Digiqole ad

Ngoma/Nyaruvumu: Umusanzu wo gusura abarwariye mu bitaro bya Kibungo ntuvugwaho kimwe

 Ngoma/Nyaruvumu: Umusanzu wo gusura abarwariye mu bitaro bya Kibungo ntuvugwaho kimwe

Uyu muturage avuga ko na we ubwe akennye ngo yakabaye afashwa aho gufasha abandi. gusa ngo na we atanga umusanzu kuko ari itegeko

Abaturage bo mu kagari ka Nyaruvumu, umurenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma ntibavuga rumwe ku gikorwa kiri muri aka kagari cyo kwaka abaturage amafaranga 100 buri rugo cyangwa gutanga imyaka bejeje ngo yo kuzajya gusura abarwayi kwa muganga, bamwe baravuga ko bategekwa kuyatanga ku ngufu aho bavuga ko na bo ubwabo harimo abadafite amikoro bagafashijwe, ayo mafaranga bayakwa nta nyemezabwishyu bahawe.

Uyu muturage avuga ko na we ubwe akennye ngo yakabaye afashwa aho gufasha abandi. gusa ngo na we atanga umusanzu kuko ari itegeko

Ubuyobozi bw’akagari ka Nyaruvumu buvuga ko aya mafaranga abaturage bayatanga ku bushake bwabo ndetse ngo icyo gikorwa kizahoraho kibe ngarukamwaka.

Kuba nta nyemezabwishyu itangwa ku muntu wishyuye ayo mafaranga, ubuyobozi buvuga ko atari bwo buyakira ahubwo ngo hari komite z’abaturage zashyizweho zishinzwe gukusanya iyo nkunga.

Abaturage mu kagari ka Nyaruvumu bavuga ko ayo mafaranga bayasabwa hagamijwe kuzajya gusura abarwayi mu Bitaro bya Kibungo, ariko bamwe ntibabyishimiye dore ko nta nyemezabwishyu bahabwa.

Ikindi, ngo mu nama ubuyobozi bw’akagari bubibabwira, abenshi bateye hejuru bitotomba berekana ko aho kujya gusura umurwayi kwa muganga batazi, bari bakwiye kubanza gufasha abaturage bakennye muri ako gace.

Gusa, ngo abaturage bajyeze aho bemera gutanga ayo mafaranga ngo kuko ari itegeko.

Umwe mu bo twaganiriye, agira ati “Nta fagitire baduha, batwandika mu bitabo bakajyenda. Babitubwiriye mu nama, gusa abenshi baritotombye bavuga bati ‘natwe dukeneye gufashwa’ ariko nyine twageza aho turayatanga kuko ari itegeko.”

Undi muturage na we agira ati “Narayatanze, ariko ni ukwikokora ugakubita inkoro hasi kugira ngo uyabone. Utayabonye atanga imyaka, byaba ibigori cyangwa ibishyimbo n’ibindi.”

Ndaruhutse Jean de Dieu  uyobora akagari ka Nyaruvumu avuga ko aya mafaranga bayatanga ku bushake bwabo ndetse ngo icyo gikorwa kizahoraho kibe ngarukamwaka.

Agira ati “Ni gahunda y’urukundo. Ni gahunda yo kwerekana ko uri umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi. Ni gahunda yo kwerekana ko uri umuturage ushoboye. Mu by’ukuri rero uko tubigenza ntabwo ari ‘Executif’ uyakira, ahubwo bo ubwa bo bishakamo komite ibishinzwe, kandi ntabwo ari gahunda dukoze ubu ngubu tuzayikomeza ibe ngarukamwaka nibura nka kabiri mu mwaka ku buryo twiremamo urukundo rw’igihugu cyacu.”

Ku rundi ruhande nubwo hari abaturage bavuga ko bategekwa gutanga aya mafaranga, hari abandi bemeranya n’ubuyobozi bw’akagari bavuga ko iki gikorwa bagishimye.

Yaba aba baturage bashima itangwa ry’aya mafaranga yo kuzajya gusura abarwayi, yaba n’abatabishyigikiye bayatanga ku ngufu nk’uko babyise, byose ngo babimenyeshwa mu nama rusange y’abaturage.

Igikorwa cyo kuzajya gusura abarwayi mu bitaro bya Kibungo, biteganyijwe ko kizaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ikitaramenyekana ni uko buri muturage azakitabira yaba uwayatanze abishaka cyangwa uwayatanze atabishaka.

Uyu ni umwe mu baturage bemeza ko amafaranga bayatanga ku bushake bwabo
Ndaruhutse Jean de Dieu uyobora akagari ka Nyaruvumu avuga ko amafaranga bayatanga ku bushake kandi ko bizakomeza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish