Ubuhanga muri Rally bwa Gahongayire w’imyaka 17 bwatunguranye
Umukobwa w’umunyarwandakazi Nadaa Gahongayire yitabiriye isiganwwa ry’amamodoka ryitiriwe kwibuka ryabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017. Ubuhanga yagaragaje bwatangaje benshi kuko yahanganye anarusha abagabo.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa hakoreshejwe ibinyabiziga bifite moteri (Rwanda Automobile Club) ryateguye irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Iri siganwa ryakozwe buri mukinnyi asiganwa n’igihe (Individual time trial/ Course contre la montre), ryitabiriwe n’abakinnyi icyenda (9) barimo umwe w’umukobwa, n’umunani b’abagabo.
Uyu munyarwandakazi w’imyaka 17 Gahongayire Nadaa yatunguranye yitabira isiganwa ry’amamodoka ku nshuro ya mbere. Yabwiye Umuseke ko yatangiye kwigishwa gutwara imodoka na se akimenya ubwenge. Byatumye amenyera kuyitwara ku muvuduko ashaka.
“Papa niwe usanzwe atwara imodoka mu masiganwa. Niwe wansabye kuza ngo nanjye ngerageze kuko nsanzwe ntwara nihuta nubwo bakunda kumbuza kuko bitemewe. Nishimiye uko iri siganwa ryagenze kuko byatumye ntekereza no gukomeza gukina uyu mukino.”
Nubwo ari ubwa mbere yitabiriye isiganwa yasoreje ku mwanya wa gatanu inyuma y’umubyeyi we wabaye uwa kane.
Furaha Sekamana niwe wegukanye iri siganwa akoresheje 1min 24sec. Yakurikiwe na Jimmy Ndabateze wakoresheje 1min 31sec. Naho Safari Christopher yabaye uwa gatau akoresheje 1min 36 sec.
Photo: R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
5 Comments
Congs mukobwa kuruyumukino ushoborwa nabake
Byiza cyane mukobwa. komereza aho utere imbere.
Fatiraho mukobwa wacu bizaguteza imbere
Umukobwa w’imyaka 17??? Ubwo se birashoboka kandi tuzi ko kuri iyo myaka bitemewe gutwara imodoka cg kugira uruhushya rwo gutwara imodoka? Cyangwa byarahindutse?
Birashoboka cyane, mu rwanda ntago yabona permis, ariko ntibivuga ko umuntu yaba atazi gutwara, we aba hanze. Nawe va mu mandazi ukandagire icyuma rero.
Bravo kuri RAC na Ministeri ya Sport
Comments are closed.