Umujyi wa Ethiopia ‘Harar’ ufatwa nka Mecca ya Africa
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubumenyi n’umuco rimaze igihe rishyize umujyi wa Harar wo muri Ethiopia ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi. Uyu mujyi abahanga bawufata nk’ihuriro ry’umuco wa Kisilamu na Kinyafrica ku buryo bawita Mecca y’Africa.
Umunyamakuru wa BBC witwa Emmanuel Igunza yazengurutse uyu mujyi wa Harar asanga koko ufite umwihariko mu mateka yawo yerekana ko ukwiriye kubungwabungwa no gusurwa.
Abatuye Harar bibanira n’impyisi mu mahoro
Muri uyu mujyi uhasanga abagabo bamwe boroye impyisi kandi bazigaburira bakoresheje uduti baba bashyizeho inyama hanyuma bakadutamira ubundi impyisi nayo ikaza ikarya ya nyama iyikuye kuri ka gati kaba kari hafi y’akanwa k’umuntu.
Ba mukerarugendo iyo babibonye babanza gukuka umutima bibaza niba bihehe itari burye n’uwo muntu uri kuyigaburira.
Umwe mu bagabo bagaburira impyisi witwa Biniam Ashenafi w’imyaka 32 avuga ko biriya abikora kubera ko akunda inyamaswa.
Yagize ati: “Njye sinzita impyisi ahubwo ni abatambyi bakiri bato. Buri ntangiriro z’umwaka ku ngengabihe ya Cyarabu dutegura umunsi mukuru wo guha aba batambyi(impyisi) igikoma cya porridge kandi uyu munsi mukuru uba mu mpande zose zigize umujyi wacu wa Harar.”
Yavuze ko uriya muhango utuma bamenya uko umwaka uzagenda. Iyi impyisi zemeye kuza kunywa icyo gikoma ngo biba byerekana ko umwaka uzaba mwiza ariko zabyanga bakaba bagushije ishyano.
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi bishize abatuye Harar bagiye babana neza n’impyisi mu ngo zabo kandi ubundi izi nyamaswa z’indyanyama zizwiho kurya igifite inyama cyose harimo n’abantu.
Umujyi wa Harar ukikijwe n’inkuta zikomeye zubatswe hagati y’ikinyejana cya 13 na icya 16 nyuma ya Yesu Kristu, izi nkuta zikaba zirimo amarembo aho impyisi zibishatse ziza mu mujyi zikibanira n’abawutuye.
Ni umwe mu mijyi yerekana amateka ya kera y’Isi.
Umunyamateka wo muri uriya mujyi witwa Abdulswamad Idris yabwiye BBC ko muri Harar hari imisigiti yubatswe kera cyane kandi ngo uriya mujyi wagiye witwa amazina menshi avuga ku mwihariko wawo.
Imwe mu misigiti yaho yubatswe mu kinyejana cya 10. Imisigiti iri muri Harar irenga igihumbi.
Abatuye Harar bavuga ko Islam yageze iwabo imyaka icyenda mbere y’uko igera i Mecca muri Arabie Saoudite ahafatwa nk’icyicaro gikuru cy’imyemerere ya Islam ku Isi.
Bamwe mu bayobotse Intumwa y’Imana Muhammad(Imana ibane nawe) ba mbere bahungiye mu bwami bwa Axum aho Ethiopia na Eritrea biherereye ubu. Muri ako gace rero niho hazamuwe umujyi wa Harar.
Abanyamateka b’agace ko mu ihembe rya Africa bavuga ko Harar imaze imyaka irenga igihumbi iriho.
Muri 2006 nibwo UNESCO yagize uyu mujyi kimwe mu bimenyetso ndangamurage by’isi kugira urindwe kandi uzerekane amateka ya kera ya Africa na Islam.
Umunyamakuru wa BBC avuga ko iyo urebye usanga inyubako za kera za Harar zitarahindutse cyane uko ibihe byagiye bihita.
Ni umujyi bamwe bafata nk’inzu ndangamurage ubwayo.
UNESCO isaba indi mijyi ya Africa kwita ku nyubako ndangamurage ziyirimo zubatswe mu buryo bwa gakondo ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bigaragaramo byazafasha ibisekuruza bizaza kumenya amateka n’umuco w’ibihugu byabyo.
Mu kinyejana cya 7 nyuma ya Yesu ubwami bwa Axum bwari mu gice cyakoreragamo Abakirisitu bo mu idini ry’aba Copte ariko nyuma buza kwigararurwa n’Abayisilamu.
Umujyi wa Harar washinzwe mu mwaka wa 1007 nyuma ya Yesu Kristu.
Mu kinyejana cya 16 hashinzwe ubwami bwa Harari butangira guteza imbere uburezi mu gace bwari buherereyemo.
Muri 1887 aka gace kaje komekwa kuri Ethiopia naho muri 2006 nibwo Unesco yashyize uyu mujyi ku rutonde rw’ibigize umurage ndangamateka w’Isi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW