Umukobwa w’umunyarwandakazi Nadaa Gahongayire yitabiriye isiganwwa ry’amamodoka ryitiriwe kwibuka ryabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017. Ubuhanga yagaragaje bwatangaje benshi kuko yahanganye anarusha abagabo. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa hakoreshejwe ibinyabiziga bifite moteri (Rwanda Automobile Club) ryateguye irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iri siganwa […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye kurihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itifashije, kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko 2000 rwatewe inkunga n’uyu muryango guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko ibibangamiye abana birimo n’abakomeje kuba ku muhanda. Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside umuryango nyarwanda […]Irambuye
*Ku bipimo by’ibyiza by’u Rwanda. Ati “N’abatadukunda barabyemera”, *Ku Banyafurika bagwa mu nyanja. Ati “Bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo.” *Abitaga Nduhungirehe, ngo ubu bakwiye kujya bita ‘Nduhungiriki’ Mu kiganiro yagejeje ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byitiriwe ‘Umunsi w’u Rwanda’ (Rwanda Day) byabereye i Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buravuga ko bwahagaritse guha ibyangombwa by’inzu Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rweru kuko bamwe muri bo babihawe bagahita bagurisha inzu bakisubirira aho baturutse. Abatarahawe ibi byangombwa bavuga ko hari amahirwe bibabuza kuko iyi mitungo bahawe bagombye kuyikoresha basaba inguzanyo mu bigo by’imari bagakora imishinga iciriritse. Umwe muri bo […]Irambuye
Iki nicyo gitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya karindwi. Ku i saa 01h30 abantu ni benshi ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo kiri uruhande rwa Tam Tam. Mu bahanzi 10 bose barimo guhatanira iri rushanwa nta n’umwe wari ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se ikindi […]Irambuye
Abahanzi bakizamuka bahuguwe mu byo kwita ku mwihariko n’umuco mu bihangano bakora, guhsyira hamwe bagafashanya kwiteza imbere no gukorana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibihangano byabo. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC kuri uyu wa gatanu ifatanyije na Akeza Rwandan Heritage Foundation n’Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Arts Council) ndetse n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Rwanda Media High Council) ni bo […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wahaye ikaze Abanyarwanda n’inshuti zabo bari muri Rwanda Day i Ghent mu Bubiligi muri ‘Rwanda Day’, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera idasanzwe itarigeze iterwa mu bihe byatambutse. Aha i Ghent mu Bubiligi hateraniye Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye byumwihariko i […]Irambuye
Nkiva mu modoka nkabona abantu benshi bahagaze aho nakoreraga nakinze umuryango vuba nihuta n’amatsiko menshi yo kwibaza ku cyabaye, ngitera intambwe numva umuntu umpamagaye, ndahindukira ngo ndebe uwo ari we ntungurwa no gusanga ari Bob. Bob – “Daddy! Vipi Man?” Njyewe – “Ni sawa Bro! Bimeze bite se ko mbona hariya iwanjye ibintu bikaze?” Bob […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Ambasaderi Swanee Hunt wigeze guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America muri Austria yamuritse igitabo ku izamuka ry’Umugore mu Rwanda “Rwandan Women Rising” yari amaze imyaka 17 yandika. Muri iki gitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Umunyarwandakazi muri rusange kuva mu kinyejana cya 11 kugera ejobundi mu 2013, harimo […]Irambuye
Ubwo yagezaga ku Ntego Ishinga Amategeko na Sena umushinga w’ingengo y’imari wa 2017/18, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ubufasha Perezida Paul Kagame yemereye abahanzi ubwo baheruka guhura buri kwigwaho. Yari abajijwe na Depite Agnes Mukazibera icyo bagiye gukora kubirebana n’ibibazo abahanzi bagejeje kuri Perezida wa Repubulika ubwo baheruka guhura. Minisitiri Amb. Claver Gatete […]Irambuye