Digiqole ad

Episode 29: Ibyishimo ni byinshi Mama Brown, Nelson… babonye akazi keza

 Episode 29: Ibyishimo ni byinshi Mama Brown, Nelson… babonye akazi keza

John-“Eeeh! Madame we ntawe!”

Mama Brown-“Eeh! Yagiye muri mission se? Cyangwa hari abo yagiye gusura?”

John-“Ni nkibyo byose, ahubwo reka mbazimanire nari nibagiwe, umva Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Murampamagaye?”

John-“Ko utakira abashyitsi bite?”

Kiki-“Eeeh! Harya? Kandi koko abashyitsi barabakira! Mama murafata iki se ko hari icyayi, umugati, primus, mutziing, martini na V&A bikonje?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Mama Brown-“Zana fanta Citron”

Kiki-“Mwebwe se?”

Gasongo-“Njye n’uyu musore duhe bya Gahuzamiryango

Gaju-“Njyewe umpe ka Orange!”

Kiki-“Eeeh! Uri…! Nako reka nze mbazanire

John-“Ubwo se ngewe urambajije?”

Kiki-“Yeee! Boss, mbabarira nari nibagiwe, mbazanire iki se?”

John-“Nsukira kuri ka Whisky”

Kiki-“Yego Boss rwose iminota Zeru nako aka kanya biraje”

John-“Genda ariko wowe!”

Kiki yahise ahindukira yiruka mu kurangara agwira igikuta arabandagara dusigara duseka.

John-“Murandebera ibyo ntunze aha koko? mwari mwaseka se ahubwo!”

Mama Brown-“Ariko uriya mwana arashimishije pe!”

John-“Urasekeje ahubwo, buriya nashatse kumwirukana kenshi nziko atuzuye ariko byarananiye kubera ukuntu iyo ntashye naniwe anduhura mu mutwe, buriya nta na Film njya ndeba, ahubwo iriya TV nzayigurisha aho bukera

Twese-“Hhhhhh!”

Tugiseka Kiki yahise azana plateau iriho ibyo twari twamutumye maze afata primus aba ayitetetse imbere ya Mama Brown, afata indi aba ayiteretse imbere ya Gaju, njye anshyira imbere Orange Gasongo ahita amuha citron,

Kiki-“Boss ba wihanganye reka nze ngusukire ka Whisky

Kiki yahise ahindukira agenda yihuta turarebana twese turaturika dusekera rimwe maze buri wese nicyo yari yatumye twirwanaho turihereza,

Hashize akanya wa mwana Kiki aza azanye whisky ya John atereka aho maze ahita avuga,

Kiki-“Muryoherwe!”

John-“Ariko se Kiki, urabona banywa ibipfundikiye koko?”

Kiki-“Eeh! Boss mbabarira nari nibagiwe”

John akivuga gutyo Kiki yahise abatura icupa ryanjye akubitaho amenyo agiye gufungura.

John-“have have reka! Ariko Kiki ubundi ubwo mu mutwe wawe harabara? Imfunguzo ziba aha zose wabuze na rumwe koko?”

Kiki-“Eeeh! Buriya inzoga ifunguje amenyo niyo iryoha Boss!”

John-“ shaka urufunguzo ibyo by’amenyo byawe ntabyo nshaka ntuzanongere”

Kiki-“Yego Boss! Reka nze rwose”

Kiki yarongeye asubirayo yiruka natwe ibitwenge tubiha umwanya twimara agahinda.

John-“Dore n’ibi niberamo, nabibabwiye mugirango ndababeshya!”

John akivuga gutyo Kiki yahise agaruka ahera kuri Gasongo apfunduye iba irazamutse maze aba akubisemo urutoki.

John-“Do, wamubonye! Ariko Kiki uba muzima cyangwa? Nta soni ufite? Wowe urashyira urutoki mu kinyobwa umuntu agiye kunywa?”

Kiki-“Yari izamutse Boss!”

John-“Ariko Mana we! Ngaho yijyane uyinywe umuzanire indi usige nurwo rufunguzo turifungurira”

Kiki-“Si wumva se ahubwo urakoze Boss!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Koko Kiki yahise ayitwara dusigara twirwanaho maze azana indi Gahuzamiryango ayiha Gasongo arigendera.

Twasigaye duseka hashize akanya turatuza.

Njyewe-“Ni ukuri murakoze kutuzimanira, aka aba ari imbonekarimwe kandi buriya iyo ugasomye wisanga karyoha biruseho.”

John-“Hhhhh! En bon! Rwose ibyo uvuze ni ukuri murisanga hano, ntimugire icyo mwicyeka rwose mwisanzure nkabari mu rugo, kandi mukomeze kwitegura neza umunsi w’ejo ushobora kuzaba umunsi udasanzwe kuri mwe.”

Twese-“Murakoze cyane”

John-“Ahubwo nibagiwe kubabaza, mwaba mwitwaje diprome zanyu?”

Mama Brown-“Turazifite ariko umukobwa wanjye ntabwo yabashije kurangiza uwa gatandatu, yagarukiye mu wa gatanu”

John-“Yebaba wee! Ubu koko ko bitakunda mwo kabyara mwe?”

Mama Brown-“Mana wee! Utatubwira ko akazi akabuze?”

John-“Mama! Ibindi nari nagerageje ariko ntabwo muri iriya mwanya ihari twakwinjiza umukozi utagira document yemeza ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye, kandi nanone kuri we ikihutirwa ntago ari amafaranga ahubwo n’ukwiga, ndumva ahubwo twashaka uko yasubira kwiga

Mama Brown-“Ahaaa! Nuko nyine gutsikira bituba ucumbagira, ihangane mwana wa! Nawe urumva uko bimeze”

Mu gahinda kenshi Gaju yazenze amarira mu maso maze yubika umutwe Mama we aramusanga aramuhumuriza, ubwo natwe birumvikana twifatanyije nawe mu kababaro ndetse tumufasha kwakira ibyo tutabashaga guhindura.

Hashize akanya aratuza maze John ahita ahamaga Kiki,

John-“Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Nakwitabye rwose n’amatwi abiri”

John-“Warangije gutegura ameza?”

Kiki-“Yego narangije Boss! Kandi harimo n’inyama!”

John-“Ariko noneho ndumiwe! Ubwo nkibyo ninde ubikubajije? Ngaho genda

Kiki-“Reka ngende byo mbe nyisoma”

Twese-“Hhhhhhhhh!

John-“Yewe nta kundi nyine ni ibi niberamo, buri wese atasiga ikirahuri cye twigire ku meza”

Twahise duhaguruka maze twerekeza ku meza turicara dutangira kurya tuniganirira dusoje dusubira aho twahoze,

Mama Brown-“Reka noneho turebe ko twaruhuka ejo tutazagenda dufite iroro imbere y’abayobozi”

John-“Hhhhhhh! Nta kibazo rwose, Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss!”

John-“Jya kwereka abashyitsi aho baryama

Kiki-“Yego Boss”

Twasezeye John maze dukurikira Kiki, tugeze imbere arahagarara natwe turahagarara, arahindukira atangira kudutunga intoki.

Kiki-“Gatandatu, kabiri, gatatu, Eeeh! Mama! Wowe nkurikira abandi musigare hano”

Sibwo dusigaye aho akajyana Mama Brown tugategereza igihe agarukira agatwara Gaju yagaruka akongera agatwara Gasongo njyewe akanjyana nyuma!

Nkigera muri chambre nziza nahasanze n’igikapu nari nazanye maze nirambika ku buriri ntangira gutekereza byinshi nshiduka ntangiye gusinzira, nditunganya ndiyorosa ndasinzira nakangutse mu gitondo njya muri douche mvuyemo nditegura neza ndasohoka ngo njye kuba ndi muri salon ngezemo nsanga ahubwo ni njye naburaga, duhita tujya ku meza tuvuyeyo tujya gufata documents zo kwitwaza maze dusezera Gaju turasohoka twinjira mu modoka John aratsa twerekeza aho twari tugiye bwa mbere.

John-“Rero bureau yacu ntiba kure mutarambirwa, ahubwo igihe muzakorera ku ruganda nibwo muzakora urugendo rurerure, mbaye mbateguje”

Gasongo-“Nta kibazo rwose apfa kuba ari akazi, niyo yaba ari ukujya mu misiri n’igare ntacyo twajyayo”

Twese-“Hhhhhhh!

John-“Nta cyanshimishije nk’ukuntu mukunda umurimo, urumva ukuntu uwo musore afite courage zo gukora?”

Mama Brown-“Erega byo akazi buriya twari tugashonje!”

John-“Nizere ko bitabaye ubu mugakeneye ahubwo bizahoraho iminsi yose!”

Njyewe-“Ni ukuri ntabwo tuzagutenguha, biri ubu n’iteka ryose kandi erega amahirwe aza rimwe kandi ntitwayatera ishoti

John-“Oya rwose nibyo, ahubwo se dore turanahageze ni hano, uziko nari mparenze

Mama Brown-“Uuuuh! Ko mbona hakomeye ra?”

John-“Urikanze se Mama? Humura rwose nta kibazo inzu ntigukange!”

John yaparitse imodoka maze tuvamo ajya imbere turamukurikira twinjira mu nyubako nziza tuzamuka hejuru maze atwereka aho tuba twicaye hari hari n’abandi bantu bategereje maze natwe turicara turategereza.

Hashize akanya John araza ajyana Mama Brown ndetse batindayo cyane dutangira kwibaza ibyo ari byo, mu gihe tukibyibaza twahise tubona John aragarutse maze atwaka twa tu documents twari twitwaje asubirayo.

Twakomeje gutegereza amasaha akomeza kwicuma bigeze nko mu ma saa yine tubona Mama Brown araje tukimukubita amaso tubona ibinezaneza mu maso birigaragaza acyicara twihutira kumubaza uko bigenze maze mu byishimo byinshi avuga aseka,

Mama Brown-“Bana ba Imana iracyaca inzira ni ukuri!”

Njyewe-“Ukoze interview se Mama?”

Mama Brown-“Bana ba! Maze kuyikora kandi ndatsinze!”

Twese-“Wooooow!”

Gasongo-“Congratulations Mama wacu!”

Mama Brown-“Thank you! Ngezeyo nyine ntanga ibyangombwa maze banshyira imbere batangira kumpata ibibazo nanjye nihagararaho ndabisubiza birangira nsinze da!”

Njyewe-“Wooow! Byiza cyane ni ukuri”

Mama Brown-“Ubu ni njye uhagarariye marketing department bidasubirwaho

Twese-“Wooow!”

Ibyo bihe byari byiza kuri twe, twararebanaga maze tukamwenyura, tukitsa imitima mbega twumvaga dushinguye ikirenge twitegura gutambuka.

Hashize akanya maze tubona John aje adusanga maze adusubiza Document ahita atubwira,

John-“Mwakire documents zanyu! Muri tayali se?”

Twese-“Yego rwose

John-“Munkurikire gato”

Ako kanya twahise duhaguruka njye na Gasongo ndetse na Gaju dukurikira John twinjira muri bureau dusangamo abantu nka bane maze John nawe aricara.

Bose baratwitegeje maze hashize akanya uwa mbere ahita avuga,

We-“Bite byanyu basore?”

Twese-“Ni byiza!”

We-“Twabonye documents zanyu dusanga ntacyo zitwaye, icyo twashakaga ni ukuganira namwe, hanyuma se mwiteguye gukora akazi mugiye gushingwa?”

Twese-“Yego”

We-“Mwiteguye gukorera aho ariho hose se dushobora kubobereza?”

Twese-“Yego rwose”

We-“Ok! Noneho kubyerekeye umushahara buri umwe muri mwe turamutangiza ibihumbi ijana hanyuma nyuma nyuma y’amezi atatu dushobora kubongeza bitewe n’uburyo muzitwara, hari ufite ikibazo cyangwa utanyuzwe?”

Twese-“Ntawe ahubwo Murakoze cyane!”

Undi mugabo wari wicaye kuruhande nawe yahise avuga,

We-“Mwitegure rero hari training muratangira uyu munsi irabinjiza neza mu kazi mugiye gutangira, courage rero!”

Twese-“Merci beacoup!”

We-“Ngaho mube mwisohokeye”

Twasohotse imitima iri mu birere tugeze hanze tubona ubusimbagurika kubera ibyishimo dusanga Mama Brown aho yari yicaye hanze maze tumuhurizaho amaboko tumuhobera ubundi turicara dutangira kuganira tunisekera birenze ibikenewe.

Hashize akanya gato tubona John araje atugezeho aratwitegereza abona akanyamuneza dufite maze aratubwira,

John-“Felicitation mwabyiyumviye ko akazi mwakabonye!”

Twese-“Yego!”

Mama Brown-“Ni ukuri Imana ibahe umugisha mudukuye aho umwanzi atifuzaga ko tuva!”

John-“Murakoze gushima”

John-“Ubu kuva uyu munsi muri abakozi bacu, mukanya rero murahurira n’abandi muri Salle maze mutangire training”

Twese-“Murakoze cyane!”

John-“Nelson! Ngwino nkwereke aho Salle iri mutaza kuyoba”

Nahise mpaguruka nkurikira John ngo anyereke aho Salle iri twinjiyemo dusanga abandi bicayemo,

John-“Uuuh! Ahubwo dore abandi babatanzemo! Genda ubabwire baze namwe mwiyunge ku bandi”

Ako kanya nahise mpindukira vuba maze nsubira aho ba Gasongo bari bari ngezeyo.

Njyewe-“Muze tugende dusanze abandi badutanzemo”

Mama Brown-“Uuuuh! Uziko twarangaye! Twihute ahubwo”

Nagiye imbere maze nabo barankurikira twinjira muri Salle abari barimo baratwitegereza cyane maze twicara inyuma y’abandi.

Twakomeje gutegereza hashize akanya hinjira abakobwa babiri n’umugabo umwe bashyira ibitabo imbere maze nabo baricara, uwo mugabo ahita afata ijambo,

We-“Njye nitwa Martin ndi umwe mu bakozi b’uruganda mwatangiye kubera abakozi, rero njye nshinzwe abakozi, uyu mukobwa twegeranye yitwa Dorlene nawe turakorana, uriya nawe yitwa Aliane ashizwe amahugurwa, mwese rero muhawe ikaze

Amashyi yarakomwe maze hashize akanya turatuza, Martin arakomeza,

Martin-“Mwebwe tuzagenda tubamenya ariko by’umwihariko ndashaka ko uriya mu Mama uri inyuma yigira imbere mukamureba.”

Mama Brown yahise ahaguruka ajya imbere maze Martin arakomeza,

Martin-“Uyu rero niwe uhagarariye ino department yanyu ya marketing

Mama Brown twamuhaye amashyi birumvikana nitwe twakomye cyane, maze tumaze gutuza.

Martin-“Iyicarire hano imbere Mama!, So ndagirango dutangira training, Aliane n’abahe amakaye n’amakaramu ibyo mukenera kwandika mwandike nta kibazo!”

Bamaze kuduha amakayi, Dorlene yarahagurutse atangira gutanga isomo natwe dukurikiye ntago byatugoye kubyumva kuko ibyinshi twari twarabinyuzemo mu ishuri.

Byageze saa sita tujya muri pouse ari nabwo twerekeje muri Restaurant yari iri aho hafi saa munani turagaruka dukomeza amahugurwa.

Byageze nimugoroba nka kumi n’imwe baradusezerera turataha kuko ejo twari bukomeze, tukigera hasi muri parking tuba tubonye imodoka ya John avuza ihoni tugenda tumusanga tumusuhuriza mu kirahuri,

John-“Natinze se?”

Mama Brown-“Oya! Ahubwo twari dutangiye kwibaza uko turahamenya!”

John-“Nabitekereje maze ndabizirikana niyo mpamvu nje kubafata, ahubwo mwinjiremo mbanze mbagezeyo ubundi mbone ubugenda!”

Ako kanya twinjiye mu modoka maze twerekeza kwa John aho twatahaga icyo gihe, mu kugenda yagiye buhoro ngo tugende tuhareba neza, tukigerayo twinjiye muri salon maze Gaju aza kudusanganira tumuha inkuru nziza arishima ariko kangi ikiniga kiraza.

John-“Yes! Training zimeze zite se?”

Njyewe-“Ni sawa rwose nta kibazo!”

John-“Gaju! Nawe wiriwe hano mu rugo nta kibazo?”

Gaju-“Yego nta kibazo”

John-“Humura mu gihe Mama n’abavandimwe bakisuganya ndagerageze ndebe ko nagushakira ishuri vuba, turifuza ko ukomeza kwiga ukarangiza neza amashuri yawe aya mahirwe ntazongere kugucika, ariko se ubundi kuki utarangirije amashuri yisumbuye nk’abavandimwe?”

Mama Brown-“Ahaaaa! John, ni ubuhamya bukomeye, buriya gacye gacye uzagenda ubimenya!”

John-“En Bon! Nta kibazo, ubu rero ndi mu rugendo, nsubiye hariya mwabaga ubu niho ndi gukorera ari nayo mpamvu nahashatse inzu yo kuba mbayemo, hano rwose murisanga kandi buri kimwe cyose muzajya mukibona, ntaho muhejwe ikizabagora muzampamagare, mwakire numero yanjye!”

Twese-“Murakoze!”

John-“Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Ndakwitabye!”

Ako kanya twatangiye guseka maze John arankomeza,

John-“Aba bashyitsi mugiye gusigarana, njye nsubiye kuri tarain, ntibazagire icyo babura niba hari nikibura umbwire nkigusigire, kandi dore dore nihagira ikibazo bahura nacyo mbaye nguteguje nzasange wazinze ibyawe.

Kiki-“Yebaba wee! Boss, nkazinga ngataha? Oya weee! Nzabatetesha ni ukuri nzajya nanaboza buri gitondo

John-“Umva mbese! Ngaho genda ubategurire ibindi uzakenera uzampamagare

Kiki-“Yego Boss! Urugendo rwiza ruzira Police mu muhanda rwose.

Twese-“Hhhhhh!”

John-“Hhhhh! Ariko narumiwe! So, reka ngende rero ubwo naho kuri telephone!”

Twese-“Bon Voyage

John yahise ahaguruka aradusezera twese ubundi arasohoka yatsa imodoka aragenda, hashize akanya gato agiye twumvishe umuntu ukomanze………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 30

41 Comments

  • wow finally mbaye uwambere anyway sinabura gushima umwanditsi uburyo nyuma yibibazo yahuye nabyo asigaye atugezaho inkuru neza umuseke merci bcp!!

  • Mbega byiza

  • Mbega byiza Imana ishimwe

  • Wawoooooooo, akazi karabonetse mbega byiza, uyu muntu ukomanze se aragenzwa niki?

  • wooooow!!!!ndishimye cyane Ku bwu muryango ubonye akazi

  • Yooooo, disi Kiki anyibukije Kadogo petit frere wa Eddy. Arikose nta makuru ya Jojo badi? Gasongo we ni James wacu. Courage umuseke turabakunda

  • Uwo ninde ubwo ukomanze??????????????

  • Wooow, thanks kbs.

  • Mbega Vyiza!Imana ishimwe kbs!

  • BYIZA CYANE UBUZIMA BURATNGIYE PE ! UKOMANZE SE WE NINDE BAHU ?

  • Hano harimo ikosa:Ako kanya twahise duhaguruka njye na Gasongo ndetse na Gaju.

    Gaju yari yasigaye mu rugo pe. Yahagurukanye nabo gute?

    • Habayeho kwibagirwa Maman,ubundi yaragiye kwandika Maman Gaju.sorry nti mu muvebe ntako aba atagize

  • Waoooo!mbega byiza lmana ikura kucyavu pe .congratulation kuruyu muryango

  • Conglatulation kuruyu muryango wakomeje kwihangana .lyi nkuru irashimishije cyane

  • uwo c kd ninde ra??Amahirwe masa ks crge KBS muzakomez kwirwara neza kd Imana izabajya imbere muri byose ibambike nigikundiro aho muri hose.john urakoze kugira neza nawe Imana izabikwirure pe

  • Bitangiye kuba byiza rwose ariko izi mpuwe za John zirimo kuntera amakenga

  • Mbaye uwambere gusa congs umuseke kuko izinyigisho haricyo zimaze guhindura murijye

  • Mbaye uwambere pe mbega byiza ubuzima bubaye uburyohe nukuri gaju ihangane iyo niyo nzira yokugirango urangize kwiga

  • mwaramutsee amahoro. mpageze mbere kbx..cyo re-azabe ari Jojo ufunguza se umwanditsi hamwe atituinjiira twese hamwe na Gaju kandi Gaju yasigaye murugo kuko nta document yarafite. gusa ntacyo Imana ishimwe

  • Hah enjoy your new life kbx nibyo gushimira Imana! Congzzzzzzzzzzzzzz!!!!!!!

    Gs uwumva yumve ubuzima n’inzira ndende koko!?

  • Hah enjoy your new life kbx nibyo gushimira Imana! Congzzzzzzzzzzzzzz!!!!!!!

  • Imana ntaho idasubiriza inyuze muri John

  • Ooooh mbega abanyamugisha!!! Imana iri kumwe namwe rwose gusa Pascal nafungurwa ntibizoroha. Aho uwo muntu ukomanze ubwo si Jojo uje gusabiriza??

  • Nabatanze mwese kuyisoma

  • Imana ishimwe!!! kwihangana bitera kunesha

  • Imana ihabwe Icyubahiro

  • wawuuu that is great life is step by step kbs am the one

  • umuntu ashobora kugira impuhwe kubantu benshi ariko atumbiriye umwe muribo, iyo ndebesheje andi maso ataraya ndabona niba atari isano y’amaraso bafitanye yakururanye igatuma bakundana batanaziranye, hari iyindi target John afite kuko mwumviseko ari single kdi birumvikana akeneye uwo kumuba hafi.
    umwanditsi courage ariko harahantu wibeshye uvugako Gaju yahagurukanye namwe kdi mwamusize murugo

  • Ndabona Gaju nawe yaragiye muri interview ubundi ati tumusanga murugo”

    John-“Munkurikire gato”

    Ako kanya twahise duhaguruka njye na Gasongo ndetse na Gaju dukurikira John twinjira muri bureau dusangamo abantu nka bane maze John nawe aricara.

    Bose baratwitegeje maze hashize akanya uwa mbere ahita avuga,

    We-“Bite byanyu basore?”

    Twese-“Ni byiza!”

    We-“Twabonye documents zanyu dusanga ntacyo zitwaye, icyo twashakaga ni ukuganira namwe, hanyuma se mwiteguye gukora akazi mugiye gushingwa?”

  • hahaha, John ni ubuhoro bahu!!!! arashaka umugeni bitihe se hari ubumwe bwahumuye(isano). wasanga ari Jojo uje gushaka imibereho, ka tubitege amaso. courage umuseke…..

  • oya ako nagakosa gato kadakanganye kuko umwanditsi yari yamenyereye kubandika bose ariko birasobanutse .turagushimiye mwanditsi wacu ku nkuru nziza utugezaho thanks Imana ikongerere impano naho uriya ukomanze wasanga ari jojo byayobeyeurimo guhiga ubuzima

  • Basomyi difatanije gukurikira iyi nkuru ndabashimira, murimo n’abavumbuzi kbsa! nari ntangiye kwibaza ukomanze none mutumye ntekereza ko yaba ari jojo koko!

  • Ni uko ni uko munywanyi udutegurira izi nkuru!Uyu mushyitsi ko yaba ari maman Kenny ra(sindagura ndagena!).

    Mwibaze ariwe!!

  • Mbega John!Dore intwari bahu!kuki tutabaho kuriya koko!ntabwo ari umugeni ashaka ahubwo ni umutima mwiza yavukanye!!Gusa nawe afite ibanga yibitseho nta mugore nta mwana kubera iki kandi akuze nta n’igisubizo yahaye Mama Brown
    Gusa inkuru iraryoshye pe kwihangana bitera kunesha,Courage mwanditsi mwiza kandi nizere ko uri gutekereza ku nkuru izakurikiraho nyuma y’uko iyi irangiye hhhh Umuseke mwishakiye abafana pe courage

  • isi igira ibyumba byinshi, hari ubwo imiryango ifunguka buri gihe umuntu asanga ari iy’ibyumba by’ibigeragezo gusa, ariko ntabwo ari byiza gucika integer ngo wihebe kuko n’ibyumba by’umugisha irabifite, tuza, ihangane, komera, gira kwizera n’ibyiringiro ubundi wange umugayo ukomere ku bupfura kuko amaherezo bizakinguka nawe winjire aheza.

    Ngizo inama kuri Gaju namwe basomyi mushobora kuba mwambukiranya ibihe bigoye.

  • Komeza

  • Ariko musanze kenny na Nelson bava inda imwe byagenda bite?
    mbese, umwe kwa pascal undi kwa john.

    Aahhahhahhh!

    Ahaaaa! reka turebe ko ari Jojo Da!

  • Mbega byiza.uwo itarakuraho amaboko ntacyo yaba. uwo c ninde ukomanze?

  • ntaho imana itagukura, ntanahi itakugeza!m.brawn,Nelson,Gasongo ubuzima bugiye kuryoha!gaju nawe arahindura ubuzima ajye kwiga!uwo ukomanzese mama!ahaa!!none yaba ari umwe muruwo muryangora!!?cga bongere babameneshe!?imana ibibemo!

  • nyamara uyu ukomanze ndabona ati jojo!!

  • Ndabemera cyane

Comments are closed.

en_USEnglish