Digiqole ad

Update/RwandaDay: Mushikiwabo ati “Mu mateka yacu tugeze ahantu heza hadasanzwe “

 Update/RwandaDay: Mushikiwabo ati “Mu mateka yacu tugeze ahantu heza hadasanzwe “

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wahaye ikaze Abanyarwanda n’inshuti zabo bari muri Rwanda Day i Ghent mu Bubiligi muri ‘Rwanda Day’, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera idasanzwe itarigeze iterwa mu bihe byatambutse.

Rwanda Day iheruka ni iyabaye mu mujyi wa San Francisco muri America

Aha i Ghent mu Bubiligi hateraniye Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye byumwihariko i burayi biriwe mu bikorwa by’uyu munsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu mahanga.

Minisitiri Mushikiwabo wahaye ikaze aba baje muri uyu munsi, yavuze ko atabona aho ahera abagezaho amakuru y’i Rwanda.

Ati ” Amakuru y’u Rwanda nababwira ni menshi cyane sinzi aho nayahera ariko icyo nababwira ni uko igihugu cyanyu gihagaze neza cyane, mu Rwanda ni amahoro,…u Rwanda ni ejo hazaza heza.”

Yagarutse ku byo u Rwanda rumaze kugeraho biruhesha ijambo ku rwego mpuzamahanga. Ati ” Navuga ko mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe kandi biragagara…”

Yagarutse ku bipimo byiza u Rwanda rwagiye rushyirwaho kubera imiyoborere myiza.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byafunfuriye amarembo Abanyafurika, kuko Umunyafurika wifuza kuza i Rwanda ashobora guhabwa Visa ageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku yindi mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ati “Turi igihugu Panafrican (gihesha agaciro umugabane wa Afurika n’abawutuye),Turi igihugu kibona nka Afurika kuko dufite byinshi dusangiye.”

Min Mushikiwabo wagarutse ku butwererane n’ububanyi n’amahanga, yavuze ko u Rwanda ubu rufite za Ambasade 33 ariko ko mu minsi iri imbere hazafungurwa n’izindi ebyiri zirimo iyo muri Maroc no muri Mozambique.

Ati “Turakomeza kwagura amarembo y’ighugu kugira ngo Abanyarwanda turusheho kubashakira amahirwe.”

 

Mu masaha ya mbere ya saa sita…

Muri aya masaha kuva saa tanu (11h00) kugeza saa saba (13h00) abantu nibwo batangiye kwinjira mu cyumba inama iberamo, abayobozi ba Televiyo y’u Rwanda batangaje ko saa kumi n’igice (16h30) babicishaho live. Umushyitsi Mukuru ni Perezida wa Repubulika Kagame Paul.

Biteganyijwe ko ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori ndetse anagire umwanya wo kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda bitabiriye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kongera kwihuza n’amateka y’u Rwanda, kwiga ku Rwanda rwa none ndetse ngo ni umwanya wa ngombwa mu kugena ahazaza h’igihugu.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda duteraniye mu Bubiligi, duturutse imihanda yose, haba hafi na kure, twemera intambwe yatewe, ariko by’umwihariko, duteraniye hano ngo twongere twiyemeze kugira umuhate no kongera imbaraga mu kubaka igihugu gikungahaye, twifuza.”

Ibyo u Rwanda rwagezeho bishingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo  no gukorana n’inshuti z’u Rwanda hagamijwe kugera ku ntego igihugu cyihaye.

Binyuze muri ‘Rwanda Day’, Abanyarwanda baba mu mahanga barushaho kumenya uruhare rwabo mu kugena ejo hazaza h’igihugu.

Rwanda Day mu Bubiligi ngo ni amahirwe ku Banyarwanda b’abashoramari yo kugaragaza ibicuruzwa na serivisi bikomoka mu Rwanda.

Ibyo ngo bifasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya ubukangurambaga bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’.

Urubyiruko rwihangiye imirimo mu myunga itandukanye ruturutse mu Rwanda no hanze yarwo ruraganira ku ntego z’iterambere igihugu gifite, imiterere n’amahirwe y’ishoramari ahari ku bashaka gufatanya n’igihugu mu nzira kirimo y’iterambere rirambye.

Rwanda Day yo mu Bubiligi ibaye nyuma y’iminsi mike Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere ya “RwandAir” itangije ingendo zayo ku mugabane w’UBurayi.

Rwanda Days zabanje zabereye: San Francisco, Amsterdam, Dallas, Atlanta, Toronto, London, Boston, Paris, Chicago na Brussels, yaherukaga kubera mu myaka indwi ishize.

Ibihumbi by’Abanyarwanda bagaragaje ubushake n’umurava mu mpiduka ziganisha ku mibereho myiza n’iterambere by’Abanyarwanda binyuze muri uku guhura n’Umukuru w’Igihugu binyuze muri Rwanda Day.

Ibirori bya Rwanda Day byaherukaga kubera San Francisco ku ya 24 Nzeri 2016 byakurikiye izindi Rwanda Day zabaye harimo iyabereye  Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011, i Paris ku ya 11 Nzeri 2011, i Boston muri America ku ya 28 na 29 Nzeri 2012, Londres mu Bwongereza ku ya 15 Gicurasi 2013, i Toronto muri Canada ku ya 20 Nzeri 2013, i Atlanta muri America ku ya 19 na 20 Gicurasi 2014, n’iyabereye Amsterdam ku ya 3 Ukwakira 2015.

Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Itsinda ry'abayobozi bari muri Guverinoma ryitabiriye Rwanda Day
Itsinda ry’abayobozi bari muri Guverinoma ryitabiriye Rwanda Day

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubu basigaye bandika Gent cyangwa Gand mu gifaransa.Byaba byiza ahubwo mwanditse Gand nibwo bigaragaza neza importance y’uwo mujyi wakira nyakubahwa.Tukanibaza impamvu abantu bose bavuye i Bruxelles mumabisi kandi abenshi ariho batuye.

  • Ibi Min Mushikiwabo avuze binyibukije ijambo uwo bitaga Muvoma yavuze muri 1988.Arivugira i Gitarama mu matora akangulira abaturage gutora ingirakamaro kugirango twikomereze inzira igana ku majyambere ashishikariza abantu gutora neza ko turi heza ariko twifuza kongera gukataza intambwe.

    • None se, uje kutwibutsa MUVOMA ute kandi twarayihambye burundu ubu tukaba turi muri FPR?

    • Reka reka ntukagereranye ibitagereranywa!
      U Rwanda rwa Muvoma Habimana Bonaventure rwari rumeze nk’igikuri mu rubanda mpuzamahanga!
      Agaciro k’umunyarwanda karigashingiye ku Karere akomokamo no ku bwoko.
      Buriya muri 1994 iyo Inkotanyi zidatsinda igisirikare cya Habyarimana nyuma yo gutsemba abatutsi icyarigisigaye
      ni uko abahutu barigusubiranamo hagati y’abanyenduga n’abakiga.Ngiyo demokarasi ababirigi basigiye U Rwanda!

  • Amateka yacu Min.Mushikiwabo atubwira yabaye mu Rwanda imyaka ingahe? Yize Kaminuza UNR ahita abona Bourse ajya USA none aje kudusomera amateka gute, nkande? ba Rukokoma iyo bavuze ndabyumva,Igihe Pasteur Bizimungu azavugira nzabyumva.Ibi bano bavuga yewe na Kaboneka asigaye avuga amateka yu Rwanda.Ngaho ra.

    • Iby’isi ni gatebe gatoki!Ubu se Rukokoma ko amaze imyaka 23 ishyanga kuki wumva ko yavuga amateka y’U Rwanda rw’iki gihe kurusha abaruyobora iki gihe.
      Kayibanda na Perraudin barabahemukiye cyane kuko babatamitse uburozi bizabagora kuburuka.Isi ihora ihinduka ariko mwebwe usaba mutajyana niyo mihindagurikire.Bonne chance!

  • None se mugabo ko abari barabafashije kugera aheza babadukiriye n’imbunda (zaguzwe mu misoro batanze biyushye akuya) bakarimhura… Urumva aha twakumarira iki?

  • Ni byo aho tugeze ni heza rwose. Uzi nko Minister imyaka icyenda yose! Utembera amahanga yose!

Comments are closed.

en_USEnglish