye igihe, turizerana.” Kagame watangiye avuga ku byari bimaze kugarukwaho na Fazil Harelimana uyobora ishyaka […]Irambuye

‘Syndrome’ ituma abantu bagira igikundiro ni yo ituma imbwa zikunda

Ibintu byihariye biba mu maraso y’abantu bita Syndrome of Williams-Beuren nibyo bituma usanga abantu bisanzura ku bandi bagahora bisekera  bityo bagakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.  Iyi syndrome abahanga bo muri Kaminuza ya Oregon State University muri USA basanze ari na yo iba mu mbwa bigatuma zikunda ba shebuja n’undi wese uzibaniye neza. Abahanga mu binyabuzima bemeza […]Irambuye

Habineza ngo arazana “Girinzu Musirikare na Girinzu Mupolisi”

Frank Habineza umukandida w’ishyaka Democratic Green Party uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi aho yagiye yiyereka abantu ari hejuru y’imodoka ndetse akanafata umwanya wo kuganira n’abaturage baje ku kibuga yiyamamarijeho mu kagari ka Rufungo. Frank Habineza muri uyu murenge yahageze mu masaha ya saa sita yakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge. […]Irambuye

Youth Connekt Africa yatangiye, ngo ntije gushyiraho ‘Amabwiriza’ mashya

Kuri uyu wa 20 Nyakanga, i Kigali mu Rwanda hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa yiswe “Youth Connekt Africa” ririmo kuba ku nshuro ya mbere, mu kurifungura ku mugaragaro Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yavuze hagomba kwigwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’imyanzuro abayobozi ba Africa bagiye bashyiraho. Minisitiri Jean Philbert Nsenyimana yavuze […]Irambuye

Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania

Nyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi. Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko […]Irambuye

“…Ikizere hagati yanjye namwe ni 100%.” – Kagame i Rulindo

I Rulindo aho Paul Kagame umukandida wa FPR yiyamamarije yavuze ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda kandi hagati ye nabo hari ikizere ijana ku ijana. Kandi ko kumutora ari ugutora ibikorwa. Perezida Kagame yatangiye ashimira Dr Biruta wari umaze kumwamamaza n’umugore wari uyoboye uyu muhango hano i Rulindo n’uwamubanjirije yongera kwibutsa ko iterambere ry’umugore rigomba kurushaho kwitabwaho. […]Irambuye

Abatabizi, ntibazi ubucuti dufitanye na FPR bumaze imyaka 25 –

Dr Vincent Biruta perezida w’ishyaka Parti Social Democratique (PSD) i Rulindo amaze kugaruka ku mpamvu ishyaka ryabo ryashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ngo ni ukubera ibyo yagejeje ku Rwanda. Abatabyumva bo ngo ntibazi ubucuti aya mashyaka afitanye kuva mu myaka 25 ishize. Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga mu murenge wa  Gasiza mu karere ka Rulindo uyu munsi, […]Irambuye

en_USEnglish