Digiqole ad

Umugore yabyaye kabiri mu minsi irindwi

 Umugore yabyaye kabiri mu minsi irindwi

Abakobwa bavutse nyuma y’iminsi irindwi musaza wabo avutse

Umugore mu Bushinwa yari atwite abana batatu maze abyara kabiri mu minsi irindwi kuko ibise byahagaze amaze kubyara iwa mbere. Abandi babiri bavutse nyuma y’iminsi irindwi.

Umuhungu ngo yabanje kuvuka ibise bihita bihagarara
Umuhungu ngo yabanje kuvuka ibise bihita bihagarara

Uyu mugore ngo witwa Chen abana babiri yababyaye ejo kuwa kabiri mu gihe uwa mbere yari yamubyaye tariki 21 Gashyantare nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ChinaNews.

Umuganga wabyaje Chen arabimenyereye kuko ngo amaze imyaka 20 mu kubyaza, ariko yavuze ko ari ubwa mbere abonye ibi bintu.

Chen yabyariye ahitwa  Yichang mu Ntara ya Hubei, we n’umugabo we ngo bashakanye mu 2012 ariko ntibagira amahirwe yo gusama. Aho basamiye umugore atwita batatu.

Chen wababyaye afite imyaka 21 kuwa 21 Gashyantare niwe mugore wa mbere bahereyeho kubyaza mu bitaro by’aha Yichang kandi yari ageze igihe cyo kubyara.

Yabanje kwibaruka umuhungu mu buryo busanzwe, ariko ngo umuhungu akigera ku isi ibise byahise bihagarara.

Umuganga wari uyoboye abamubyaje ategeka ko ari byiza ko abana basigaye mu nda bagumayo bakabakurikirana, bizeye ko bidatinda ibise byongera.

Ibise byongeye kugaruka nyuma y’iminsi irindwi tariki 27 Gashyantare saa yine z’ijoro, aba bana b’impanga b’abakobwa bavutse neza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Umuganga asobanura ko aba bana batatu mu nda abakobwa babiri bari muri nyababyeyi (placenta) yabo umuhungu nawe ari mu ye.

Uyu muganga avuga ko igitangaje cyane ari uburyo byafashe iminsi kugira ngo aba bakobwa nabo bavuke. Ibintu ngo atigeze abona mu kazi ke kuva yagatangira.

Abakobwa bavutse nyuma y'iminsi irindwi musaza wabo avutse
Abakobwa bavutse nyuma y’iminsi irindwi musaza wabo avutse

 UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana ishimwe ko yabahaye urubyaro, kandi ikabahera rimwe. Nimwonkwe.

Comments are closed.

en_USEnglish