Rwamagana bo bifuza iki kuri Perezida uzatorwa?
*Nyakariro barifuza ikoranabuhanga
Nyakariro, Karenge, nzige na Muyumbu barifuza umuhanda wa kabirimbo ubahuza n’umugi wa Kigali kuko ngo umusaruro wabo ugera i Kigali bibagoye kandi bakaba ari ikigega cy’umugi. Ibi ni bimwe mubyo babwiye Umuseke bategereje kuri Perezida uzatorwa.
Iyi mirenge yo mu karere ka Rwamagana yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto, ndetse n’ikawa cyane muri Karenge. Abaturage bo muri aka gace kitwaga Urukaryi bavuga ko nta kintu kitahera kuko ari ahantu hahangana cyane n’izuba.
Bafite amazi meza, bafite umuhanda mugari, amashanyarazi henshi yabagezeho n’amavuriro abegereye, ariko icyo bavuga bababaye cyane ni umuhanda mwiza ubahuza na Kigali.
Eliezer Bihoyiki ucuruza mu isoko rya Karenge ati “icyatugirira akamaro kurushaho hano ni uko uyu muhanda ugera i Kabuga waba kaburimbo kuko imodoka kugera hano zije guhaha usanga ari ikibazo.”
Bihoyiki avuga ko hari ubwo umusaruro w’abaturage hano uba mwinshi ukabapfira ubusa kandi i Kigali bawukeneye.
Ati “Nko mu gihe cy’imvura imodoka zibura uko zipakira ugasanga umusaruro udupfiriye ubusa n’izihageze zikaduhenda kubera umuhanda mubi wangiza imodoka zabo.”
Iki kibazo ab’i Karenge bagihuriyeho n’aba Nzige, Muyumbu na Nyakariro.
Anne Marie Mukahaguma wo mu kagari ka Akanzu mu mudugudu wa Cyahafi mu murenge wa Nzige ati “uyu muhanda uva Rugende ukagera hano Nzige ntukoze, hano tweza ibitoki byinshi tubonye umuhanda mwiza rero byatugirira akamaro kuko twabona isoko.”
I Nzige ariko hari uuduce tudafite amazi n’amashanyarazi ku baturage hari henshi ataragera, iki nacyo ni kimwe mu by’ibanze bifuza cyane.
Didas Mungwisoni wo mu murenge wa Nyakariro mu mudugudu wa Ngarama we avuga ko iwabo bababaye cyane amazi nicyo abaho bifuza kuri Perezida watorwa.
Mungwisoni ati “aha mu murenge wacu ikibazo kinini dufite ni amazi n’amashanyarazi, urabona mu duce twegereye umuhanda n’udu-centre ko bihari ariko abatuye hirya ntacyo bafite. Ahenshi imiyoboro irahari yewe na za Robinet ariko nta mazi azamo aho aza naho ugasanga aza rimwe mu cyumweru nabwo akaza isaha imwe. Hari uduce twinshi abaturage bivomera ibishanga.”
Abatuye muri Nyakariro bo ngo barabona umugi wa Kigali ubasatira cyane bityo barifuza ko Perezida uzatorwa yabegereza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, umugi ukazahagera babikatajemo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
kuvanaho umusoro kubutaka hagasoreshwaa ibivuyemo
Comments are closed.