Digiqole ad

RSE: Hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 18

 RSE: Hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 18

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’Agaciro mvinjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 18,200,000, zagurishijwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga ari hagati ya 97.18 na 103.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Izi mpapuro zacurujwe kuri uyu wa gatatu ni iz’imyaka itanu Leta yagushije mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), zizarangira tariki 19 Gashyantare 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.00%.

Imigabane y’ibigo biri ku isoko ntiyahindutse dore ko bitanacuruje, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 243, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 95,100 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 77,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 266,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 ku mafaranga ari hagati ya 85 – 88 ku mugabane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish