Digiqole ad

Inzego za Leta ziri kwiga uko zafasha uruganda rw’imyidagaduro – Min. Gatete

 Inzego za Leta ziri kwiga uko zafasha uruganda rw’imyidagaduro – Min. Gatete

Minisitiri Gatete abwira itangazamakuru iby’uyu mushinga wo gufasha no gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwizigamira by’igihe kirekire

Ubwo yagezaga ku Ntego Ishinga Amategeko na Sena umushinga w’ingengo y’imari wa 2017/18, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ubufasha Perezida Paul Kagame yemereye abahanzi ubwo baheruka guhura buri kwigwaho.

Yari abajijwe na Depite Agnes Mukazibera icyo bagiye gukora kubirebana n’ibibazo abahanzi bagejeje kuri Perezida wa Repubulika ubwo baheruka guhura.

Minisitiri Amb. Claver Gatete yabwiye Inteko ko ibyo babajije byose bikiri kwigwaho kugira ngo barebe ukuntu abahanzi bafashwa.

Ati “Iriya ni industry (uruganda) ikomeye cyane, entertainment sector (urwego rw’imyidagaduro) buriya ni industry ikomeye, ababaye Nigeria barabizi, cyane n’ababaye mu bindi bihugu, ubundi izana amafaranga menshi menshi.”

Yongeraho ati “Ibi bikorwa bya Culture Village (ishobora gutangira kubakwa vuba), umushinga wa gahanga nawo tugitekerezo, entertainment ni sector nubwo itarakura ariko igenda izamuka tugomba guha ibyangombwa byose bikenewe, turacyayiga kugira ngo turebe ukuntu iriya industry yose yafashwa.”

Ngo bari kwiga kugira ngo barebe icyo imyidagaduro yo mu Rwanda muri rusange yafashwa bitari ugukemura ikibazo kimwe cyangwa bibibiri byabajijwe n’umuhanzi.

Ati “Ni ukuyireba yose nka urwego rwose kuko ni igice kinini cy’urwego rwa Serivise kandi mu bihugu byinshi cyane igira akamaro kanini cyane. Ni industry nini, urebye nka California yateye imbere cyane kubera ruriya rwego, ni urwego turimo twiga kugira turufashe ntabwo ari agace kamwe, ntabwo ari umuntu umwe ni urwego rwose. Kugira ngo dufashe abantu bafite impano zigiye zitandukanye.”

Minisitiri Gatete yavuze ko uru rwego rw’imyidagaduro ruramutse rufashijwe neza rugatera imbere usanga rukurura abakerarugendo netse rukinjiza amadovize mu gihugu.

Ati “Ni urwego tugomba guteza imbere, ariko ni ibintu byigwaho. Ibyo Perezida yemereye bariya bahanzi bariho baganira, inzego za Leta zibishinzwe ziriho zirabisuzuma, hanyuma bizemewe na Cabinet uburyo tugomba kubafasha.”

U Rwanda ni igihugu gifite ubukungu bushingiye cyane kuri Serivise, dore ko urwego rwa Serivise rufite 48% mu bukungu bw’igihugu.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ukuntu know less yitegereza Nyakubahwa buriya ari kuvuga ngo ” uyu ni Kagame turi kumwe kweli ra, cyangwa ndarota!! Ubuse mfate ka selfie cg gafotozi yambonye! Yokoyo we ibaze nibanshyira kuri TVR abafana bakambona”! Clement arihe weee ngo dusoohore indi ndirimbo?!! Nyakasani!!”!”

  • Kwiyamamaza birarimbanyije gusa ndasaba abanyarwanda kuzatorana umutima.Bahe ijwi ryabo umutima.

Comments are closed.

en_USEnglish