Digiqole ad

Episode 167: Birabaye, Nelson asezeranye kubana na Brendah akaramata

 Episode 167: Birabaye, Nelson asezeranye kubana na Brendah akaramata

MWARAMUTSE!

Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga.

Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza.

Murakoze
======================================

 

Brown-“Ndakumva Bro! Humura rwose ntabwo ndi hano ngo nsubize umutima wawe ubaswe n’agahinda kagaragara mu maso, Daddy! Wagatewe ni iki?”

Njyewe-“Oya banza umbwire, Joy umbwira ko unzaniye amakuru ye bite?”

Brown-“Daddy! Humura, Joy wawe yageze mu rugo, nicyo nashakaga kukubwira, yakubuze abura amahwemo twese twishimiye cyane urukundo agukunda rudatana no kuba ishema ryawe”

Njyewe-“Brown! Byibura ibyo umbwiye bindemye agatima, ngaho duhe lift dutahe wenda amso yanjye namubona ndasubira nitwe njye”

Brown yasimbuye muzehe maze turandata Clovis twinjira mu modoka maze Zamu ahita ambwira,

Zamu-“Murihangana rero ntabwo tujyanye, mbaye ngiye guhumuriza umuryango naho nimugoroba niba mwanyemerera ngakomeza akazi”

Muzehe yambwiye gutyo nongera kwibuka byose, nibutse ko aho twabaga nawe hamutungiraga umuryango maze mushyira ku ruhande mubwira uko byagenze, nibwo nabonye neza uburemere bw’ibyatubayeho mbonye acitse intege.

Njyewe-“Muze! Warakoze cyane kubana natwe, nubwo byagenze uku ariko ntabwo nzibagirwa ko mu bihe byanjye byiza nabayemo wakuraga ifunguro ku kurara ukanuye nyamara twe turyamye,

Ntabwo nzigera nibagirwa ko wari ufite umutima uca bugufi kandi ukamenya icyo umuntu avuze ari nayo mpamvu wahakanye akanagira kumvira Gatera ndetse ugahitamo gukiza amagara yawe aho kubika icyasha cye muri wowe”

Zamu-“Boss! Ndabyumva kandi wihangane mwana muto utarabaye gito igihe cyose nabereye iwanyu ntacyo nabuze uhari”

Njyewe-“Urakoze cyane Muze! Turatandukanye ariko ikidahura burya ni imisozi, uzabeho neza, nkwifurije kuzasaza usize inkuru nziza I musozi ntuzabe nkuriya muhemu Gatera wanteye byose”

Zamu-“Nuko nuko mwana wanjye! Nawe uzagire umugisha kandi Imana izagucire inzira aho zitari”

Njye na Muzehe twasezeranyeho maze ndagaruka ninjira mu modoka twerekera kwa Nelson aho ubukwe bwari bwashyushye.

Twagezeyo turaparika, imyiteguro yari yose, abantu bose bari bashyushye bikomeye bategura urugo rugiye gutahamo umutarutwa Nelson yiboneye.

Tukiva mu modoka twakomeje tujya muri salon ngiye kumva numva umuntu ariyamiriye, nta wundi disi yari Joy wambonye akanga guhisha ibyishimo.

Yaransimbukiye ndamusama nkimufite mu gituza nibwo nibutse ko ari we wenyine nsigaranye, oooohlala!”

Njyewe-“Yambiii Ma Beauty!”

Joy-“Yooooh! Yambi shenge mukundwa! Ko mbona wababaye se? Cyangwa ni ijoro waraye? Humura babimbwiye ko wari urwaje”

Njyewe-“Jo! Ubwo nkubonye humura byose ndabibonye, ndishimye cyane kongera kumva ijwi ryawe ndetse no kugucigatira mu gituza”

Joy yabitse umutwe mu gituza cyanjye avamo ahanagura uturira ku maso maze abari bari aho bose batwitegereza, aho niho urukundo rubera umwihariko kuko rukora ku mitima ya bose bagahanga amaso umutako mwiza ubengerana, rukagabira amariza abarubagariye.

Nelson yahise aza ahagarara hagati yacu,

Nelson-“Excuse me Joy! Wantiza gato Daddy tukavugana?”

Joy-“Yoooh! Nta kibazo rwose pe! Ubwo namubonyeho reka abanze agufashe ndabizi ntutekanye”

Nelson-“Eeh! Dore ahubwo imodoka ibatwara mwe na ba Aliane iraje, mube mugiye mujye mufasha Brendah wanjye murabizi ko nta wundi umuri hafi usibye Dorlene wenyine”

Joy-“Yoooh! Ubu ndagera ku Gisenyi nta Daddy?”

Abandi bose barasetse mbona ibyishimo mu maso yabo maze nabo batangira kumwigana bavuga ababo,

Aliane-“Eeeh! Nanjye ndumva ntaragerayo ntafite Bruno”

Brown-“Ubu se ko najye Dorlene ko ari ku Gisenyi ndagerayo nte? Uziko muri kubavuga nkagirango ni amamodoka mugendamo?”

Twese-“Hhhhhhhh!

Byari byiza, burya ikintu kimwe gituma ubukwe bubaho ni urukundo, ari nayo mpamvu ibyavugirwaga aho twari turi byari byiganjemo urukundo, ibimenyetse byose bikaba urukundo kuko twari mu giti cyiza cy’inganzamarumbo cyashibutse mu mutaka.

Ubwo hari aho ku Gisenyi! Njye na Nelson twahise tugenda ngo ambwire, Joy arampepera nanjye ndamwenyura nkomeza kugenda nkebuka twinjira muri chambre, nararagamo muri iyo minsi, aho nasanzemo Bruno n’abandi basore bari baje gufasha Nelson,

Nelson-“Daddy! Ubwo tugize amahirwe Clovis akaba akize gira wambare mu kanya tugiye guhaguruka”

Njyewe-“Nelson! Wari uzi ibyabaye nyuma yuko ugenda?”

Nelson-“Uuuh! Daddy! Habaye iki se? Niyo mpamvu se mbona ukonje abandi bari kunyuzamo bagatamba akaziki gatuje kari mu nzu igiye gutahamo ma Bella?”

Njyewe-“Humura Bro! Ubwo nabonye Joy nsigaranye byose byarangiye, kandi wibuke ko uyu munsi ari wenjye nawe turahuza ubuzima umwe akaba mu wundi aho atazajyanwa kure nka Mama wambyaye ngo arahuzwa abandi”

Nelson-“Yeee? Ibyo uvuga se kandi ni ibiki Daddy?”

Natangiye kubwira Nelson byose, amaze kubyumva mbona arumiwe, abura icyo avuga, abura uko amfata ako kanya umuhwituzi w’ubukwe aza kuduhwitura ngo hasigaye iminota mirongo itatu yo kwitegura.

Nta kundi nahise njye koga mvuyeyo nditunganya neza maze nambara ya myenda ya Kinyarwanda ndasohoka nsanga Nelson, Brown, Bruno, n’abandi muri salon maze dusigira inzu Clovis na gasongo turasohoka tugeze hanze dusanga imodoka ziri tayali, iya mbere Fils wari wambaye ikote rinini cyane niwe wayinjiyemo, Nelson akimubona ahita avuga,

Nelson-“Ariko se ngaho mundebere namwe rwose, Fils! Iryo kote wambaye ni iryawe?”

Fils-“Boss! Humura amafaranga wampaye niyo nadodeshejemo iri kote, kandi bankaturiye kubi!”

Nelson-“Ikote ringana gutyo? Ringana gutyo?”

Fils-“Do! Reba n’inkweto nazo zingana n’urusisiro! Erega iyi ni style imwe!”

Twese-“Hhhhhhhh!

Nelson-“Nonese ubwo wabitewe ni iki sha Fil?”

Fils-“Boss! Usibye ko ino style yo kwambara ibiturekuye igezweho ariko iyi myenda buriya ndashaka no kuzayikuriramo”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twahise twegera umuryango turinjira imodoka ya mbere icaho izacu nazo zirakurikira twerekeza iya Gisenyi kuzana Bella wa Nelly.

Mu rugendo rurerure rwari rwiganjemo ibyishimo imodoka twari turimo yari irimo njyewe Bruno nundi musore umwe, twagiye tuganira bisanzwe byamfashije kugerayo ntagiye kure mu bitekerezo.

Twatangiye gusatira umugi wa Gisenyi ntangira kwibuka uko nahaje nzanye na Sacha, burya umutima urabika, nitegereje neza agasozi namweretse agaseka cyane nongera gusubira muri bya bihe byaje bisobetse amahitamo asobanye, nifuza byonyine iyo Sacha aba ahari akaza kureba ibyo urukundo kimeza rukora.

Bidatinze twatangiye kubona insina ku muhanda, ngiye kubona mbona imodoka irahagaze manuye ikirahuri mbona duparitse kwa Papa Nelson.

Twahise tuvamo twegera imodoka ya Nelson yari arimo maze avamo nk’abagaragu buwo munsi tumujya imbere twinjira iwabo gufata umukecuru n’umusaza, abanyacyubahiro ba mbere ba Nelson yashakaga kwereka ibirori bihambaye.

Twasanze hari abandi badutegereje, Kiki na Fiance we nibo bari bari ku muryango bahobera Nelson natwe baradusuhuza turinjira turicara, hashize akanya twumva impundu dukebukira rimwe twese, nta wundi yari Mama Nelson wari wizihiwe uwo munsi, yakenyeye yiteye.

Mama Nelson-“Nuko nuko ukwiye impundu mwana wanjye, ukereye umuryango, ukwiye guhundwagazaho icyubahiro cya so wakubyaye uri ikinege!”

Nelson-“Murakoze cyane Mama! Ndabashimiye cyane!”

Ako kanya Papa Nelson nawe yahingutse aho yambaye ikoti yanigirije, n’imvi z’uruyenzi ikamba ry’ubutwari ahobera umuhunguwe aramukomeza maze aramubwira,

Papa Nelson-“Hhhh! Wa munsi urashyize urageze, umuhungu wanjye nibyariye agiye kuba nawe umugabo, nuko sha karibu iwanyu kandi usugire usagambe uzabe nkanjye!”

Nelson-“Murakoze cyane Papa, rwose nageze ikirenge mu cyawe kuva cyera, ubu ingendo yawe niyo ngenda”

Papa Nelson-“Nuko nuko sha! Uri uwa So! Naribyaye pe pe pe pe!”

Ako kanya Kiki na Fiance we bahingutse aho Kiki afite champagne undi nawe afite uturahuri maze Papa Nelson ahita avuga,

Papa Nelson-“Nelson mwana wanjye! Narakubonye ngira umugisha nongera kugira n’urukundo kuko wampuje na Mama wawe uyu, nk’umubyeyi nkugabiye byose byanjye, kandi iyi nzoga niyo kuguha uburenganziro bwo kwitwa umugabo, Kiki ngaho yimufungurire sha azahirwe kandi agire inshuti nziza zigenda ntizihere!”

Ako kanya Kiki yazunguje ya champanye arakomeza arazunguza fiancé we akajya mufana ari nako duseka cyane afunguye iraturika irazamuka fiancé we aba arirutse Kiki nawe aba amwirutseho basohoka hanze bagarutse mu icupa nta kintu kirimo, niba yaramenetse, niba barayinyweye ibyo ntitwabimenye imbavu nizo zabigendeyemo.

Twanyweye udufanta nyine nta kundi byari kugenda, ubundi Nelson arahaguruka Mama we na Papa we bamuherekeza ku gucumpi cyabo ngo agende abe umugabo mu rwe.

Tumaze kwinjira mu mamodoka twafashe umuhanda twerekera kwa Brendah ari naho Mama Brown yari atuye mbere, dusanganirwa n’imitako byinshi itwereka umunsi udasanzwe.

Imodoka yacu yaparitse inyuma y’izindi maze tuvamo vuba twegera Boss wacu wuwo munsi ariko wabikoreye, hepfo kwa Brendah hari amahema bigaragara ko umunsi wari wahinduye ibara, wareraga kandi koko byari bikwiye.

Twakomeje gutegereza ko baza kutubwira karibu igihe baziye Brown afungura umuryango Nelson avamo maze turamugaragira tumanuka twitonze batuvugirizwa impundu n’ababyeyi.

Twamanutse buhoro buhoro duhinguka mu marembo arimo abana babiri bafite, mbona bafite uduseke turiho porte cles izi bashyira ku mfunguzo.

Nkireba natunguwe no kubona ya foto Nelson na Brendah bifotoje imbere y’umutaka nibuka byose, Wooooow!

Twarakomeje baduha ibyicaro by’inyuma hashize akanya abasaza batangira guhana amagambo bya bintu biryohera benshi bagera kuri ba nyirasenge na ba nyirarume bamutanga batitangiriye itama amashyi aba urufaya.

Bahagurukije Nelson ngo aze aramutse sebukwe amuhe n’icyubaro maze arahaguruka koko araza aramusuhuza nongera kwibuka byose, burya koko ntawe uvuma urukundo.

Hashize akanya gato ibiganiro biryoheye amatwi maze twumva umusangiza w’amagambo aravuze,

We-“Ndagira ngo rero muri aka kanya abicaye bambare imikandara, abafite amadarubindi, lunette n’amataratara bayambare bongere volume urumuri rutaza kuba ruke, abafotogarafe nabonye bambaye ibicitse ku mavi kubera gufotoza karasharamye bave mu nzira hafotore ababigize umwuga kuko umugeni wacu araje”

Aho abantu bose bari bari koko barahungabanye maze amajosi atangira gukoreshwa agahato, amasoyo yari yaryohewe kuko niyo yarutaga ibindi bice byose by’umubiri muri ako kanya, bidatinze koko Brendah wa Nelly yari asohotse ku manwa yihangu natwe turahaguruka ngo twakire umutoni mu bato, umutereka mata Nelson yahisemo cyera.

Yaratambutse avugirizwa impundu n’ababyeyi, ibyivugo byari byinshi, akaziki gato gatuje, nibutse ko Mama iyaba ahari ari we wari kugende imbere ye nka maraine ngiye kujya kure mba mpuje amaso na Joy wari waberewe cyane n’imicyenyero mbona ko muri byose agihari maze nanjye mumwenyurira nkuko yabikoraga neza.

Bakomeje kuza maze batugezeho Nelson atera intambwe amusanga nkuko yabikoze cyera barahoberana amashyi aba urufaya maze Nelson ajya kumwereka umuryango we ari nako Brendah abaha impano.

Byararangiye Nelson nawe ajya guhabwa ikaze mu murugo maze baragaruka baricara Mc ahise afata umwanya,

M.C-“Murakoze kwemera ko mbayobora njye nkaba mpagaze mwe mu kicara, buriya ndabyizeye ninicara namwe murabona guhaguruka!”

Twese-“Hhhhhh!”

M.C-“Murakoze no guseka kuko hano twahujwe n’ibyishimo! Murabona rero uyu mutako mwiza udutatse imbere natwe tukaba tuwushagaye, uru ni urukundo rwo mu buto, ni ya majoro yaraje aba bombi ngo bategereze uyu munsi ugere batwicaze aha, bakabishyira ku karubanda bahuza iyi miryango bakaba batuguriye n’aka byeri ngo baze kwirukana imbeho mu buriri twasinze tutajya gutora ubusurira”

Twese-“Hhhhhhh!”

M.C-“Nuko nuko ye! Mu guseka harazamuka mutakora kuri feri, mwebwe museke ntacyo mwitayeho mupfa kuba mwizeye imbavu zuzuye mutameze nka Nelson ufite ubumuga bw’imbavu, ahubwo nibajije impamvu Brendah atamubenze, reka mbivuge bysasase Nelson imbavuze ntabwo zuzuye haraburamo rumwe ni nayo mpamvu yaje acumbagira afite n’inkoni”

Twese-“Hhhhhh!”

M.C-“Nelson! Ndakubeshyera?”

Nelson bamutunze micro ngo agire icyo abivugaho maze mbona Brendah atangiye guseka dore ko byamuberaga kubi, Nelson amaze kwitegereza Bella we,

Nelson-“Nkuko M.C, abivuze nari maze iminsi mfite imbavu zituzuye ariko uyu munsi naje aha kuko ariho nabonye ibitaro byiza byankiza ubumuga nari maranye imyaka n’imyaniko, ubu nduzuye kuko nahawe urubavu rwanjye naburaga”

Twese amashyi twarayakomye gutuza biranga ndahindukira ndeba hakurya Joy yari yicaye twongera guhuza amaso mbona binshi mu isura itatse ubwiza ye!

Ako kanya abanyagikari baraje maze maze baratwakira, Nelson na Brendah batwereka uko bazajya babigenza baduha n’uburenganzira bwo kunywa agacupa bari batuguriye kuri uwo munsi wabo utazagaruka.

Ntibyatinze imihango yo gusaba no gukwa yararangiye maze tujya guhindura imyenda tugaruka twafunze udukote twiza duto atari nka rya rindi rya Fils, tuhageze twinjira mu nzu kwa Brendah nireberaga ni Joy nabanje kuyoberwa kubera agakanzu keza nari naramuhitiyemo kari kamubereye.

Numvise nishimye cyane, maze mucira agasiri mbona yimfutse mu maso, Nelson bamaze kumuha amata dusohoka ku murongo mwiza wari uriho Nelson na Brendah imbere hagakurikiraho Brown na Dorlne, Njyewe na Joy ndetse na Bruno na Aliane abandi buri wese yisunze uwo bahahuriye.

Twakomereje ku kiriziya aho twasanze Padiri yiteguye, atwakira ku muryango bidatinze cya gihe cyiza kiragera imbere y’Imana Nelson ashyira ikimenyetso cy’urukundo kuri Brendah imbere y’Imana.

Na Brendah yabigenje uko maze birangiye padiri abaha umugisha misa irangiye yongera kuduherekeza atugeza ku muryango tujya gufata amafoto mu bwato, dutembera ikivu ibintu byari byiza bidasanzwe.

Njye na Joy umukandara wari wabaye umukandara, ukuboko kwe kwari kwizingiye mu kwanjye, abantu batubonaga bose bahitaga bibwira akantu, byari umunsi mwiza w’abakundana urw’amateka.

Twakomereje muri salle nziza nziza cyane ya hahandi njye na Sacha twaje, amatara amurika neza amurika kuri Nelson na Brendah imisango iratangira umuryango w’umusaza John uzimanira abari baje bawuhekeye.

Hakurikiyeho gutanga impano aribwo nibutse ko ntayo mfite ntangira kwibaza ukuntu ngiye gusigara mu bandi.

Nkibyibaza nahise numva umuntu unkozeho mpindukiye mbona ni Brown aranyongorera ngo nze ambwire,

Yanjyanye ku ruhande maze arambwira,

We-“Daddy! Ndabizi nta mpano ufite, wowe na Joy muze dutange impano imwe n’ubundi niyo ikwiye gutangwa n’abantu nkatwe”

Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane Bro! Ubu nari nashobewe nabuze icyo nkora, nta kibazo rwose turaza tubafashe kuyitanga.

Brown-“Eeh! Ahubwo bwira Joy aze wana! Ndabona ari twe dusigaye muri bose”

Ako kanya nahise mpamagara Joy Brown aterura ikarito nini ndende maze turatambuka duhobera Bella na Nelly ubundi tubahereza ya mpano, kubera ukuntu yari nini M.C Ntiyabyihanganiye yahise asaba ko bayifungura, mu gufungura nakubise amaso……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 168

8 Comments

  • Ntacyiza nkiki kubona inzozi zababombi zibaye impamo dady wuhubuka tegereza nawe inshuti nabavandimwe bazakugaragira

  • Résume ya hatari kweli… muduha episode y’ubukwe gusa kweli??

    • Ariko nawe urakabya pe, ubukwe se ntacyo wumvisemo? wowe ubaye umwanditsi wajya wandika inkuru ikarangirira muri episode imwe? hhhhh! thank you mwanditsi wacu, umuseke number one, muratunyura rwose.

  • Ntakundi Nugusezerana Kotwabuze Ingene Twishura ARiko Hano Iburundi Mwari Kutworohereza Tukishura Dukoresheje Ecocash Canke Lumicash

  • Ahiiiiii tubahaye impundu natwe nukuri,sinjye wahera hahera ubukwe bwa Nelly na Bella

  • Umuseke koko ubu abatari murwanda tuzahombe iyi nkuru kdi twarigiyemo byinshi byiza??mwarebye uburyo mwatekinika natwe tukishyura ko kubona uwakwishyurira mu rwanda byanze.mbaye mbashimiye mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu kizaa

  • woooow! byiza cyane ni ukuri, congz kuri Nelson na Brendah, Imana izababere ingeri, fils se wari wambaye nka barafinda maama? Hhhhhhhhh thx umuseke

  • Inkuru irarangiye

Comments are closed.

en_USEnglish