Digiqole ad

Umunyemari Mwitende wahamwe no kuriganya Leta M. 430 akajurira yakatiwe imyaka 7

 Umunyemari Mwitende wahamwe no kuriganya Leta M. 430 akajurira yakatiwe imyaka 7

Ubujurire bwa Mwitende Ladislas, umunyemari uregwa kuriganya Leta asaga miliyoni 430, kuri uyu wa Kane bwateshejwe agaciro akatirwa gufungwa imyaka 7 n’Urukiko Rukuru. Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuyobozi mukuru wa Sosiyete icuruza inyongeramusaruro Top Services Ltd Mwitende Ladislas rutegeka ko afungwa imyaka irindwi no kwishyura MINAGRI miliyoni zisaga 430.

Mwitende Ladislas yari yajuririye mu Rukiko Rukuru nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumuhanishije kwishyura Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi amafaranga y’u Rwanda 322 ,520, 994 kongeraho 8% by’inyungu, yose hamwe akaba Frw 430, 727, 712. Icyo gihe Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwanategetse ko afungwa imyaka irindwi, hari muri Gashyantare uyu mwaka ariko nyuma aza kujuririra iki cyemezo.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe saa kumi z’umugoroba byageze saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itanu (5:50 Pm ) nta mucamanza uraza mu cyumba cy’iburanisha ariko abantu bicaye bategereje. Nyuma haje kuza. Umucamanza n’urupapuro ruriho imyanzuro agira ati “Urubanza rwa Mwitende rwasomwe saa cyenda (3:00 Pm) ariko Urukiko Rukuru ntacyo rwahinduye ku bihano Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwahaye Mwitende.

Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Mwitende Ladislas wagemuraga ifumbire mvaruganda mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gukoresha impapuro mpimbano akishyuza Leta y’u Rwanda amafaranga y’umurengera adahwanye n’ifumbire yatanze no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byose ngo akaba yarabikoze kuva mu 2013 kugera mu 2016.

Abatangabuhamya barimo abacuruzi bato ba Top Service Ltd yahaga ifumbire, abakozi ba Top Service Ltd ndetse n’aba MINAGRI babwiye Urukiko ko Mwitende Ladislas yahinduraga lisiti zabaga zijyanye n’ifumbire yatanzwe, akongeramo abantu batabonye ifumbire ndetse akongera n’ingano y’ifumbire yabaga yatanze agamije kwishyuza amafaranga menshi. Urukiko rwatangaje ko kuri lisiti nyinshi byagaragaye ko Mwitende Ladislas yahinduraga imibare aho umucuruzi yahawe ibiro 100 by’ifumbire akandika ko yamuhaye ifumbire ibiro 1000.

Umucamanza yagarutse ku mazina y’abatangabuhamya barimo abacuruzi bakoranaga na Mwitende, abaturage b’aho yakoreraga n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bose bavugaga ko hakorwaga ubujura bw’ifumbire. Urukiko rwasomye lisiti ndende y’abatangabuhamya bavuga ko nta fumbire bafashe ariko ku malisiti yabaga yakozwe n’ubuyobozi bwa Sosiyete ya Top Service Ltd ikagaragaza ko bafashe ifumbire kuva ku biro 10 kugera ku 14, 000 kandi ngo umuturage ntiyari yemerewe guhabwa ifumbire irenga ibiro 300.

Mwitende ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ajya kwishyuza Minagri miliyoni 454 859 694 Frw. Amaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 322 520 994 Frw nibwo hatangiye gukekwa ko hari ibyaha yakoze. Urukiko rwahamije umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd Mwitende ibyaha bibiri; icyo gucura no gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyo kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uwari ukurikiye inteko iburanisha yavuze ko Mwitende Ladislas kuba ahamwa n’icyaha cy’impurirane agomba guhanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo ya 609 ndetse n’iya 610 by’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Urukiko rwategetse ko Mwitende yishyura Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi amafaranga y’u Rwanda 322 ,520, 994 kongeraho 8% by’inyungu yose hamwe akaba amafaranga 430, 727, 712 no gufungwa imyaka irindwi. Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd, Mwitende Ladislas yatawe muri yombi ku itariki ya 3 Gicurasi 2016.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish