Digiqole ad

Episode 127: Dorlene atunguye Nelson wateguraga gutungura Brendah

 Episode 127: Dorlene atunguye Nelson wateguraga gutungura Brendah

Nkiva mu modoka nkabona abantu benshi bahagaze aho nakoreraga nakinze umuryango vuba nihuta n’amatsiko menshi yo kwibaza ku cyabaye, ngitera intambwe numva umuntu umpamagaye, ndahindukira ngo ndebe uwo ari we ntungurwa no gusanga ari Bob.

Bob – “Daddy! Vipi Man?”

Njyewe – “Ni sawa Bro! Bimeze bite se ko mbona hariya iwanjye ibintu bikaze?”

Bob – “Ahubwo nanjye nari ngiye kukubaza ibyo ari byo?”

Njyewe – “Nanjye nibwo nkigera hano, ahubwo reka mbanze ngereyo wasanga ari sababu!”

Bob – “Eeeh! Buretse gato mbanze nkubaze?”

Njyewe – “Umbaze iki se kandi?”

Bob – “Daddy! Ngo Sacha yaje iwanyu ra?”

Njyewe – “Uuuuh! Ayo makuru se kandi yakugezeho gute?”

Bob – “Eeh! Wasanga koko ataje? Daddy ko wansezeranyije ko ugiye kumparira kuki warengejeho kweli?”

Njyewe – “Bro! Ntabwo nigeze muhamagara, nanjye yantunguye, gusa yanteye ibyishimo nahoraga nifuza!”

Bob – “Yeee?”

Njyewe – “Aaah! Humura Bro! Sacha aracyari mushiki wanjye nkunda cyane kandi nanjye ndi musaza we, ntabwo byatuma utamwegera ngo umubwire ko wifuza kuba boyfriend we! Reka ngende ndebe uko bimeze Bro, ndabona ibintu atari ibisanzwe hariya!”

Bob – “Buretse gato Daddy! Ndahirira ku mugaragaro ko udakundana na Sacha kandi nutatira iyi ndahiro…!”

Njyewe – “Oooohlala! Bob! Ntabwo nifuje kuzaba umubeshyi imbere yawe, nk’uko wemeye kumfata ukuboko igihe nari ndi kwangara ukansubiza iwacu nkaba ntuje, ugakemura byinshi byabaye amateka atazasibangana, ni nayo mpamvu nanjye buri munsi mpora ntekereza icyatuma uba Bob wifuza. Niba ukunda Sacha, amarembo arakinguye njye uko amfata birampagije ariko ndamukunda nanjye ibyo rwose sinabiguhisha, ngaho reka ngende turasubira!”

Bob – “Uuuuh! Buretse gato, none se niba umukunda nanjye nkaba mushaka urumva bizagenda gute?”

Njyewe – “Byanshimisha mbaye mukunda nawe umukunda utamushaka gusa, kuko niba mukunda nka mushiki wanjye wowe ukaba umushaka utamukunda nka girlfriend wifuza birumvikana ko haba hari ikindi umushakira!”

Bob – “Eeeh! Daddy! Ko numva mpise nsubira hasi? Wa mugani Sacha ndamukunda cyangwa ndamushaka? Harya mushakira iki ra? Mushakira kumukunda? Inka yanjye! Daddy ba ugiye turasubira reka mbanze ngende nitekerezeho!”

Bob yaragiye nanjye nihuta njya aho nacururizaga hari abantu benshi, nkigerayo bose batangira gusakuza.

Umwe – “Ninjye wahageze bwa mbere!”

Undi – “Ariko se ko muri kutubyiga?”

Njyewe – “Bite se kandi habaye iki ko mubyiganira imbere y’inzu yanjye? Mutange umutuzo kabisa!”

Umusore umwe wari ubarimo yahise avuga.

We – “Boss! Kingura kabisa! Byakomeye ubu hano nta muntu uri kugurisha piece nta facture atanga kandi ni wowe uzitanga hano wenyine! Ahubwo gira vuba ukingure uduhe!”

Njyewe – “Eeeh, ok! Reka nze nkingure mbahe rwose! Ko piece ndi nazo se!”

Bampaye akayira ndakingura ndinjira ntangira kubaha ibyo bashakaga, uwo munsi nakoreye agafaranga nanjye nikomanga mu gituza ndavuga nti ‘Mana ushimwe kuko wampaye igeno rikwiye ishimwe’.

Nakomeje kuguma aho nshuruza, bigeze nka saa kumi numva telephone irasonnye ndayifata ndeba uwo ari we nsanga ni Nelson nitaba vuba.

Njyewe – “Hello! Nelson!”

Nelson – “Yes Hello! Daddy uri he se?”

Njyewe – “Ndi ku kazi hahandi nakubwiye nisubije!”

Nelson yikije ijwi atangira kuvuga yongorera nyoberwa ibyo ari byo ngiye kumubaza ahita antanga.

Nelson – “Erega ndi kumwe na Brendah! Ndi kuvuga buhoro ngo atanyumva!”

Njyewe – “Uuuuh! None se bimeze bite? Kuki se urimo ushaka ko atakumva bite?”

Nelson – “Dorlene na Mama we erega bagiye….”

Njyewe – “Rekera aho ahubwo atabyumva, Dorlene nanjye yabimbwiye, ahubwo se ngufashe iki?”

Nelson – “Nagira ngo ujye kubanzanira, ubu bagiye kugera Nyabugogo!”

Njyewe – “Ooh! Niba ari ibyo rwose nta kibazo reka nze njyeyo! Turaza kongera kuvugana!”

Nkimara kuvugana na Nelson narasohotse ndakinga ninjira mu modoka mfata umuhanda mugari ujya Nyabugogo, ngenda mvugisha Dorlene mu minota mike nari ngezeyo mbarangira aho nari ndi baza bansanga nkibabona mu karoranyuma mva mu modoka.

Njyewe – Wow! You are welcome!”

Dorlene – “Ooh! Thank you! Daddy uyu ni Mama Brendah!”

Njyewe  – “Eeeh! Koko disi barasa! Muraho Mama wacu?”

Mama Brendah – “Ayi we! Uranzi se?!”

Njyewe – “Uuuh! Ubu se utazi Mama wa Bella wa Nelly wamenye nde? Icyo nari nsigaje ni ukukubona naho kuba mbazi byo ndabazi!”

Mama Brendah – “Nuko nuko shenge Imana ishimwe!”

Njyewe – “Twagenda se?”

Dorlene – “Oya! Buretse gato! Hari ikindi erega!”

Njyewe – “Uuuh! Igiki se kandi Dorle? Hari undi muntu se mutegereje?”

Dorlene – “Daddy! Papa Nelson na Mama we na Kiki bari mu nzira! Ubu bagiye kugera aha!”

Njyewe – “Hhhhhh! Mbega Nelson ngo nawe aratungurwa! Ubu rero ngo azi ngo agiye gutungura Brendah kandi na we afitwe? Ngaha aho nibereye ndaba ndeba!”

Twese – “Hhhhhh!”

Twategereje akanya katari gato Papa Nelson aba atugezeho ndabasanga ndabasuhuza ubundi dufata umuhanda twerekeza kwa Nelson.

Mu modoka nagiye nganira na Dorlene, tuvuga byinshi, Mama Brendah we yasaga nk’ufite icyo ategereje kubona, dukomeza urugendo bidatinze tugera kwa Nelson mvuza ihoni Zamu ahita akingura vuba turinjira turaparika.

Nelson ni we wasohotse mbere, akigera hanze akabona imodoka ya Se amera nk’ipoto mvamo ngenda musanga ntangira kumunyeganyeza.

Njyewe – “Hhhhhh! Kanguka Nelson! Birakurenze se?”

Nelson yakomeje guceceka kugeza igihe Papa we na Mama we bamugereyeho baramuhobera na we abona kuva kure yari ari.

Kiki yaje ahindura byose, n’ibyishimo byinshi twinjira mu nzu bamukikije tugeze ku muryango habanza kwinjira twebwe Dorlene na Mama Brendah basigara inyuma gato.

Brendah yinjiye muri salon atungurwa no kubona Sebukwe na Nyirabukwe na Kiki bicaye muri salon yihuta abahobera ku mutima nti iyaba wari uzi ibisigaye inyuma.

Amaze kubahobera yarahindukiye akubitana amaso na Dorlene ahagararanye na Mama we.

Brendah – “No! Ntibishoboka! Mamaaa!”

Brendah byaramurenze asimbukira Mama we aramuhobera cyane amarira y’ibyishimo asesekara aho.

Mama Brendah – “Yuuuu! Ni wowe se mwana wanjye? Mana wee! Ubu se koko ibi byishimo mbikwize he?”

Brendah – “Oya wee! Banza ndi kurota! Mamaa!”

Mama Brendah – “Karame mwana wanjye!”

Brendah – “Ni njyewe umwana wawe wibyariye! Ntabwo wakumva ukuntu nishimye, ubwo nkubonye noneho ibindi byaba!”

Mama Brendah – “Yoooh! Nuko nuko mwana wanjye! Nanjye niyo mpamvu nje ngusanga.”

Mama Brendah yamucigatiye mu gituza twese dushimishwa n’ibyo byiza by’imbonekarimwe, hashize akanya bararekurana Brendah ahobera cyane Dorlene, Nelson na we ajya gusuhuza nyirabukwe maze basoje.

Nelson – “Ni karibu murisanga!”

Mama Brendah – “Murakoze shenge.”

Mama Brendah yicaranye na Brendah nanjye nicarana na Kiki na Dorlene, ako kanya.

Kiki – “Nelson! Ariko ko mbona uhorana itoto ucamutsa amavuta yamara kubirindura ukinagamo, cyangwa?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Nelson  – “Kiki ntabwo ujya uhinduka koko?”

Kiki – “N’umugore wanjye nikuriye mu mandazi arabizi! Ibyo umuntu akoramo agomba gutahanaho, buriya buri gihe agomba kuzajya atahana amandazi yanjye!”

Papa Nelson – “None se wowe uzajya utahana iki sha?”

Kiki – “Ubwo nzajya ntahana ipanu, ko ari yo nirirwaho se?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Mama Nelson – “None se mwana wanjye amakuru?”

Nelson – “Ni meza Mama!”

Mama Nelson – “Kigali iranze iraguheranye koko? Ubu niyo haba heza hate wakwibagirwa aho waboneye izuba?”

Njyewe – “Oya Mama! Nawe urabyumva ko ari ibidashoboka, nari ndi guteganya muri iyi minsi kuza kukwereka umukazana tukabaha na gahunda y’ubukwe none murantunguye muraje, gusa ubukwe buri hafi rwose!”

Mama Nelson – “Nuko nuko mwana wa! Gira umpe umwuzukuru dore ni wowe kinege cyacu!”

Nelson – “Humura Mama! Reka nze mbakire ahubwo!  Murafata iki se?”

Mama Brendah – “Ariko Bre! Nelson yakire abantu koko uhari? Dore genda umufashe nicyo umufasha amariye umutware!”

Nelson – “Oya humura Mama! Mba numva yatona, kuri njyewe ntacyo ntamukorera kuko ndi umugaragu w’urukundo rwe!”

Kiki – “Sibwo ubaye inganzwa! Araje akubwire ngo jya kuzana amazi unyoze ibirenge!”

Nelson – “Kiki! Iyo n’impano nzajya muha kenshi, usibye n’ibirenge n’umutima nawoza kuko na we yogeje uwanjye igihe wari ucuze umwijima utazi ibyishimo uko bisa.”

Njyewe – “Ewana! Nelson kabisa ntacyo twarenzaho!”

Kiki – “Ubu se uzabaho udakubita umugore? Njye nzajya ntaha urushyi narurambuye, nkomange ubundi mbare gatatu akingura pyaa!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Nelson – “Kiki! Njyewe na Brendah ntabwo umwe yamamye undi akajijo, yaramwitegereje amureba ka kana ko mu jisho nifuza ko azambyarira, inshuro namubwiye ko mukunda ni nyinshi, ni nayo mpamvu zubatse igikuta cy’umunezero ntakurira ngo nisimbukuruze mukubite urushyi!”

Papa Nelson – “Nelson! Genda uri uwa So!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Mama Nelson – “Kuko se avuze ya magambo wajyaga umbwira kera? Ariko na n’ubu njya numva ukiyambwira, buriya aba mu maraso yanyu! Amagambo meza adashira se?”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Brendah yahise ahaguruka amwenyura mbega asazwe n’ibyishimo byinshi abaza Mama we icyo afata na Nelson ahera ku rundi ruhande atubaza icyo dufata tumaze kubabwira bafatana ibiganza bagenda tubareba.

Hashize akanya bazana ibyo kunywa bari baduteguriye, bagitereka ku meza tubona Fils arinjiye n’ibase n’ijerekani.

Fils – “Boss! Boss! Mwibagiwe amazi yo kubakarabya intoki none ndayazanye!”

Kiki – “Hhhhhhh! Ariko noneho? Ko nzi ko se bakaraba bagiye kurya, hano murya amacupa y’inzoga? Ariko ubanza ari no gukora douche, ijerekani yose?”

Twese – “Hhhhhh!”

Nelson yitegereje Fils na we araseka maze ahita amubwira.

Nelson – “Nta kibazo yasubizeyo sha, ntabwo ari ngombwa!”

Fils yasubiyeyo dusigara duseka, cyane cyane Kiki ni we wari wagiye hasi, Papa Nelson amaze kumwitegereza ahita avuga.

Papa Nelson – “Ariko Kiki, nawe urifata ugaseka koko? Yewe nta wowe nta Fils, uzi ko twagize ngo ni murumuna wawe?”

Kiki – “Reka reka njyewe ntabwo nigeze nzana amazi ngo abantu bakarabe banywe!”

Papa Nelson – “Nuko nyine wowe umfundura inzoga ugasesekamo intoki ubundi ugaha abantu ni wowe ukora byiza!”

Twese – “Hhhhhh!”

Kiki – “Boss! Basi uzihangane ntuzabivuge umugore wanjye yumva!”

Twongeye guseka Nelson na Brendah bamaze kudusukira ibyo kunywa mu birahuri baratwegereza, duterura ibirahuri dukora cheers ubundi turasoma turacurura.

Papa Nelson – “Nuko nuko Mukaza! Ndabona rwose uzajya unyakira neza!”

Mama Nelson – “Yuuuuh! Uyu mukobwa disi yakuranye uburere yatojwe na nyina umubyara. Bre! Ubereye umugabo nka Nelson ni ukuri!”

Brendah – “Murakoze cyane! Byose mbikesha uyu Mama wicaye imbere yanyu!”

Mama Nelson – “Nuko nuko mwana wa! Reka nze muhe amaboko rwose!”

Mama Nelson yarahagurutse ahoberana na Mama Brendah tubona ni byiza, na Papa Nelson na we ahita ahaguruka aramusanga aramuhobera twese duhita duhaguruka buri wese n’uwo begeranye turahoberana, ibintu bikomeza kuba byiza cyane tumaze kwicara Dorlene akomeza guhagarara.

Dorlene – “Nelson! None se nanjye nagira icyo mvuga?”

Nelson – “Yuuuu! Sha urisanga kuko uje udusanganiza ababyeyi!”

Dorlene – “Murakoze cyane! Nishimiye cyane ko ndi imbere yanyu muri aka kanya, nabishatse kuva tukiva muri gereza none nshyizwe mbigezeho, nkaba ngira ngo nshimire bano babyeyi bemeye kuzana nanjye.”

Mama Brendah – “Ni wowe nashimira disi kuba wongeye kunyereka umwana wanjye, yuuuh!”

Dorlene – “Murisanga Mama! Nkuko mubizi njye na Brendah twafunzwe iriya myaka tuzira amaherere yatewe na Papa we…”

Mama Brendah – “Wimuvuga yokajyamo akumva uko bimera wee!”

Dorlene – “Ihangane Mama! Ntabwo twamwifuriza kujyamo ahubwo icyo dushyize imbere n’uko yabona ko byose bigira iherezo ryiza, ntawaremewe kwicwa n’intimba ahubwo twaremewe kubaho mu buzima bw’umunezero ari nayo mpamvu dukikije Brendah na Nelson tukizihirwa.”

Twese – “Woooow!”

Dorlene – “Nelson, Bre! Ndizera ko mwishimiye kubona Mama Brendah, twaje no kubakomeza ngo tubabwire ko turi kumwe kandi twiteguye kubafasha muri byose, tukazabaha impundu mutambuka gitwari mushimangira urukundo. Murakoze!”

Kiki – “Ayiiiiiii!”

Papa Nelson – “Dore ishyano re! Niko sha wigeze ubona umugabo uvuza impundu?”

Kiki – “Boss! Iyo bavuze uburinganire se twumva iki?”

Mama Brendah – “Ayiwee! Nanjye ndabona aya ari amahano!”

Nelson – “Mumureke Kiki turamuzi, kuva kera kudusetsa byari ibintu bye ariko aho bigeze naho kumenya ko ari umugabo witegura umugore!”

Kiki – “Hhhhh! Ariko rero murandenganya n’umugore wanjye se ko ajya yivuga!”

Twese – “Hhhhhh!”

Papa Nelson – “Nuko nuko mwahuye muhuje, ntegereje kubona urugo rwanyu! Azaba ari muri cinema pe!”

Twakomeje kuganira byiza hashize akanya twumva umuntu uri gukomanga cyane Brendah arahaguruka ajya kureba uwo ari we hashize akanya aragaruka.

Brendah – “Nelson! Ni zamu!”

Nelson – “Arifuza iki se?”

Brendah – “Ngo ari kurwana n’umusazi uri kurira igipangu ngo murebe uko mwakwimura imodoka atazimena.”

Nelson – “Uwo nta wundi ni Gasongo tu!”

Brendah – “Nanjye ni we nketse! Ubu se koko tubigenze dute?”

Kiki – “Yeeeh! Ngo Gasongo? Reka njye kureba uko umusazi muremure amera!”

Kiki yasohotse yiruka nk’uwacikanwe dusigara twibaza uko twabigenza, hashize akanya.

Nelson – “Ariko ntawashaka abantu bakamumfatira ra?”

Papa Nelson – “Ariko wakiretse kikangara ko ari cyo cyabyiteye!”

Nelson – “Oya Papa! Ndazwa ijoro kenshi no gushaka icyakura Gasongo ibuzimu akagaruka ibuntu, wenda namara kuzuka azabona ko yatandukiriye akanyura iye nzira abandi bakaba barageze iyo bajya.”

Papa Nelson – “Ahaa! Ngaho sohoka akubirindure ibyo ni akazi kawe!”

Ako kanya twahise twumva umuntu utatse, Nelson asohoka yiruka nanjye nanga kuguma mu nzu ndamukurikira tugeze hanze dusanga Koko ni Gasongo wagaritse Zamu, Kiki ari gufana Nelson ahita avuga cyane.

Nelson – “Gaso!”

Akibivuga gutyo Gasongo yahise ashiguka maze areba Nelson tubona amaso aratukuye cyane atangira kugenda asubira inyuma.

Gasongo – “Uri nde wowe? Njyewe uranzi? Njye ndi umwami w’abasazi bo muri uyu mugi! Nyegera se?”

Nelson – “Ndeba neza Gaso! Ndi Nelson!”

Gasongo – “Ngo nde?”

Nelson yakomeje kugenda amusanga agiye kumugeraho Gasongo aba aravudutse tumuvudukaho biranga biba iby’ubusa kuko kurambika ikirenge ku kibuno byari ibintu bye!

Yadusize gutyo maze twunama hasi ngo turuhuke hashize akanya Kiki aba arasetse, araseka arongera araseka tuyoberwa ikibaye.

Kiki – “Hhhhhh! Njyewe iyi kurusi ni aha nsigaye! Reka reka rwose iyi nda yanjye ntabwo yatuma mbafatira Gasongo! Uzi ko ubipesu by’ishati yanjye byose bicitse? Eeeh! No mu kwaha ndabona yatatamutse!”

Twese – “Hhhhhh!”

Nelson – “Yewe Kiki we! Wasetsa n’uvuye guta nyina, reka reka dusubireyo nyine nta kundi!”

Twasubiye inyuma tugeze muri salon bose dusanga basa n’abumiwe bakibona Kiki basekera rimwe natwe tubatera ingabo mu bitugu turamuseka.

Brendah – “Hhhhh! Kiki uzi ko ntari nzi ko ufite ikiromba!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Brendah yahise agenda hashize akanya agaruka afite ishati ayihereza Kiki, ibintu byongeye kunyereka ko Brendah ari umukobwa ukwiye gukundwa kuko amenya igikwiye nta kindi yitayeho.

Brendah – “Kiki ngaho akira ngutize ishati wambare!”

Mama Brendah akibona ishati Brendah yari azanye yarikanze mbona si nzi uko abaye maze ahita avuga cyane.

Mama Brendah – “Ayiweee! Dore ishati isa n’iye wee! Ahwiii!”

Brendah – “Uuuuh! Iyi se isa na ya yindi ya Papa wabitse Mama?”

Mama Brendah – “Yego weee! Ubu se koko?”

Brendah – “Mama! Ihangane wirira, ubu se wowe uzahora uhahamukishwa na Papa kugeza ryari?”

Mama Brendah – “Yuuuh! Mwana wa! Iyaba wari uzi impamvu yabahejejemo!”

Brendah – “Mama! Mbwira ndakumva! Ni iyihe mpamvu Papa yakoze biriya? Ese ubundi amakuru ye?”

Mama Brendah – “……………………………………………………..”

 

17 Comments

  • ni agahomanunwa!! izi nkuru zukabije ubugufi rwose. resume: bahuriye kwa nelsob barishima gasongo araza bashaka kumufata arabasiga

  • Ni gato

  • UM– USEKE MURI ABAMBERE RWOSE ! UYUMURYANGO NI MWIZA PE BISHOBOKA NTAWUTAKWIFUZA KUWUBAMO ! IKIGARAGARA CYO GASONGO AZAKIRA NIYEMERA AKAGANIRA NA NELSON KUKO ARUMVA IJWI RYE IBYO YAKORAGA AKABIREKA MURAKOZE !

  • Mbenga byiza wee najye se mbaye uwa mbere??ndabona ubukwe bwa ma bella na nelly bu baye da.

  • Mwaramutse umuseke turabakunda cyane Nelson na blendah ibintu nuburyohe rwose ababyeyi barateranye biba byiza cyane. Ariko disi gasongo akomeje kuba umusazi birenze yaba icyo nelly yifuza kumufata byari bikunze nabyo wenda yava ibuzimu daddy nawe utwaze gake bob ishuti zirahinduka yazabahemukira kd disi urukundo rujya aho rushaka sacha yakugize bro we ngo akunde atekane shikama ugiye guhura nintambara kuko danny uri iwanyu ntiyoroshye na gato ndabona azasiga yangije byishi nukumwitondera.

  • Thx Umuseke!!turashaka ubukwe plz..Bob ashyira mugaciro ntakibazo muhumure

  • mbuze icyo mvuga pe gusa nta muntu nigeze mbona nka nelson ,dady mmwigireho uzabe umugabo nkawe, kandi ureke guterera sacha mu munwa wa rupyisi kandi yarakugize umwizerwa.

  • Murakoze n’ubwo mutugerageza kugira ngo umuntu yinjire.
    Pourqou une fois pour toute?
    Ngaho teranya, subira inyuma….. nonese nitudasoma izi nkuru mwe muzaba mwesheje umuhigo?
    Mubyigeho uwabaye registered ntakongere kunanizwa.
    Merci de votre comprehension

  • Mugerageze kudahindagura nibumuntu yarindikishije yajya gusoma inkuru ikanga gufunguka biduter’ikibazo kabsa.

  • Mugerageze kuduha amakuru yagaju.

  • Iyinkuru nubuki ndakanyagwa Thx umuseke!

  • ndabwira Protogene, wagiye umenye gushima?ubundi hari abantu batajya banyurwa, bakabaha amata bakanga,ibibiryo wapi,… bakabaho nta kibanyura, niba ujya wumva umuziki, wari wumva aho indirimbo irangira bakabwira umuntu ngo komeza uririmbe? mujye mushima kuko niba ari inkuru ndende ni ndende nyine ngaho uzarye ibiryo by’iminsi yawe yose ndebe, cyangwa bakwigishe umunsi umwe baguhe diprome,ngo (bahuriye kwa nelsob barishima gasongo araza bashaka kumufata arabasiga) ubu umuntu w’umugabo nicyo ukuye mu magambo magana? yewe burya nta munoza

    • urakoze

  • Ariko njye ntabwo njya ntanga comment gusa mbona episode iba nto kubera ko iba iryoshye, ibi bitandukanye no gusoma igitabo ufite mu biganza byawe, iki ni igihangano, ni nkuko wajya kureba umupira ukarangira, wababwira ngo bakomeze bakine se? niba iminota ari 90 uragirango bakine 200? mujye musirimuka njye nagize amahirwe yo kumenya ishuri ry’ubuzima kandi ubu ndi umuhanga mu ishuri, uwo ishuri rinaniye burya arasiba akanarivamo gusa amaherezo abandi bamutangayo

  • Mbega byiza umuseke courage kabisa

  • Merci beaucoup Umuseke, kuko buri munsi twongera kwibutswa indangagaciro na kirazira zikwiye mu buzima. Turishimwe kubwa Nelson na Brendah, turasaba ngo byibura Dorlene na Brown bahure na bo bavumve le gout de l’amour.

  • noneho ibi murimo kudukora nibiki koko undi ngewe izi nkuru zose nazisomaga none ndashyiramo password bikambwira ngo prove or what? ndumiwe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish