Month: <span>March 2017</span>

Episode 29: Ibyishimo ni byinshi Mama Brown, Nelson… babonye akazi

John-“Eeeh! Madame we ntawe!” Mama Brown-“Eeh! Yagiye muri mission se? Cyangwa hari abo yagiye gusura?” John-“Ni nkibyo byose, ahubwo reka mbazimanire nari nibagiwe, umva Kiki!” Kiki-“Karame Boss! Murampamagaye?” John-“Ko utakira abashyitsi bite?” Kiki-“Eeeh! Harya? Kandi koko abashyitsi barabakira! Mama murafata iki se ko hari icyayi, umugati, primus, mutziing, martini na V&A bikonje?” Twese-“Hhhhhhhhh!” Mama Brown-“Zana […]Irambuye

RSE: Hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 18

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’Agaciro mvinjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 18,200,000, zagurishijwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga ari hagati ya 97.18 na 103. Izi mpapuro zacurujwe kuri uyu wa gatatu ni iz’imyaka itanu Leta yagushije mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), […]Irambuye

Umugore yabyaye kabiri mu minsi irindwi

Umugore mu Bushinwa yari atwite abana batatu maze abyara kabiri mu minsi irindwi kuko ibise byahagaze amaze kubyara iwa mbere. Abandi babiri bavutse nyuma y’iminsi irindwi. Uyu mugore ngo witwa Chen abana babiri yababyaye ejo kuwa kabiri mu gihe uwa mbere yari yamubyaye tariki 21 Gashyantare nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ChinaNews. Umuganga wabyaje Chen arabimenyereye kuko […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.88

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.88. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.88, ndetse bikaba bishoboka ko iki cyumweru cyarangira umaze kuzamukaho amafaranga ane (4.00). Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu […]Irambuye

Tidiane Kone asubije Rayon ku isonga ayifasha gutsinda Espoir FC

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wabereye kuri stade regional ya Kigali urangiye Rayon sports itsinze Espior FC 2-0. Ibitego byombi Tidiane Kone yagizemo uruhare. Muri uyu mukino Abatoza ba Rayon sports bahinduye uburyo bwo gukina ‘system’, bakoresha ba myugariro batatu gusa, igamije gusatira ikoresheje abakinnyi benshi. Byayihiriye ku […]Irambuye

Gicumbi FC itsinze APR FC bituma mukeba Rayon ibanyuraho

Mbere y’uyu mukino wabereye ku Kicukiro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu APR FC yarushaga mukeba wayo Rayon Sports inota rimwe, Gicumbi FC yatsinze kimwe ku busa bwa APR bituma Rayon ihita ifata umwanya wa mbere kuko yo yatsinze Espoir bibiri ku busa. APR FC yari yakiriye Gicumbi, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u […]Irambuye

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we nyamara baraye basangiye inzoga

Mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Giko umugabo witwa Evariste Karemera ubu yaburiwe irengero nyuma y’uko mu ijoro ryekeye yishe umugore we Mutesi Thacienne amukubise kintu cy’icyuma mu gahanga agahita apfa. Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo n’umugore we baherukaga kubabona nimugoroba basangira inzoga ku gacentre nta kibazo, ndetse n’ubuyobozi buvuga ko nta kibazo kizwi […]Irambuye

Kumurika imideli: Hari Abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire

N’ubwo kumurika imideli bisa nk’ibikiri bishya mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwanda bamaze igihe babyinjiyemo babigize umwuga bikaba bibatunze ndetse ubu bamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Daddy De Maximo ni umwe mu bamenyekanye cyane ufatwa nk’uwuguruye amarembo muri uru ruganda mu Rwanda ubwo muri 2005 yafunguraga kompanyi yitwa Dadmax Agence, akanagenda akoresha ibitaramo byamurikirwagamo imideli. […]Irambuye

Nyuma yo gukora imihanda muri Remera ngo Kagugu izakurikira

Muri gahunda yo gutunganya imihanda ireshya na 150Km cyane cyane migenderano mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu yatangaje ko gukora imihanda muri Remera nibirangira bazakomereza Kagugu. Parfait Busabizwa avuga ko iyi mihanda iri gukorwa na kompanyi ebyiri (NPD-COTRACO na Horizon) avuga ko gukomeza imirimo aho yari yahagaze byatewe n’amabuye […]Irambuye

en_USEnglish