Digiqole ad

Gicumbi FC itsinze APR FC bituma mukeba Rayon ibanyuraho

 Gicumbi FC itsinze APR FC bituma mukeba Rayon ibanyuraho

Mbere y’uyu mukino wabereye ku Kicukiro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu APR FC yarushaga mukeba wayo Rayon Sports inota rimwe, Gicumbi FC yatsinze kimwe ku busa bwa APR bituma Rayon ihita ifata umwanya wa mbere kuko yo yatsinze Espoir bibiri ku busa.

APR FC byayishobeye mu minot ya nyuma y'umukino aha umusore wayo arinubira icyemezo cy'umusifuzi
APR FC byayishobeye mu minot ya nyuma y’umukino aha umusore wayo arinubira icyemezo cy’umusifuzi

APR FC yari yakiriye Gicumbi, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda ikaba no ku mukino ubanza wabereye I Nyamirambo yarihagazeho imbere ya APR zinganya 1 -1.

Igice cya mbere cy’umukino uyu munsi kihariwe cyane na APR FC ariko ntiyigeze ibasha kureba mu izamu kubera abugarizi ba Gicumbi bahararaga neza mu kazi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Gicumbi yakomeje kwihagararaho, ndetse ku munota wa 63 Souleyman Mudeyi abona igitego cya Gicumbi yatsindishije umutwe ku mupira wari ugaruwe imbere y’izamu rya APR.

APR yasigaye ikina ishaka kwishyura ariko biba iby’ubusa. Umukino warinze urangira ba rutahizamu nka Patrick Sibomana, Onesme (winjiye asimbuye) na Issa Bigirimana batarebye mu izamu.

Rayon ubu yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo irusha APR amanota abiri.

Umutoza Okoko Godfrey wa Gicumbi avuga ko ari ibyishimo gutsinda APR FC kandi ko atari ubwa mbere abikora kuri iyi kipe.

APR FC yari yakiriye Gicumbi ku Kicukiro
APR FC yari yakiriye Gicumbi ku Kicukiro
Gicumbi na Kapiteni wayo Olivier Uwingabire bari bagarutse guhura na APR biteguye cyane uyu mukino
Gicumbi na Kapiteni wayo Olivier Uwingabire bari bagarutse guhura na APR biteguye cyane uyu mukino
v
Umutoza Jimmy Mulisa mu kazi
Hagati mu kibuga APR FC yari yihariye umukino
Hagati mu kibuga APR FC yari yihariye umukino
Gicumbi ariko nayo yanyuzagamo igasatira, aha ni uburyo bwo gutsindisha umutwe bwar bubonetse
Gicumbi ariko nayo yanyuzagamo igasatira, aha ni uburyo bwo gutsindisha umutwe bwar bubonetse
Abafana ba APR ku mukino bari bafite igikombe bavuga ko iki cya shampionat ari icyayo
Abafana ba APR ku mukino bari bafite igikombe bavuga ko iki cya shampionat ari icyayo
Bamwe mu bayobozi muri APR FC nka Adolphe Kalisa (ubanza ibumoso), Maj Gen Cesar Kayizari (wambaye isuti y'ubururu) na Col. Geoffrey Kabagambe
Bamwe mu bayobozi muri APR FC nka Adolphe Kalisa (ubanza ibumoso), Maj Gen Cesar Kayizari (wambaye isuti y’ubururu) na Col. Geoffrey Kabagambe
Maj Gen Kayizari wigeze kuyobora FERWAFA na Col Kabagambe bareba uyu mukino
Maj Gen Kayizari wigeze kuyobora FERWAFA na Col Kabagambe umuyobozi mukuru w’abafana ba APR FC bareba uyu mukino
Olivier Uwingabire waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y'igihugu aracyari myugariro mwiza
Olivier Uwingabire waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’igihugu aracyari myugariro mwiza
APR yagiye ibona uburyo bwo gutsinda, nk'aha Issa Bigirimana yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo uyu mupira yateye n'umutwe waciye iruhande rw'izamu
APR yagiye ibona uburyo bwo gutsinda, nk’aha Issa Bigirimana yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo uyu mupira yateye n’umutwe waciye iruhande rw’izamu
Aha nabwo Patrick Sibomana yabonye uburyo bwo gutsinda atera ku ruhande
Aha nabwo Patrick Sibomana yabonye uburyo bwo gutsinda atera ku ruhande
Okoko Godfrey abwira abakinnyi uko bakwiye gutera umupira
Okoko Godfrey abwira abakinnyi uko bakwiye gutera umupira
Nk'ako kanya bahise babona igitego cya Suleyman Mudeyi, aha bari kukishimira
Nk’ako kanya bahise babona igitego cya Suleyman Mudeyi, aha bari kukishimira
Umutoza Okoko ati "Nyabuneka mugihagarareho ntibishyure"
Umutoza Okoko ati “Nyabuneka mugihagarareho ntibishyure”
Abahungu ba Gicumbi bakomeje guhagarara neza imbere y'izamu ryabo
Abahungu ba Gicumbi bakomeje guhagarara neza imbere y’izamu ryabo
Mu minota ya nyuma APR FC yatsinze igitego ariko abasifuzi berekana ko Aimable Nsabimana wagitsinze yari yaraririye
Mu minota ya nyuma APR FC yatsinze igitego ariko abasifuzi berekana ko Aimable Nsabimana wagitsinze yari yaraririye
Myugariro Michel Rusheshangoga ahanganye na Mudeyi ku mupira
Myugariro Michel Rusheshangoga ahanganye na Mudeyi ku mupira
Mu minota ya nyuma kandi APR FC yabonye 'Coup Franc indirecte'
Mu minota ya nyuma kandi APR FC yabonye ‘Coup Franc indirecte’
Umukino urangiye byari ibyishimo kwa Gicumbi
Umukino urangiye byari ibyishimo kwa Gicumbi
Mudeyi Suleyman watsinze igitego akaba umuhungu wa Emilien Mudeyi, yavuze ko anejejwe cyane no guha intsinzi ikipe ye ahakomeye
Mudeyi Suleyman watsinze igitego akaba umuhungu wa Emilien Mudeyi, yavuze ko anejejwe cyane no guha intsinzi ikipe ye ahakomeye

Uko amakipe ubu akurikiranye

No Team Pg W D L GF GA GD PTS
1 Rayon 17 12 04 01 35 09 26 40
2 APR FC 18 11 05 02 25 13 14 38
3 Police FC 18 10 05 03 28 15 13 35
4 AS Kigali 17 10 03 04 22 12 10 33
5 Bugesera 18 08 07 03 22 11 11 31
6 Musanze 18 08 04 06 18 18 00 28
7 Espoir 18 06 08 04 14 10 04 26
8 Etincelles 18 07 04 07 17 19 -2 25
9 Sunrise 17 05 06 06 16 16 00 21
10 Kirehe Fc 18 05 05 08 18 22 -4 20
11 Kiyovu 18 05 05 08 20 29 -9 20
12 Amagaju 18 05 04 09 15 20 -5 19
13 Mukura 18 04 07 07 14 21 -7 19
14 Marines 18 05 03 10 12 24 -12 18
15 Gicumbi 18 03 03 12 16 31 -15 12
16 Pepiniere 18 01 03 14 10 32 -22 06

 

Photos © E.Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • pole sana panthere noir!!

  • Mukomere bana ba kwetu!

  • Apr komereza aho natwe aba rayon dushaka kujya muri Mali harimo icyinyuranyo cyamanota 9

    • IZO NI NZOZI UFITE RWOSE ! KANDI NTABWO UZAZIKABYA PEEE NDAKURAHIYE

    • nukuri uvuze neza insinzwi ya APR yanshumishije nahise mbonako bibeshya iyo bavuga ko bahanganye NA rayon kdi ari gicumbi fc bahanganye nkuko babiberetse!Rayon sport Izahora Ku isonga murwanda no hanze yarwo tuyiri inyuma

  • Hariya hari abagabo bababaye cyane !!! Kayizari arababaye pe, Kabagambe we yabuze uko aniga umwe mu bica APR FC, kandi utari kure ye. Nicyo gituma ahekenya amenyo, yegamiye uruhande ruri kare ye ! Naho Nyirabayazana we, ameze nkufite iseseme, yanabasuzuguye cyane ; yibaza ati, aba bagabo ko atari bo bampemba, barababazwa n’iki koko ; uwo nta wundi mvuga, ni Camarade ! APR we, uwarwishigishiye ararusoma !

    Wenda ibi byafasha APR FC gukubura umwanda uyirimo ; fake committee yayimunze, ubuyobozi bukemangwa (Ngo buvugisha ukuri da ! What kind of truth ; sure defeat is the only truth ?!), akanyamabanga kakigendera kw’izina rya Jules Kalisa, kuko katazi n’icyo gakora, n’abatoza b’ingengabihe !!! Ariko har’aho byageze, Jules Kalisa nawe aregura, nkantswe iriya njiji yitwa Camarade ! Niba ari uku basomera ibinyamakuru by’igi faransa, maze akana bisemura nabi ; yabihemberwa bitabaye ngombwa ko yica APR FC !!!

    Sinemeza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa APR FC, wayizaniye ibihangagye by’abatoza, nka Feller, Brandts, Petrovic na Nizzar, ntibishoboka ka yaba ariwe wanzuye ko Mulisa ari we waba Umucunguzi wa APR FC !!! Please Mulisa ; Egura and go to Hell !!!

    Uwaha APR FC, committee iyobowe na Afande Caesar ; mu myaka itarenga ibiri, yaba ayigejeje muli semi-final ya African Champions League ! Ni bayimuhe dutege !!!

Comments are closed.

en_USEnglish