Digiqole ad

Nyuma yo gukora imihanda muri Remera ngo Kagugu izakurikira

 Nyuma yo gukora imihanda muri Remera ngo Kagugu izakurikira

Muri gahunda yo gutunganya imihanda ireshya na 150Km cyane cyane migenderano mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu yatangaje ko gukora imihanda muri Remera nibirangira bazakomereza Kagugu.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali Parfait Busabizwa (2)
Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali Parfait Busabizwa aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

Parfait Busabizwa avuga ko iyi mihanda iri gukorwa na kompanyi ebyiri (NPD-COTRACO na Horizon) avuga ko gukomeza imirimo aho yari yahagaze byatewe n’amabuye yo kubaka iyo mihanda atarabonekeye rimwe.

Avuga ko muri iyi gahunda imihanda izajyamo kaburimbo ubu imyinshi iri gukorwa n’amabuye nayo akaba ari kuboneka ku mihanda azashyirwamo.

Atanga urugero ko nko muri Remera kuva mu bice by’imbere ya Banki ya CSS-Zigama gukomeza ubu bageze munsi ya Civitas Hotel (munsi ya Kisiment) kugera ahahoze Alpha Palace Hotel.

Ati “Iyi mihanda iri gushyirwamo amabuye meza yakozwe n’imashini.”

Busabizwa avuga ko iki gice nikirangira hazakurikiraho igice cy’imihanda ya Kagugu kuko naho ngo hari imihanda imeze nabi, bakazayishyiramo amabuye.

Umuhanda wa Kicukiro muri Niboye  wari waratangiye gukorwa nturangire nawo ngo imirimo irasubukurwa mu byumweru bibiri.

Imihanda muri Kibagabaga ngo izatangira gukorwa mukwa gatandatu, imihanda ya Kimironko mu bice bya Kigali Parents School no haruguru yayo yo ngo izarangiragukorwa mu kwa gatandatu.

Mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani mu gutangira ingengo y’imari yindi ngo hazakorwa imihanda nayo yari yaratangiye gukorwa mu Kivugiza n’ikindi gice cya Kibagabaga.

Imirimo yo gutunganya imihanda migenderano iraza gukomeza aho yari yarahagaze
Imirimo yo gutunganya imihanda migenderano iraza gukomeza aho yari yarahagaze

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Aya mabuye bakata ni mato cyane, yinjiza amazi menshi bikangiza fondasiyo y’umuhanda vuba. Bongere volume yayo nibura bayikube kabiri.

  • Mwanainchi we, bakata mato kuko hagati hajyamo imicanga. Ukoze manini ntibifatana bihita bisenyuka!

  • Bwana muyobozi gyewe ntuye Kacyiru muri caisse hypothécaire . Twagira ngo tubaze ko tubonye gahunda yo gukora imihanda hirya no hino mumaze kuvuga, mwatubwiye koko twebwe icyo tuzira kugira ngo duture heza nk’abandi??? Surtout ko twebwe twatanze na contribution.

  • Ndabona ari byiza imihanda myinshi iri gukorwa bizana iterambere ry’igihugu. Ndibariza umuhanda wa Masizi mwabugaga ko ugomba gutangira gukorwa mu kwezi kwa kabiri byaheze munzira..mudukurikiranire iby’uwo muhanda mwokabyara MWe warangiritse cyane.

  • Imihanda ni ingenzi ariko ikibazo ni uko hibandwa uduce tumwe. hajye harebwa umuhanda uhuriweho n’abantu benshi. urugero umuhanda karuruma -bweramvura ukozwe rwose byafasha abaturage batuye kabuye. Perezida yarawuduhaye gusa ntitwumva impamvu udakorwa. umujyi wa kigali ni utwibuke natwe rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish