Tidiane Kone asubije Rayon ku isonga ayifasha gutsinda Espoir FC 2-0
Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wabereye kuri stade regional ya Kigali urangiye Rayon sports itsinze Espior FC 2-0. Ibitego byombi Tidiane Kone yagizemo uruhare.
Muri uyu mukino Abatoza ba Rayon sports bahinduye uburyo bwo gukina ‘system’, bakoresha ba myugariro batatu gusa, igamije gusatira ikoresheje abakinnyi benshi.
Byayihiriye ku munota wa munani ifungura amazamu ku mupira wahinduwe na Nshuti Dominique Savio, usanga Tidiane Kone imbere y’izamu agerageza gutsinda n’umutwe umupira ugwa mu murongo uhura na Nsengiyumva Moustapha atsinda igitego cya kane cye muri shampiyona y’uyu mwaka.
Igice cya mbere cyihariwe na Rayon sports yakomeje kotsa igitutu cyane ku bakinnyi bari ku mpande, Nova Bayama na Savio Nshuti. Gusa amahirwe abiri yabonetse ku munota wa 19 na 24 Moussa Camara ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro.
Espoir FC byayigoye kurushaho ku munota wa 25 ubwo myugariro Mbogo Ally yagiraga ikibazo cy’imvune agasimbuzwa.
Byahaye Rayon sports icyuho itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43, ku mupira Savio yahaye Camara, acenga ba myugariro batatu aha mugenzi we w’umunya-Mali Tidiane Kone atsinda igitego cya mbere mu mukino wa mbere muri Rayon sports.
Mu gice cya kabiri Ndizeye Jimmy utoza Espoir yasabye abasore be kugerageza amashoti ya kure no gukoresha imbaraga nyinshi basatira.
Ku munota 73 yashoraga kubona igitego ku mupira umunyezamu Evariste Mutuyimana (wabanje mu mwanya wa Bakame) yatakaje, ariko umunya-Cameroun Bao atera ku ruhande.
Iminota ya nyuma Masudi Djuma yongeyemo Muhire Kevin, Manishimwe Djabel na Lomami Frank ariko ntibagira icyo bahindura umukino urangira ari 2-0.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rayon songa mbele
RAYON SPORT komereza ho tukurinyuma abakunzi bawe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
Comments are closed.