Month: <span>July 2017</span>

Kagame ari i Nyagatare yabijeje kubaka igihugu gitangaje. Kizifuzwa n’abuzukuru…

Ku kibuga cya Gwendenzi aho Kagame Paul yagize ibirindiro akiri Umusirikare Mukuru uyoboye ingabo za RPA, niho yavugiye ijambo “Jeshi letu hili, ndilo msingi utajenga taifa…” (izi ngabo zacu nizo shingiro rizubaka igihugu…), kuri uyu wa gatandatu yahakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza asezeranya abatuye abatuye Nyagatare kuzubaka igihugu gitangaje kifuzwa n’abuzukuru, by’umwihariko kuzabaha amazi kandi akabafasha […]Irambuye

Nyagatare barifuza ko Kagame nagirirwa icyizere yazabagezaho amazi akongera amashanyarazi

Mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyarurema, mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Nyagatare bategereje ko Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi abagezaho imigabo n’imigambi ye, abaturage baho bahurira ku kibazo cyo kutagira amazi meza, abandi ngo azabahe amashanyarazi bahange imirimo. Umuseke waganiriye na bamwe mu baturage bizinduye mu gitondo cya kare baje […]Irambuye

Episode 168: Ibyishimo bya Nelson na Brendah bikuye Gasongo muri

MWARAMUTSE! Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga. Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD. Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza. Murakoze ======================================   M.C Ntiyabyihanganiye yahise asaba ko impano […]Irambuye

Rubyiruko rwa Africa aho mujya hose ku isi mukomere ku

Aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” ryasoje kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko rwa Africa gukomera ku ndangagaciro zabo aho bajya hose ku isi. Mu kiganiro cyigaga ku ruhare rw’urubyiruko cyane cyane uruba mu mahanga (diaspora) mu kubaka Africa, Minisitiri Mushikiwabo yagendeye ku […]Irambuye

Abanyafurika bagwa mu nzira bajya gushaka imibereho bigaragaza ko mu

Asoza ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth connect Africa Summit” ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa ruri kugwa mu nzira rujya gushaka imibereho ahandi, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu bihugu iwabo bigomba gukemuka. Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo bitera urubyiruko rwa Africa gushaka kuva ku […]Irambuye

Umuyobozi wa Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kubangamira Umukandida

Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze. Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu, avuga ko amakuru avuga ko ifungwa […]Irambuye

Tuyishimire, umunyamideri witoboye mu maso ngo bimuhe umwihariko

Tuyishimire Emmanuel Mitterrand ni umunyamideri utarabimaramo igihe kinini kuko yabyinjiyemo mu 2016, ukimubona icya mbere ubona ni uko afite utwuma yambaye hejuru y’ijishi (piercing) ndetse no ku gutwi, ibi ngo bimutandukanya n’abandi bikorohera n’abantu kumwibuka. Uyu musore w’imyaka 23 yagaragaye mu bitaramo byo kumurika imideri bya Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural fashion show, Kitenge Fashion […]Irambuye

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo ngo ‘yibye ibihumbi 700 asiga

Umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umukozi we wo mu rugo witwa Nyiransengimana yahumanyije umuryango wose mu cyayi maze akabiba ibihumbi 700 Frw akanduruka. Uyu mukozi wo mu rugo w’imyaka 21 ngo bari bamaranye amezi arindwi abakorera […]Irambuye

Tanzania yaducumbikiye muri ‘night club’ ntiyadutsinda, iwacu turiyizeye – Antoine

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihanganye na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN2018. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Mwanza 1-1, umusaruro umutoza w’Amavubi yemeza ko ari mwiza kuko bakiriwe nabi cyane, muri hotel ifite ibyumba bifatanye n’akabyiniro ariko bakabasha kubona igitego muri Tanzania yakiniraga iwabo. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo hateganyijwe […]Irambuye

Moussa Camara uvuga ko namwifuje ntawe nzi- Antoine Hey

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yateye utwatsi Moussa Camara wahoze muri Rayon sports wemeje ko yifujwe n’umutoza w’ Amavubi. Uyu mudage yemeje ko n’uwabivuze atamuzi. Kuri uyu wa gatatu tariki 19 nibwo inkuru ihamya ko ikipe y’igihugu Amavubi yifuje umunya-Mali Moussa Camara watsindiye Rayon sports ibitego 10 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League […]Irambuye

en_USEnglish