Month: <span>March 2017</span>

Abamotari babangamiwe no kuva i Gicumbi baza i Kigali gusaba

Abamotari b’ahanyuranye mu gihugu bose baza gusaba ‘authorization’ yo gukora uyu murimo i Kigali kuri RURA, ab’i Rubavu, Rusizi na Huye babwiye Umuseke iby’iki kibazo. Ab’i Gicumbi nabo bakigejeje kuri Guverineri n’abandi bayobozi mu nama baheruka gukorana. Bavuga ko bibagora cyane kuba iyi service itabegerezwa. Bafata umunsi bakaza i Kigali gusaba iki cyangombwa mu gihe […]Irambuye

Samsung Galaxy S8 izaba ifite ikirahure kitagira aho bakanda uretse

Amafoto ya mbere ya Samsung Galaxy S8 izamurikirwa abakunzi b’ikoranabuhanga taliki 29, Werurwe uyu mwaka yaraye ashyizwe hanze. Ni telefoni ifite ikirahure kinini bihagije kandi gikomeye kitagira ahantu na hamwe bakanda kereka hejuru aho bayicanira n’aho bayizimiriza (switch off/on), gukanda muri screen yayo izajya ihita ikwereka icyo wifuza mbere y’uko urutoki rugeraho. Umwe mu bakunda […]Irambuye

Burera: Abonerwa n’imbogo barasaba ko batasiragizwa mu kwishyuza ubwone

*Mu kigega gishinzwe kwishyura abonewe n’inyamaswa bavuga ko iyo amakuru yatanzwe kare bitamara iminsi 30 umuturage atarishyurwa. Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Rugarama mu karere ka Burera bavuga ko imbogo zimena uruzitiro rukikije ishyamba rya Pariki y’Ibirunga zikaza kubonera, ariko ngo bitewe n’inzira kwishyuza ubwone bicamo, ngo bamwe bageraho bakareka indishyi bari guhabwa […]Irambuye

Gutanga service nziza hari icyahindutse mu Rwanda? Umva ababyigisha…

* Abatanga imirimo ngo nibakoreshe uwabyigiye kandi ubishoboye * Gutanga serivisi mbi ngo biva ku bushobozi bucye * Umuseke waganiriye n’abigisha gutanga serivisi inoze Aho tugana dusaba service buri muntu akenera kwakirwa neza no guhabwa service nziza, Perezida wa Republika yabitinzeho mu nama y’Umushyikirano iheruka ko abantu bakwiye guhagurukira gutanga no gusaba guhabwa service nziza. […]Irambuye

DRC : 20 ba M23 bamaze kugwa mu mirwano…Ngo abafashwe harimo

Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Leon Mushale yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze kwivugana abarwanyi 20 b’umutwe wa M23 mu mirwano yatangiye kuwa 27 Mutarama. Akavuga ko bamwe mu bafashwe barimo Abanyarwanda. Gen Mushale avuga ko banafashe abandi barwanyi 25 b’uyu mutwe ngo barimo 15 b’Abanyarwanda n’abandi […]Irambuye

Knowless si umukozi wanjye ni umugore wanjye- Clement

Ishimwe Clement na Knowless Butera bamaze amezi umunani bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo. Clement avuga ko nta kazi kagomba Knowless. Ahubwo byose babifatanya atamuzaniye kugira akazi runaka akora. Avuga ko kuba ari umugore we bidasobanuye ko bihindura imibanire yabo na mbere batarashakana. Buri umwe yakomeje kuba uwo yari we kandi nta n’uteganya guhinduka undi. Kuba hari ingo […]Irambuye

Sinzi kwisanisha mba uwo ndi we -Mchoma (USA)

Nizeyimana Didier ufite izina ry’ubuhanzi rya Mchoma, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baba muri Amerika. Avuga ko adashobora kwisanisha ahubwo anezezwa n’uwo ariwe. Ni nyuma yuko ashyize hanze ifoto ye afite igitiyo arimo gukura umucanga mu nzira. Ibi akaba avuga ko hari benshi batabibona ariko usanga babiciye bigacika. Mu butumwa ‘comments’ yagiye abona kuri iyo foto, […]Irambuye

“Igihe kirageze ngo tugarukire Imana, dusengere igihugu”- Salva Kiir

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yabwiye abaturage ko ibyaha bakoze bihagije kandi byababaje Imana bikomeye, bityo ko igihe kigeze ngo bayigarukire, bayisabe imbabazi kandi basengere igihugu kugira ngo kigire amahoro. Sudani y’Epfo imaze imyaka ikabakaba itanu iri mu ntambara yakurikiye ibihe by’ubwigenge kandi ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu […]Irambuye

en_USEnglish