Digiqole ad

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we nyamara baraye basangiye inzoga

 Kamonyi: Umugabo yishe umugore we nyamara baraye basangiye inzoga

Mu karere ka Kamonyi

Mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Giko umugabo witwa Evariste Karemera ubu yaburiwe irengero nyuma y’uko mu ijoro ryekeye yishe umugore we Mutesi Thacienne amukubise kintu cy’icyuma mu gahanga agahita apfa.

Mu karere ka Kamonyi
Mu karere ka Kamonyi

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo n’umugore we baherukaga kubabona nimugoroba basangira inzoga ku gacentre nta kibazo, ndetse n’ubuyobozi buvuga ko nta kibazo kizwi aba bantu bafitanye umwana umwe bari bafitanye cyatuma bicana.

Abana babo (babiri b’umugore n’umwe babyaranye) ngo nibo batabaje abaturanyi ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa kane. Ariko ngo ni abana bato ku buryo batabasha gusobanura icyo ababyeyi bapfuye.

Kubwimana Jean de Dieu Umunyamaba Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu yabwiye Umuseke ko nta kibazo cyatuma bicana bari bazi kuri Evariste w’imyaka 40 na Thacienne, 39. Ndetse ko bumvise ko ejo nimugoroba bari kumwe mu gacentre basangira.

Ati “Gusa hari hashize umwaka n’igice bagiranye amakimbirane mu rugo turabimenya turabahamagara turabunga bikaba byari byarashize babanye neza”

Ubwo abaturanyi batabaraga bumvise induru y’abana ngo basanze Thacienne amerewe nabi cyane kubera ikintu yakubiswe mu mutwe ukameneka.

Yabanje kujyanwa kuri centre de Sante ya Rutobwe  babonye bikomeye cyane ajyanwa i Kabgayi ariko apfa atagezeyo.

Abana bavuze ko ari se wagikubise nyina, ndetse uyu mugabo akaba yaburiwe irengero kugeza ubu nubwo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Evariste ukomoka Ngororero ngo yari yarinjiye uyu mugore w’umupfakazi amusangana abana be babiri.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu Muyobozi Nshingwabikorwa na we ariko yavuze nabi ngo: ” …nta kibazo cyatuma bicana bati bazi…” none se ku bwe hashobora kubaho ikibazo gituma abantu bicana????!!!!…niba gishobora kubaho turaba aba nde?

  • Aka ni akumiro nta kindi. Ngo ” Evariste ukomoka Ngororero yari yarinjiye uyu mugore w’umupfakazi amusangana abana be babiri”: Uyu wasanga atari ubwa mbere yishe abantu. Cyakora rwose abagore bakwiriye kwirinda kubana n’abantu batazi neza ibyabo, abagabo bazima barahari ntimugashake bene izi nterahamwe.

  • Mu Rwanda se gusangira cyangwa kubana bivanaho kwicana? Ibyo biheruka cyera. Uyu munsi ushaka kukwica bitamugoye, akenshi abanza kukwiyegereza mugasangira, mugaseka, mukanywana, mugashyingirana nka bimwe bya ba Robwa, wa mugani wa bamwe ngo ujya kwica ubukombe arabwagaza. Gusangira, gusengera hamwe, guhahira hamwe, kurerera hamwe, gutabarana, gushyingirana, guturana, nta gihango kikibamo mu Rwanda. Ngaho Rucagu nakomeze agerageze yigishe ubutore n’indangagaciro, yenda hari icyo byazatanga. Satani irakora Mana yanjye!

Comments are closed.

en_USEnglish