Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.88

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.88

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.88.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.88, ndetse bikaba bishoboka ko iki cyumweru cyarangira umaze kuzamukaho amafaranga ane (4.00).

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubu ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish