Digiqole ad

PGGSS7:i Rubavu uko byari byifashe (AMAFOTO)

 PGGSS7:i Rubavu uko byari byifashe (AMAFOTO)

Davis D ntiyongeye koroherwa ku mwanya wa kabiri yajeho. Abantu bamwakirije ‘Boooooooow’ berekana ko batamwishimiye

Iki nicyo gitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya karindwi. Ku i saa 01h30 abantu ni benshi ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo kiri uruhande rwa Tam Tam.

Yemeye ashyira umwana mu mugongo aza kureba iki gitaramo

Mu bahanzi 10 bose barimo guhatanira iri rushanwa nta n’umwe wari ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se ikindi icyo aricyo cyose ku buryo atari buririmbe.

Umubare w’abantu basaga 25000 nibo bitabiriye iki gitaramo. Buri umwe iyo bahamagaye umuhanzi afana urwamo arutera hejuru.

Mu bitaramo bitatu bimaze gutambuka, hari abahanzi bagiye bagaragaza imbaraga nyinshi ugereranyije n’abandi bahanganye. N’ubu niko byagaragaye i Rubavu.

Ku gitaramo cya mbere cyabereye i Huye mu ntara y’Amajyepfo, itsinda rya Dream Boys, Bulldogg na Christopher nibo bayoboye abandi kugeza n’ubu.

Mu bahanzi bamaze guhamya ko ari abahanga, ni Social Mula. Ni umwe mu bahanzi binjira kuri stage nta mashyi cyangwa urusaku asabye. nti bibuze abantu kwishimira indirimbo ze.

Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage

Bus y’abahanzi irahageze
Ushaka Primus arayibona ku buryo bumworoheye
Iyi niyo modoka ijemo abagize akanama nkemurampaka
Hhahahahahahaaa biratangaje!!!Uyu we ntiyishimiye ifoto yafashwe yerekana aza mu gitaramo
Danny Nanone mu ndirimbo ‘Ikirori’ yazamuye ivumbi
Niwe waje ku mwanya wa mbere ibyo bita ‘kurwana n’isi’. Gusa yerekanye ko afite uburambe muri ibi bitaramo ahagurutsa abantu
Bahageze batinze none batangajwe no gusanga umuhanzi wa mbere avuyeho
Iyi Tattoo iri mu mugongo w’uyu muzungu isobanura iki
Davis D ntiyongeye koroherwa ku mwanya wa kabiri yajeho. Abantu bamwakirije ‘Boooooooow’ berekana ko batamwishimiye
Nubwo atazwi n’abantu benshi, ni umwe mu bahanzi bashyushya stage kubera ababyinnyi be
Iri n’itsinda rya Active ryaje mu mwanya wa gatatu
Ni ubu buryo binjiye
Dream Boys yongeye gushimangira ko ikeneye igikombe ku bwinshi bw’abafana yari ifite
TMC wo muri Dream Boys ati ‘muduheshe irushanwa’. Asaba abafana
Social Mula niwe muhanzi uza kuri stage akavaho adasabye amaboko hejuru. Indirimbo ze zisubirwamo n’abantu bose
‘Ku ndunduro’ indirimbo ya Social irimo guca ibintu muri iri rushanwa
Ntibumva ikinyarwanda. Ariko umudiho w’indirimbo ubaha uburyo bwo kubyina indirimbo bumva ibashimishije
‘Mumpeshe amafaranga Mein’!!!!niko Bulldogg yabwiye abafana be
Izuba ntiryamworoheye. i Rubavu yari ahafite abafana benshi bakunda HipHop
Reba uburyo yamuhonyoye ariko ntabyumva kubera kwishimira umuziki
Nta gihunga na gike Christopher yinjiye aririmba ‘Abasitari’. Indirimbo izwi cyane i Rubavu
Yakuyemo ikote atangira kuriirmba ‘Birahagije’ indirimbo yiruka cyane. i Rubavu ni umwe mu bahanzi bahamije ko bashaka igikombe
Lion Imanzi yakubise amaso umufotozi w’UM– USEKE aba arisekeye
Queen Cha mu ndirimbo ye ‘Icyaha ndacyemera’ abanyarubavu barayizi cyane
Aba ni bamwe mu bakozi ba Bralirwa bakurikirana ibi bitaramo
Queen Cha amaze kumenyera imbaga y’abafana aririmbira. Ubu nta gihunga nka mbere agitangira
Oda Paccy yari yambaye gisore
Mu bitaramo by’iri rushanwa yakoze HipHop yuzuye. Mu gihe yari amaze igihe akora Afrobeat
Mico The Best wiyita umwami wa Afrobeat ntiyorohewe muri iri rushanwa ku bw’ubuke bw’abafana
Mico niwe usoje igitaramo cyaberaga i Rubavu

Nyuma y’iki gitaramo cyaberaga i Rubavu, hasigaye igitaramo kimwe ari nacyo kizatangarizwamo umuhanzi wegukanye iri rushanwa kizaba tariki ya 20 Nyakanga 2017 i Kigali.

Photos©Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nta mafoto ya public mwatweretse uyu munsi kandi niyo atuma turyoherwa mugerageze niba muyafite muyatereho

Comments are closed.

en_USEnglish