Digiqole ad

Umunyamerikakazi yamuritse igitabo “Rwandan Women Rising” yanditse mu myaka 17

 Umunyamerikakazi yamuritse igitabo “Rwandan Women Rising” yanditse mu myaka 17

Amb. Swanee Hunt amurikira igitabo cye i Kigali mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Ambasaderi Swanee Hunt wigeze guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America muri Austria yamuritse igitabo ku izamuka ry’Umugore mu Rwanda “Rwandan Women Rising” yari amaze imyaka 17 yandika.

Amb. Swanee Hunt amurikira igitabo cye i Kigali mu Rwanda.
Amb. Swanee Hunt amurikira igitabo cye i Kigali mu Rwanda.

Muri iki gitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Umunyarwandakazi muri rusange kuva mu kinyejana cya 11 kugera ejobundi mu 2013, harimo ubuhamya bw’abantu bw’abantu 84 barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Inyumba Aloisea witabye imana, Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire, Perezida wa Sena Bernard Makuza, Domitilla Mukantaganzwa wayoboraga Inkiko Gacaca, Fatuma Ndangiza, Esther Mbabazi wabaye Umunayrwandakazi wa mbere ubaye Umupilote utwara indege, abarinzi b’igihango, abagore barokotse Jenoside n’abandi banyuranye bari mu nzego z’ubuyobozi zinyuranye cyangwa bazibayemo.

Amb. Swanee Hunt mu ijambo yavuze amurika iki gitabo yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye ku Isi, avuga ko ari inshuti cyane na Perezida Kagame na Madame we kandi ngo abiha agaciro cyane, ndetse ngo akunda u Rwanda cyane.

Yavuze ko ubwo yari Ambasaderi muri Austria, aribwo yatangira gukora kuri Jenoside yo Bosinia, muri icyo gihe ari nabwo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nyuma ariko ngo yaje kureba ukuntu n’ubwo muri Bosinia n’u Rwanda habaye Jenoside zangije byinshi ndetse zigafungura umuco w’ibihugu byombi, ngo muri Bosinia abagore bakomeje guhura n’imbogamizi nyinshi cyane zatumye batava aho bari, ariko ngo mu Rwanda abagore babashije kuzamuka bava aho bari bari bagira aho bagera, ari nabyo ngo bituma abona u Rwanda n’igihugu kidasanzwe.

Ati “Iryo ryari isomo isomo rikomeye cyane kuko nta muntu numwe ku isi wigeze ubona nk’ibyabaye mu Rwanda. Mwakoze byinshi, birimo kuvugurura Itegeko Nshinga, guha abagore 30% mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore n’ibindi byinshi muzi kundusha, nyamara uko mbizi nta gahunda yari ihari ngo tugiye gukora iki tuzakurikizeho kiriya.”

Ni igitabo yari amaze imyaka 17 yandika.
Ni igitabo yari amaze imyaka 17 yandika.

Mu myaka 17 ishize, ngo yaje mu Rwanda azanywe na nyakwigendera Inyumba Aloisea, aje ahasanga urukundo n’ubwenge mu bantu benshi yahuye nabo.

Ati “Numva ntewe ishema no kwandika iki gitabo, ni umuyobozi muri UN wambwiye ati: Hari ikintu kiri mu Rwanda gikwiye kumenyekana ku isi yose, kuko ni intangarugero mu bihugu byinshi, bitari ku mugabane gusa, ahubwo ku isi yose. Hanyuma arambwira (she said to me) ati : Wazandika iki gitabo? Ndamusubiza nti Yego. Gusa, kari akazi gakomeye.”

Iki gitabo yatangiye kucyandika, gusa ngo ababazwa n’uko umugabo we Charles Ansbacher yaje kwitaba Imana tariki 12 Nzeri 2010 atagisomye.

Amb. Hunt yavuze ko iki gitabo kivuga inkuru y’ibyo abagore bo mu Rwanda bagezeho, uko babigezeho, itandukaniro byakoze, n’icyo isi yabyigiraho. Iki gitabo kandi ngo kizifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) n’indi miryango inyuranye ngo ku isi yose.

Abantu bitabiriye imurika ry'iki gitabo bose Amb. Hunt yakibahereye ubuntu.
Abantu bitabiriye imurika ry’iki gitabo bose Amb. Hunt yakibahereye ubuntu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance wari umushyitsi mukuru mu kumurika iki gitabo, yavuze ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda hagaragaye iterambere rigaragara ry’uburinganire, ndetse abagore bongererwa ubushobozi, byose birangajwe imbere n’ubushake bwa Politike, n’imiyoborere myiza.

Minisitiri yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni barimo n’abagore yangije byinshi, ariko nyuma ya Jenoside Abagore bafashe inshingano bayobora ingo, batanga ibitekerezo ndetse bagira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu, ndetse bagira uruhare mu kugarura umutekano muri iki gihugu.

Min. Nyirasafari yavuze ko ubu Abanyarwandakazi bafatwa nk’abagize kandi bakigira uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu.

Ati “Hagiyeho amategeko n’imikorere ituma abagore babasha kugira uruhare n’uburenganzira nk’ikiremwamuntu, ku buryo babasha kugira uburenganzira ku butaka no kugera gishoro (finance) kibafasha kwiteza imbere.”

Yongeraho ati “Ibi byatumye abagore bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije bava ku gipimo cya 40% mu 2001 bakagera kuri 16.3% mu 2014.”

Minisitiri Nyirasafari Espérance yashimiye Amb. Hunt n'abamufashije kwandika iki gitabo.
Minisitiri Nyirasafari Espérance yashimiye Amb. Hunt n’abamufashije kwandika iki gitabo.

Min. Nyirasafari kwinjiza abagore mu nzego zifata ibyemezo ngo byatumye babasha kwivugira no kugira uruhare mu guhindura amategeko abakandamiza n’abambura uburenganzira bwabo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa “Duke University” iri mubafashije mu kwandika iki gitabo, ubu iki gitabo kiraboneka ku mbuga za internet zicururizwaho ibitabo kikaba kigura amadolari ya America ($) 34.95.

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc nawe uvugwa muri iki gitabo asuhuzanya na Amb. Hunt ubwo yageraga ahabereye uyu muhango.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc nawe uvugwa muri iki gitabo asuhuzanya na Amb. Hunt ubwo yageraga ahabereye uyu muhango.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc nawe yhawe igitabo na Amb. Hunt ndetse anagisinyaho.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc nawe yhawe igitabo na Amb. Hunt ndetse anagisinyaho.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc (ibumodo), Usta Kayitesi umuyobozi wungirije wa RGB, Rosemary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM, n'Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire bari muri uyu muhango.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc (ibumodo), Usta Kayitesi umuyobozi wungirije wa RGB, Rosemary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM, n’Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire bari muri uyu muhango.
Minisitiri Niyirasafari nawe yahawe iki gitabo.
Minisitiri Niyirasafari nawe yahawe iki gitabo.
Minisitiri Nyirasafari na PS Rosemary Mbabazi baganira nyuma yo gushyikirizwa igitabo.
Minisitiri Nyirasafari na PS Rosemary Mbabazi baganira nyuma yo gushyikirizwa igitabo.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d'Arc ageze ijambo kubari bitabiriye uyu muhango, ndetse asaba Abanyarwandakanzi nabo gutinyuka bakandika amateka yabo.
Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc ageze ijambo kubari bitabiriye uyu muhango, ndetse asaba Abanyarwandakanzi nabo gutinyuka bakandika amateka yabo.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International - Rwanda nawe uvugwa muri iki gitabo nawe yavuze ijambo.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International – Rwanda nawe uvugwa muri iki gitabo nawe yavuze ijambo.
Uyu mubyeyi w'Umurinzi w'igihango ku rwego rw'igihugu warokoye abantu benshi muri Jenoside abambutsa n'ubwato nawe yashimiye ababahaye umwanya wo kuvugiramo ibyo banyuzemo.
Uyu mubyeyi w’Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu warokoye abantu benshi muri Jenoside abambutsa n’ubwato nawe yashimiye ababahaye umwanya wo kuvugiramo ibyo banyuzemo.
Itorero Inganzo Ngari naryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango.
Itorero Inganzo Ngari naryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango.
Intore z'Itorero Inganzo Ngari nazo zisusurutsae abitabiriye uyu muhango.
Intore z’Itorero Inganzo Ngari nazo zisusurutsae abitabiriye uyu muhango.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yewe wandika inkuru have sigaho ntukongere kwandika izina ry’Imana n inyuguti nto.ntuzongere ni amahano.Niyo Nkuru ikwiye kwandikishwa inkuru.

  • ko numva igitabo se gikwiye kwitwa:”bayobozi interviews??”

  • “H” Uzabanze ugisome ubone kugishakira title. Kandi usanze ibyo wifuza bitarimo wakwandika igitabo gikubiyemo ibyiyumviro byawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish