Digiqole ad

Abahanzi bakizamuka bagiriwe inama yo kwishyira hamwe, no gukorana n’itangazamakuru

 Abahanzi bakizamuka bagiriwe inama yo kwishyira hamwe, no gukorana n’itangazamakuru

Umuhanzi Birori wambaye umupira w’umweru, Gihozo, na Knowlinda (inyuma) bari mu bahuguwe

Abahanzi bakizamuka bahuguwe mu byo kwita ku mwihariko n’umuco mu bihangano bakora, guhsyira hamwe bagafashanya kwiteza imbere no gukorana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

Umuhanzi Birori wambaye umupira w’umweru, Gihozo, na Knowlinda (inyuma) bari mu bahuguwe

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC kuri uyu wa gatanu ifatanyije na Akeza Rwandan Heritage Foundation n’Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Arts Council) ndetse n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Rwanda Media High Council) ni bo batanze aya mahugurwa.

Nsengumuremyi Jacques wo muri Media High Council yasabye abahanzi gukorana n’itangazamakuru mu kwamamaza ibihangano byabo.

Kamugisha Ange, inzobere mu guhugura abantu by’umwihariko mubijyanye n’uburinganire no gushyira hamwe (Gender Balance & Team Work) yabashishikarije kunga ubumwe no gushyigikirana, nka bimwe mu bizabafasha kugera ku nzozi zabo.

Yanashishikarije abahanzi bakizamuka gukoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza ibihangano byabo n’uburyo buhendutse bwo kuvugana n’abahanzi banyuranye b’ibyamamare.

Abahanzikazi b’abakobwa yababwiye ko bagomba kwigirira icyizere bakumva ko ibyo bagenzi babo b’abahungu bashoboye na bo babishobora anasaba abahanzi b’abahungu gufasha bashiki babo batabategerejemo inyungu yindi.

Dr Jacques Nzabonimpa, umuyobozi ushinzwe Umuco mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yabaganirije ku Umuco n’Iterambere.

Yahishuriye aba bahanzi ko ari ntako bisa kugira umwihariko wawe, uwo mwihariko ukaba ushingiye ku muco wawe. Yahamagariye aba bahanzi gushyira imbaraga cyane mu guhanga ibihangano birimo ubutumwa bufatika.

Yababwiye ko igihe cyose babyifuza bajya bagana Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco bakabafasha gukosora no kuzuza amagambo ari mu ndirimbo zabo mbere yo kuzijyana muri studio.

Ujekuvuka Emmy Marchal uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Marchal Ujeku, akomoka ku Nkombo akaba anagaragaza umwihariko w’umuco waho mu bihangano bye. Yagaragaje impungenge ziri mu kuba abahanzi bakora injyana gakondo bibasubiza inyuma nyamara ari bo bagakwiriye kwitabwaho.

Kwizera Preston uri mu itsinda rya 2 Ston Impano, umwe mu bahanzi barangije ku ishuri ry’Umuziki ku Nyundo, yatanze igitekerezo ko hanabaho amahugurwa y’abanyamakuru agamije kubashishikariza gukunda gukina ibihangano nyarwanda kurusha iby’imahanga.

Dr Jacques Nzabonimpa yababwiye ko byinshi mu byifuzo byabo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko n’ibitari bizwi na byo bagiye kubyitaho abasaba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo babona bagiramo uruhare.

Ngo hari amahugurwa y’abatunganya umuziki ari gutegurwa ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku muco (UNESCO).

Umuhanzi Victor Rukotana ubarizwa no muri Gakondo Group (uwa mbere uhereye i Bumoso) na Eloge
Dr Jacques ahugura abahanzi bato bakizamuka mu muziki
Aya mahugurwa yahurije hamwe abahanzi bafite impano yihariye barenga 20
Patricko Akay, umwe mu bahanzi bakizamuka bahuguwe
Abahanzi mu isomo rya Ange Kamugisha aho bahabwaga umwitozo wo gukorera hamwe no gushyigikirana

UM– USEKE.RW

en_USEnglish